Blog

  • Mme wa Perezida wa Benin yasuye Isange One Stop Center

    Mme wa Perezida wa Benin yasuye Isange One Stop Center

    Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2016, cyari kigamije kumusangiza imikorere ya Isange One Stop Centre ndetse n’akamaro kayo, nk’uko Dr A.C.P Nyamwasa Daniel uyobora iki kigo yabitangaje.

    Yagize ati “Nk’uko mubizi Isange One Stop Center ni ikigo cyakira abana n’abagore bakorewe ihohoterwa, bagafashwa kuvurwa, bakagirwa inama, bagahabwa ubutabera, bakanafashwa gusubira mu buzima busanzwe byose bikorwa ku buntu.

    Ibi ni byo twasangije uyu muyobozi, tumwereka n’ibyo bamwe mu bahuye n’ihohoterwa bamaze kugeraho , babikesha ubufasha bwa Madame Jeannette Kagame.

    Nyuma y’uru ruzinduko Madame Claudine Talon yakomereje urugendo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yagiye kunamira imibiri isaga ibihumbi 250,000 ihashyinguye.

    JPEG - 330.9 kb
    Madame Jeanette Kagame amuha ikaze muri Isange One stop centre iherereye Kacyiru
    JPEG - 415.9 kb
    Madame Claudina Talon aramutsa abayobozi ba Isange One stop Centre
    JPEG - 255.4 kb
    ACP Daniel Nyamwasa Umuyobozi wa Isange One Stop Centre asobanurira uyu muyobozi ibikorwa bya yo
    JPEG - 251.2 kb
    Bamusangije uburyo Isange One Stop Centre ifasha abahohotewe bakabasha gusubira mu buzima busanzwe
    JPEG - 360.6 kb
    Bimwe mu bikorwa abahohotewe babashije gukora babikesha ubufasha bwa Madame Jeannette Kagame
    JPEG - 306.3 kb
    Hatanzwe ubuhamya bw’abahawe serivisi na Isange One stop Centre
    JPEG - 293.1 kb
    Madame Claudine Talon Yasinye mu gitabo cy’abashyitsi
    JPEG - 243.7 kb
    ACP Daniel Nyamwasa yavuze ko uyu muyobozi yaje kwigira kuri Isange One Stop centre kugirango azabisangize abo mu gihugu cye

     

  • Abayobozi bane mu Bitaro bya Gahini batawe muri yombi

    Abayobozi bane mu Bitaro bya Gahini batawe muri yombi

    Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza, na bagenzi be batatu batawe muri yombi na polisi ikorera muri ako karere ibakurikiranyeho inyerezwa ry’umutungo w’igihugu no gukoresha impapuro mpimbano.

    Amakuru komeje gusakara hirya no hino , aremeza  ko aba bayobozi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2016, barimo umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr Muvunyi Alphonse, ushinzwe igenzura wafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ashaka gutoroka, umucungamari w’ibitaro (Comptable) n’uwari ushinzwe kugemurira ibi bitaro ibintu bitandukanye.

    Aba bose ngo bakurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 300, nkuko byagaragajwe n’igenzura riherutse gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

    Amakuru y’ifatwa ry’aba bayobozi ryemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’uBurasirazuba, IP Emmanuel Kayigi wavuze ko aba bakozi bose batawe muri yombi, kuri uyu wa Mbere, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange muri ako karere.

    Ati “Ni byo, hari abayobozi bane bo mu bitaro bya Gahini barimo umuyobozi w’ibitaro, ushinzwe igenzura, umucungamutungo n’ushinzwe kugemurira ibitaro. Abo bose kuva ejo (ku wa mbere) ku mugoroba bafunzwe bazira kunyereza umutungo w’igihugu n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.”

    IP Kayigi avuga ko ibyo byaha babikoze bahimba amazina y’ababaga bitabiriye inama cyangwa amahugurwa, bagasinya imbere y’amazina y’abantu batari bo kugira ngo babashe kunyereza amafaranga bagombaga guhabwa.

    Avuga kandi ko bagiye bongera iminsi izo nama n’amahugurwa byamaraga, aho nk’inama yagombaga kumara umunsi umwe bayongeraga ikaba nk’iminsi itandatu kugira ngo inyungu zirimo n’amafaranga ya misiyo ziyongere ku bayitabiriye.

    IP Kayigi avuga ko n’ubwo iperereza ry’ibanze ryabanje guta muri yombi aba bantu bane, ngo hashobora kuba hakwiyongeramo abandi bitewe n’uko iperereza rigikomeje. Gusa ngo abafashwe bo bagiye gukorerwa dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha batangire gukurikiranwa n’ubutabera.

    Icyaha cyo kunyereza umutungo aba bose bakurikiranyweho, gihanwa hisunzwe ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku icumi (10) n’ihazabu yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyanyerejwe.

    Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihuimbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu, nkuko biteganywa mu ngingo za 609 kugeza ku 614.

    Aba bayobozi baje biyongera ku bandi bo mu bindi bitaro hirya no hino mu gihugu, bagiye batabwa muri yombi mu bihe binyuranye, bakekwaho kunyereza umutungo w’igihugu.

  • “Umwami Kigeli afite umuryango, niwo uzagena aho atabarizwa(ashyingurwa) ”Dr Vuningoma

    “Umwami Kigeli afite umuryango, niwo uzagena aho atabarizwa(ashyingurwa) ”Dr Vuningoma

    Nyuma y’itanga ry’Umwami Kigeli V ryabaye kuri iki Cyumweru, haribazwa ikigiye gukurikiraho, aho umugogo we uzatabirizwa n’indi mihango ijyana n’itanga ry’umwami uko izakorwa.

    Umwami Kigeli V yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi yari amaranye igihe. Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umwe mu bayobozi bashinzwe umuco yabwiye itangazamakuru ko Kigeli V nta wamukuraho kuba yarabaye umwami, ariko atekereza ko kuva “yari ishyanga, kuba yatanze nta mihango ijyanye n’umurongo we yakorwa mu Rwanda, kereka habaye icyemezo cya politiki”.

    Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, Dr Vuningoma James we yabwiye Itangazamakuru, ko Kigeli V ari “Umunyarwanda ufite uburyo bwihariye kuko yari umwami w’iki gihugu.”

    Ati “Turi gushakisha natwe ngo ni iki cyakorwa mu buryo bw’umuco nyine nk’umuntu wagize uruhare mu miyoborere y’icyo gihe, ariko ntitwari twagira umwanzuro duhuriyeho. Iyo tubonye ibyago nk’ibyo byabaye, ari wowe ari nanjye turatabara, haba hari icyiriyo tukamenya aho cyabereye, mbese umuryango n’abo aribo bose, bakaba babafata mu mugongo.’’

    “Gufatwa nk’umwami ni karande k’Abanyarwanda, kwari ugusimburana guhari muri icyo gihe. Ubu turi muri repubulika, ni amatwara atandukanye, afite ibihe bitandukanye ariko ntibivanaho kumufata nk’umuntu. Mu minsi cyangwa amasaha ari imbere turaba tumenye ngo ni ibiki byakorwa mu kubahiriza umuntu nk’uwo no kumuha icyubahiro, kumuherekeza.’’

    Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, Dr Vuningoma James

    Dr Vuningoma yavuze ko iby’aho yatabarizwa byaba muRwanda cyangwa mu mahanga, bigomba gushingira ku cyifuzo cy’umuryango we.

    Ati “Ntacyo dushobora kubivugaho, kuko ntabwo tuzi icyo umuryango ugena, ni ugutegereza tugashakisha ese umuryango urabivugaho iki, Urifuza iki.’’

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’Umwami Kigeli V muri iki gitondo, rivuga ko abajyanama be bari kuganira ku ho azatabarizwa n’uko bizakorwa.

  • Igihugu cya Tanzania cyatangaje ko kidashyigikiye ubutinganyi bidasubirwaho

    Igihugu cya Tanzania cyatangaje ko kidashyigikiye ubutinganyi bidasubirwaho

    Leta ya Tanzania yatangaje ko idashobora kuzaha uburenganzira ababana bahuje ibitsina kugira ngo ishimishe abaterankunga.

    Ibi ni  byatangajwe na Madamu Samia Suluhu Hassan, Visi Perezida w’icyo gihugu ubwo yasuraga Akarere ka Morogoro mu mpera z’Icyumweru gishize.

    Samia yavuze ko leta yiteguye gukorana n’abaterankunga koko bafite umutima wo gufasha ariko ngo ntibazemera ubashyiraho amategeko ngo abahe inkunga.

    Yagize ati “Ntabwo tuzemera inkunga, wenda kubavuga ngo mwemere ababana bahuje ibitsina.Ibi ntabwo byakwihanganirwa.Igihugu cyacu dushobora kukibeshaho dukoresheje amafaranga yacu bwite.”

    Samia yakomeje avuga ko imisoro iramutse itanzwe neza igihugu cyabona ubushobozi buhagije bwo kwibeshaho, aho gushyirwaho amategeko n’abandi.

    Ati ’Twakwiyubakira igihugu turamutse dukusanyije imisoro ihagije, kandi nitwe tugomba kubikora.Nta mpamvu yo kubeshwaho n’abaterankunga.”

    Umwaka ushize Tanzania yahuye n’ikibazo cy’ingengo y’imari, ubwo imwe mu miryango nterankunga yavugaga ko itazatanga agera kuri miliyoni 500 z’amadolari, mugihe Leta ntacyo ikoze ku kibazo cya ruswa cyavugwaga mu bayobozi.

  • Kaminuza y’u Rwanda yatangije ubufatanye na kaminuza Nyafurika y’ikoranabuhanga

    Kaminuza y’u Rwanda yatangije ubufatanye na kaminuza Nyafurika y’ikoranabuhanga

    AVU center campus igiye gukorera munyubako yama shuli ya KIST aho babaye babahaye ibyumba byo kwigishirizamo bigera kuri 2 bakaba  bazatangira kwakira  abanyeshuli  mubihe birimbere.

    Icyumba cyo gusuzumiramo uko imikorere y’Ikigo AVU Center campus giteye

    ????????????????????????????????????

    Umuyobozi ukuriye African  Virtual University muri UR,Dr Nduwingoma Mathias yatangarije itangazamakuru  ko icyo kigo  cyizaba gishinzwe  kongera umubare w’abanyarwanda na bandi bifuza kongera ubumenyi bwabo  ibyo  bikaba biri muri gahunda ya leta yokongera ireme ry’uburezi  hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Iyi Kaminuza izigisha mu Cyongereza, Igifaransa n’Igiparutigali (Portugue)

    Muri  yi Kaminuza ikorana na Banki y’Iterambere nya Africa, ibihugu 21  bikaba byarahuje amafaranga ngo ibashe gukora.

    Buri gihugu gikorerwamo na African Virtual University kizajya gihuza  gahunda z’imyigishirize yateguwe ku rwego rusange  rwa African Virtual University na Politiki z’uburezi za buri gihugu.

    Amategeko azagenga abanyeshuri yashyizweho na za Kaminuza zo mu bihugu, buri kimwe ukwacyo.

    Dr Nduwingoma Mathias yavuze ko gahunda zo gutangira kwiga zizatangira mu mezi ari imbere kandi ngo abanyeshuri bazatangirana n’amasomo ya Applied Computer Sciences ariko ngo no mu bundi bumenyi bizagenda biza gahoro gahoro kuko ngo ibintu byose bigira uko bitangira.

    Mu Rwanda ubusanzwe hari ikitwaga e-Learning cyakoreraga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’uburezi, gusa ngo iyi gahunda ya e-Learning izongerwamo ingufu kugira ngo abanyeshuri babe benshi kandi bagire ubumenyi bwimbitse.

    E-Learning ngo ni kimwe mu bintu byifashijwa mu gutanga ubumenyi hakoreshwejwe computer na internet ariko ngo muri African Virtual University bizakoresha ibitabo biri soft bizajya bigurirwa kuri internet cyangwa se abanyeshuri bakaba babigura bakabyiga haba bari kumwe na mwarimu nyirizina cyangwa se ‘online’.14

    Prof Philip Cotton wungirije Umukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yabwiye abari mu muhango wo gutangiza kiriya kigo ko gutangira kw’iki Kigo bizafasha Kaminuza kugira abahanga bafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikoranabuhanga.

    Dr Bakary Diallo uyobora Africa Virtual University yemeza ko abanyeshuri bazayirangizamo bazaba bafite ubumenyi bwabafasha kuzamura ubukungu bw’Africa cyane cyane ko ikeneye ikoranabuhanga ngo igere ku ntego z’iterambere rirambye( Sustainable Development Goals).

    African Virtual University igizwe n’ibihugu makumyabiri na kimwe: Muri byo icyenda (9) bikoresha Igifaransa birimo Benin, Burkina Faso, U Burundi, Cameroun, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Mali, Mauritanie, Niger na Senegal.

    florence Uwamaliya

  • Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana

    Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana

    Senateri Jean de Dieu Mucyo wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

    Sena y’ u Rwanda yihanganishije umuryango wa Jean de Dieu Mucyo

    Incamake y’Ubuzima bwa Senateri Jean De Dieu Mucyo

    Senateri Mucyo yavutse kuwa 07 Ukuboza 1961 i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yiga amashuri abanza ahitwa i Save mu 1967, arangiza amashuri yisumbuye mu 1980 ahita abona akazi muri Minisiteri y’Ubutabera.

    Yatangiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1985 arangiza mu 1990, aza kwiga icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) mu 2012, aho yarangije mu bijyanye no gukumira Jenoside.

    Jean de Dieu Mucyo yinjiye mu gisirikare mu 1994 nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari yarahunganye n’abandi muri Hotel de Milles Collines.

    Mu 1995 yahawe gukurira urwego rw’ubugenzacyaha muri Minisiteri y’Ubutabera, mu 1997-1998 agirwa Umucamanza wa gisirikare (Conseil de guerre) ariko izo nshingano akomeza kuzifatanya zombi.

    Muri Gashyantare 1999 yagizwe Minisitiri w’Ubutabera kugeza mu 2003, ari nawo mwaka yavuye mu gisirikare ageze ku ipeti rya Kapiteni.

    Kuva mu 2003 kugeza mu 2006, Jean de Dieu Mucyo yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, kuva mu mu 2006 kugeza mu 2007 ayobora Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, inshingano yasoje agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, kugeza mu 2015.

    Kuwa 29 Gicurasi 2015 nibwo Komisiyo y’Amatora yemeje ko Mucyo Jean de Dieu ariwe watorewe kuba senateri ahagarariye Intara y’Amajyepfo ku majwi 50.3%, icyo gihe akaba yari agiye kuziba icyuho cyari cyasizwe na Senateri Jean Damascene Bizimana wari wamusimbuye muri CNLG.

    Jean de Dieu Mucyo mu bihe bitandukanye

    Mu 2002, Jean de Dieu Mucyo yafotowe ari mu Bubiligi. Icyo gihe yari Minisitiri w’Ubutabera

    Tariki ya 19 Ukuboza 2014 ubwo Jean de Dieu Mucyo wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yagezaga ijambo ku bari bitabiriye Inama y’Umushyikirano

    Kuwa 11 Ukuboza 2014: Jean De Dieu Mucyo (akiyobora CNLG) avuga ku hazaza h’ububiko bw’inyandiko z’Inkiko Gacaca

    Kuwa 24 Ukwakira 2013: Uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Williams Nkurunziza ubwo yasuraga imurikwa ry’inyandiko zivuga kuri jenoside muri Kings College I Londres. Yari kumwe na Dr James Smith (ibumoso: uyobora Aegis Trust) na Jean de Dieu Mucyo wayoboraga CNLG

    Mata 2014: Uwari Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba ari kumwe na Jean de Dieu Mucyo wayoboraga CNLG mu ifoto hamwe n’abana ku rwibutso rwa Mwurire

    Jean de Dieu Mucyo ( wa Kane uturutse iburyo) mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 17 (mu 2011) Jenoside yakorewe Abatutsi

    Jean de Dieu Mucyo (ibumoso) mu 2012 ubwo yari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Tariki ya 15 Ukwakira 2013: Jean de Dieu Mucyo (wayoboraga CNLG) ari kumwe na Jan Kohout wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Czech berekwa ibikorwa bya Aegis Trust bigamije uburezi bwubaka amahoro

    16 Ukuboza 2010: Jean de Dieu Mucyo ari kumwe n’itsinda ryari ryasuye CNLG

    Jean de Dieu Mucyo; Ubwo abasenateri bagezwagaho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo,uko u Rwanda rubanye n’amahanga, kuwa 09 Gashyantare 2016

    Imwe mu mafoto ya nyuma yafotowe Jean de Dieu Mucyo

  • Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo Kinshasa

    Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo Kinshasa

    Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, byategetse abaturage bayo barimo imiryango y’abadipolomate bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuva muri icyo gihugu kubera imvururu zishingiye kuri politiki zikomeje kuhagaragara.

    Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’imyigaragambyo yo kuwa 19 na 20 Nzeri yashyamiranyije Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bakomeje kwamagana ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yigizwa inyuma.

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe kubera impungenge z’uko abasivili bashobora guhohoterwa mu Mujyi wa Kinshasa no mu yindi mijyi minini ya RDC.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa Kane w’iki cyumweru kuya 29 Nzeri 2016, abagize imiryango y’abadipolomate basabwe kuva mu gihugu byihuse.

    Abantu 50 bamaze kugwa mu bikorwa byo gushyamirana hagati y’abigaragambya n’abashinzwe umutekano mu Mujyi wa Kinshasa.

    Icyemezo cyo kuvana abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Congo gifashwe nyuma yo gufatira ibihano Jenerali John Numbi Banza Tambo wahoze ayobora Polisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na mugenzi we Gabriel Amisi Kumba ‘Tango Four’ wayoboye ingabo zirwanira ku butaka; kubera uruhare bagize mu guhungabanya umutekano w’igihugu no guteza imvururu zaguyemo abatari bake.

    Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bitangaza ko abigaragambya bavuga ko kwigiza inyuma amatora ari amayeri ya Perezida Joseph Kabila yo kugundira ubutegetsi kuko itegeko Nshinga riteganya ko agomba kubuvaho mu Ukuboza uyu mwaka.

    Itegeko Nshinga ntiryemerera Perezida Kabila wagiye ku butegetsi muri 2001, kongera kwiyamamaza ubwo manda ye izaba irangiye kuya 19 Ukuboza uyu mwaka.

     

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila mu myigaragambyo yamagana ko yongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu

     

     


     

  • Team Rwanda yasoje Tour de Côte d’Ivoire ku mwanya wa gatatu, Maroc itahana intsinzi

    Team Rwanda yasoje Tour de Côte d’Ivoire ku mwanya wa gatatu, Maroc itahana intsinzi

    Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yari yitabiriye isiganwa mpuzamahanga rizenguruka Côte d’Ivoire yasoje ku mwanya wa gatatu, Ruhumuriza Abraham yegukana uwa 10, inyuma y’abakinnyi biganjemo Abanya-Maroc bihariye iy’imbere.

    Iri siganwa ryitiriwe Ubwiyunge “ Tour de la Réconciliation” ryatangiye tariki 24 Nzeri ryanyuze mu mijyi itandukanye y’iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba, ryasojwe kuri uyu wa Gatanu, abasiganwa bava Daloa berekeza Bouaflé ku ntera y’ibirometero 96.9

    Mu gace ka nyuma, umunya- Côte d’Ivoire Sanogo Abou yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 2:13:57, akurikirwa n’umunya- Maroc Chokriel Mehdi n’umunya- Burkina Faso Saidou Bamogo ku mwanya wa gatatu.

    Team Rwanda yitabiriye iri siganwa ishaka kwisubiza umwanya yegukanye umwaka ushize, kuri iyi nshuro yabaye iya gatatu irushwa iminota 31:39 na Maroc ya mbere yakoresheje amasaha 50:16:17 ku ntera ya kilometero 608.7, Côte d’Ivoire yateguye irushanwa iba iya kabiri.

    Muri iri siganwa ryakinwaga ku nshuro ya kabiri, Gasore Hategeka yegukanye agace ka gatatu, bava Bouaké bajya Daoukro ku ntera ya kirometero 160 aho yakoresheje 4:16:51. Ibihe byiza Abanyarwanda bari bagize muri iri rushanwa mu mwaka ushize wa 2015, Hadi Janvier yari yarangije ari uwa kabiri ku rutonde rusange, nta gace na kamwe abakinnyi ba Team Rwanda begukanye.

    Mu isiganwa rizenguruka Côte d’Ivoire ry’uyu mwaka, Ruhumuriza Abraham yasoje ku mwanya wa 10 akurikiwe na Gasore Hategeka wa 11, Biziyaremye Joseph aba uwa 15, Karegeya Jérémie uwa 18, Tuyishimire Ephrem uwa 19 n’uwa gatandatu mu bana batanga icyizere naho Nduwayo Eric aba uwa 27.

    Aya marushanwa yose ari mu rwego rwo gutegura ‘Tour du Rwanda 2016’ izakinwa kuva tariki ya 13 kugera tariki ya 20 Ugushyingo.

    Uretse aba bari bagiye kwitabira iri rushanwa, hari irindi tsinda rigizwe na Joseph Areruya, Valens Ndayisenga, Jean Claude Uwizeye, Bonaventure Uwizeyimana, René Ukiniwabo na Ingabire Beatha bitegura gukina shampiyona y’Isi “UCI World Championships 2016” izabera muri Qatar hagati ya tariki 10 – 16 Ukwakira 2016.

    Muri iki gihe abandi bakinnyi batanu barimo Ephrem Tuyishimire, Samuel Mugisha, Jérémie Karegeya, Kapiteni Nathan Byukusenge na Jean Bosco Nsengimana bazaba bari kurushanwa mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka Cameroun “Grand Prix Chantal Biya” rizakinwa hagati ya tariki 13-16 Ukwakira.

    Urutonde rw’uburyo amakipe yitabiriye irushanwa yakurikiranye

    Team Rwanda yarangije ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange

    Gasore Hategeka yegukanye agace ka gatatu muri Tour de Côte d’Ivoire

    Uko abasiganwa bakurikiranye mu gace ka nyuma k’irushanwa

    Uko abakinnyi bakurikirana ku rutonde rusange mu irushanwa


  • Rwatubyaye Abdul na Imanishimwe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports igiye gukoresha muri iyi sezo

    Rwatubyaye Abdul na Imanishimwe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports igiye gukoresha muri iyi sezo

    Imanishimwe Emmanuel werekeje mu ikipe ya APR FC, Rwigema Yves APR FC ikivuga ko ari uwayo ndetse na Rwatubyaye Abdoul APR FC yatanze mu gihugu cya Romania, ni bamwe mu bakinnyi bagaragara ku rutonde iyi kipe yatanze muri Ferwafa, initegura kuzatanga muri CAF ngo bazayifashe mu mikino ya CAF Confederation Cup.

    Imanishimwe Emmanuel wagize uruhare mu mukino APR FC iheruka gutsindamo Rayon Sports 3-0, ngo ubuyobozi bw’ikipe yahozemo bwatunguwe n’uburyo Ferwafa itarimo gukemura ikibazo cye ngo kive mu nzira, aho byanarangiye umuyobozi w’iyi kipe Gacinya Denis abajije iki kibazo mu nteko rusange ya Ferwafa iheruka kubera i Musanze, nk’uko yaje kubidutangariza nyuma.

    Yagize ati: “Nabajije Ferwafa niba yararangije guca urubanza kuko mu ikipe y’igihugu nabonye bamuhanagara bakavuga ko ava muri APR kandi Ferwafa ifite ikirego cyacu”.

    “Nabivugiye mu nteko rusange ntanga urugero kuko bitari no ku murongo w’ibyirwa, bambwira ko mbere yuko shampiyona itangira bizaba byamenyekanye niba ari umukinnyi wa Rayon Sports cyangwa se niba azahanwa”.

    Imanishimwe na Shasir bombi bashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izifashisha

    Mu gihe ikibazo cya Imanishimwe cyari kitarabonerwa igisubizo, ikipe ya Rayon Sports yahise ijya mu ikipe ya APR FC, ikuramo undi mukinnyi Yves Rwigema, umukinnyi ubuyobozi bwa APR butangaza ko ari uwabwo ku buryo bwemewe n’amategeko kuko akibafitiye amasezerano.

    “ Nta mwanya uhari wo kuvuga kuri ibyo kuko nta cyabaye, uretse kuba yarakuriye mu ishuri rya ruhago ryacu, Yves Rwigema yari anadufitiye amasezerano. Ese abamusinyishije baba bafite ibaruwa imurekura(release letter)?”.

    Yves Rwigema yasinyiye Rayon Sports nubwo APR FC ikivuga ko ari umukinnyi wayo

    Kuri aba bakinnyi bose bari mu bibazo, hiyongeraho Rwatubyaye Abdoul iyi kipe yasinyishije ariko akaba atari yagera mu myitoza na rimwe. Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko uyu wahoze ari myugariro wa APR FC, kuri ubu yibereye muri Romania aho ashobora no gutangira gukina vuba, ni nyuma yo kubona ibaruwa imusohora muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Rayon Sports, yaraye itsinze Amagaju ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Huye kuri uyu wa Gatanu. Iyi stade, ni yo iyi kipe izanahuriraho na Mukura kuri iki cyumweru, aho ikomeje kwitegura shampiyona izatangira tariki ya 14/10/2016 igasozwa tariki ya 26/6/2017.

    Abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka wa shampiyona mushya:

    1. Bashunga Abouba
    2. Imanishimwe Emmanuel
    3.  Irambona Eric
    4.Ishimwe Issa Zappy
    5. Kakure Mugheni Fabrics
    6. Kwizera Pierrot
    7. Manishimwe Djabel
    8. Nahimana Shasir
    9. Mussa camara
    10.Mugisha François
    11. Manzi Thierry
    12. Romami Frank
    13. Rutinywa Gonzarez
    14. Rwatubyaye Abdul
    15. Rwigema Yves
    16. Senyange Yvan
    17.Muhire Kevin
    18. Munezero Fiston
    19.Mutuyimana Evariste
    20. Ndayishimiye Eric Bakame
    21. Niyonzima Olivier Sefu
    22.Mutsinzi Ange
    23. Nova Bayama
    24.Nshuti Dominique Savio
    25. Nsengiyumva Idrissa
    26. Nsengiyumva Mustapha
    27. Ndayisenga J d’ Amour

    Rwatubyaye yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakinira Rayon Sports nubwo itari yamuca iryera kuva yamusinyisha

    Rutahizamu Camara ari ku rutonde rwa Rayon Sports ya 2016-2017

  • UNIK: Abanyeshuri 1 910 bahawe impamyabumenyi ku mugaragaro

    UNIK: Abanyeshuri 1 910 bahawe impamyabumenyi ku mugaragaro

    Kuri uyu wa kane, abanyeshuri 1 910 bashoje amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (bachelor’s degree) mu mashami atandukanye yo muri Kaminuza ya Kibungo “UNIK” iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Ngoma bashyikirijwe impamyabumenyi zabo ku mugaragaro.

    Abasoje amasomo mu ishami rya business.

    Abasoje amasomo mu ishami rya business.

    Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kibungo, kuri Stade Cyasemakamba, aho abanyeshuri bagera ku 1 910 basoje amashuri muri uyumwaka muri UNIK bari bateraniye, n’ababaherekeje.

    David Niyitugize wavuze mu izina ry’abasoje amasomo bose, yashimiye Kaminuza ya Kibungo “UNIK” ku bumenyi yabahaye, bakaba ngo bagiye kubukoresha bihangira imirimo.

    Niyitugize, mu izina ry’abanyeshuri by’umwihariko abakiri ku ntebe y’ishuri, yasabye Leta y’u Rwanda gufasha abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za Kaminuza zigenga, nabo bakajya bahabwa inguzanyo yo kwiga kuko ngo hari abantu benshi baba bifuza kwiga Kaminuza ariko bakananizwa n’ikibazo cy’amikoro.

    David Niyitugize wavuze mu izina ry’abasoje amasomo.

    David Niyitugize wavuze mu izina ry’abasoje amasomo.

    Yagize ati “Turasaba Leta ko yareba uko ifasha abanyeshuri biga muri Kaminuza zigenga bakajya nabo bahabwa bourse (inguzanyo yo kwiga) nk’abiga muri Kaminuza za Leta, nabo bakazajya bishyura nyuma barangije kwiga kuko amikoro arimo aratuma abenshi bananirwa kwiga.”

    Kuri iyi ngingo, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette wari uhagarariye Leta yijeje aba banyeshuri bo muri UNIK n’abiga mu zindi Kaminuza zigenga muri rusange ko hari gahunda Leta y’u Rwanda ifite yo kubafasha kujya babona inguzanyo nabo binyuze muri Banki y’Iterambere “BRD” nk’uko bimeze kubiga muri Kaminuza za Leta.

    Yagize ati “Hashize imyaka ibiri Leta ikuye gahunda ya ‘bourse’ muri REB, iyijyana muri BRD, ibi byakozwe kugira ngo buri wese abone amahirwe yo kubona inguzanyo. Mbijeje rero ko ngiye gukomeza ubuvugizi mu zindi nzego zo hejuru zirimo Minisiteri y’uburezi, iyi gahunda ikihutishwa kuko irahari.”

    Guverineri Uwamariya yijeje abiga mu mashuri makuru na za Kaminuza zigenga ko nabo bazajya bahabwa inyuzanyo yo kwiga.

    Guverineri Uwamariya yijeje abiga mu mashuri makuru na za Kaminuza zigenga ko nabo bazajya bahabwa inyuzanyo yo kwiga.

    Prof. Silas Lwakabamba, umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo yashimiye abagize umuryango mugari wa Kaminuza ya Kibungo bose, abasaba gukomeza guharanira ishema ryayo.

    Ati “Ndashimira umuryango wa Kaminuza ya Kibungo mbasaba gukomeza imihigo muguteza imbere iyi Kaminuza.”

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo n’umuyobozi w’ikirenga wa UNIK, Hon. Senateri Prof. Laurent Nkusi.

    Iyi Kaminuza ya Kibungo “UNIK” yatangiye mu mwaka wa 2003, ubu ikaba yasohoye abanyeshuri ku nshuro yayo ya karindwi mu mashami atandukanye, hakaba harimo n’abarangirije muri Kaminuza ya Kibungo ishami rya Rulindo.

    Abanyeshuri basoje amasomo mu ishami ry'ubugeni n'ubumenya muntu.

    Abanyeshuri basoje amasomo mu ishami ry’ubugeni n’ubumenya muntu.

    Bosoje mu mashami anyuranye, harimo n'ay'ubuhinzi.

    Bosoje mu mashami anyuranye, harimo n’ay’ubuhinzi.

    Abarimu ba UNIK nabo binjiye bari mu karasisi.

    Abarimu ba UNIK nabo binjiye bari mu karasisi.

    Abayobozi bakuru ba Kaminuza ya Kibungo bagana mu byicaro byabo.

    Abayobozi bakuru ba Kaminuza ya Kibungo bagana mu byicaro byabo.

    Prof Lwakabamba (ibumoso) yashimiye umuryango mugari wa UNIK ku murava bakorana.

    Prof Lwakabamba (ibumoso) yashimiye umuryango mugari wa UNIK ku murava bakorana.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango, barimo n'inzego z'umutekano.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango, barimo n’inzego z’umutekano.

    Abarimu ba UNIK barishimira ko abo bigishije barangije amasomo neza.

    Abarimu ba UNIK barishimira ko abo bigishije barangije amasomo neza.

    Uuyu mwaka UNIK yasohoye abanyeshuri 1910.

    Uuyu mwaka UNIK yasohoye abanyeshuri 1910.

    Imiryaango yari yaje gushyigikira aba barangije amasomo muri UNIK.

    Imiryaango yari yaje gushyigikira aba barangije amasomo muri UNIK.