Nta gushidikanya Bongo yegukanye umwanya wo gukomeza kuyobora Gabon
Komisiyo y’Amatora muri Gabon yatangaje ko Ali Bongo wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu yatsinze amatora n’amajwi 49.85% mu gihe uwo bari bahanganye Jean Ping yagize 48.16%.
Gutangaza amajwi y’ibyavuye muri aya matora byatinze ku buryo budasanzwe dore ko yo ubwayo yabaye kuwa 27 Kanama, abantu bakaba bari bakomeje gutegereza uwatsinze.
Abaturage bagera ku 628,000, ni bo babashije gutora Umukuru w’Igihugu uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere.
Perezida Ali Bongo n’umukandida bahanganye Jean Ping, buri umwe yivuga imyato mu itangazamakuru ko ariwe watsinze.
Ni amatora yateje umwuka mubi hagati ya Gabon n’ibihugu nk’u Bufaransa ndetse na Côte d’Ivoire kugeza ubwo bamwe mu bayobozi begura.