Blog

  • John Kerry ari mu rugendo mu gihugu cya Kenya

    John Kerry ari mu rugendo mu gihugu cya Kenya

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga , John Kerry, ari mu ruzinduko mu gihugu cya Kenya aho ari kuganira n’umukuru w’igihugu, Uhuru Kenyatta ku by’umutekano.

    JPEG - 19.2 kb
    John Kerry yakirwa na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta

    Byari byitezwe ko baganira ku kibazo cy’imirwano muri Sudani y’epfo hamwe n’uko byifashe muri Somalia, aho abarwanyi ba Al Shabaab bakomeje kugaba ibitero.

    Biteganyijwe ko Bwana Kerry aza kubonana n’abaminisitiri umunani bo mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba.

    Nyuma y’umubonano n’aba baminisitiri azahita ajya muri Nigeria ejo kuwa kabiri agiye kuganira ku byerekeranye no kurwanya umutwe w’abarwanyi ba ki Islam, Boko Haram.

  • Perezida wa Congo-Kinshasa Yozefu Kabila yageze mu Rwanda

    Perezida wa Congo-Kinshasa Yozefu Kabila yageze mu Rwanda

    Nyuma y’imyaka itandatu Perezida Kagame na Perezida Kabila bahuye, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 bongeye guhurira mu Mujyi wa Rubavu baganira ibyateza imbere ibihugu byombi.
    Perezida Kabila akigera mu Rwanda, saa 11:40.
    Perezida Kabila akigera mu Rwanda, saa 11:40.

    Muri 2009 ni bwo Perezida Kabila yaherukaga guhura na Perezida Kagame bahuriye ku mupaka munini uhuza ibihugu byombi.

    Ku i saa 10h40 ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo n’uwa Congo w’Ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba, bari bageze ku mupaka munini kwakira Perezida Kabila.

    Bimwe mu byiteze kuganirwaho n’abakuru b’ibihugu harimo imibanire y’ibihugu no kugarura umutekano mu karere ukomeje kwangizwa n’umutwe wa FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse ikanambuka kuwuhungabanya mu Rwanda.

    Kugeza ubu, ubuhahirane hagati ya Kongo Kinshasa n’u Rwanda abaturage baturiye uwo mupaka bavuga bumeze neza kandi bubateza imbere.

    Guverineri Caritas Mukandasira yiteguye kwakira Perezida Kabila. -
    Guverineri Caritas Mukandasira yiteguye kwakira Perezida Kabila.

    Bimwe mu bikorwa byigaragaza ku mupaka ni inyubako zigweho zirimo kubakwa zizakorerwamo n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, haratuje kandi umutekano wakajijwe kuva ku wa gatatu ndetse n’isuku yarongerewe. Naho ku ruhande rwa Congo inzego z’umutekano zongerewe ndetse abaturage barabyina umuhanda wose bishimira uguhura kw’aba bayobozi b’ibihugu.

  • Gakenke: Mu myaka 10 ubukene bwagabanutseho 40%

    Gakenke: Mu myaka 10 ubukene bwagabanutseho 40%

    Hambere aha mu mwaka wa 2006 mu Karere ka Gakenke, ubukene bwaranumaga ku buryo rwakingaga bane kuri 56% by’abaturage bahatuye. Mu gihe cy’imyaka 10 gusa abasigaye munsi y’umurongo w’ubukene ni ngerere kuko babarirwa kuri 16%.

    Ibi bigaragaza ko bikomeje kuri uyu muvuduko mu myaka nk’ine gusa ubukene bwaba ari umugani muri aka karere.

    Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Museke, mu kagali ka Rusagara mu murenge wa Gakenke, bavuga ko imiyoborere myiza yatumye bagera ku iterambere ndetse batangira guhabwa agaciro mu muryango.

    Ntahontuye Léonce yagize ati “Kubera imiyoborere myiza kandi itwegereye ubu twiteje imbere, ubu ninjiza amafaranga agera ku bihumbi 200 000 kandi nta mashuri mfite; mbikesha kwishyira hamwe n’abandi mu mirimo y’ubukorikori dukorera mu gakiriro.”

    Ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi tariki ya 10 Kanama 2016, Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere yasabye abanyagakenke kurandura burundu ubukene bukabije bukomeje kwibasira abaturage mbere ya 2020.

    Ati “ Ni byiza ko abantu bishimira ibyo bagezeho ndetse bakerekana ibitagenda neza. Ariko nubwo hari ibyagezweho, abaturage n’abayobozi ba Gakenke bakwiye gufatanya bakarandura burundu ubukene buri ku kigero cya 16% bukihagaragara.”

    Ubukene bukabije mu karere ka Gakenke bwavuye kuri 56% mu mwaka wa 2006 bugeze kuri 16 % muri uyu mwaka.

    Prof. Shyaka Anastase yakomeje atangaza ko abayobozi bavugwaho gukubita no gusiragiza abaturage bagomba kunengwa.

    Yagize ati “Hari ahacyumvikana bamwe mu bayobozi batubahiriza inshingano zabo,ukumva aho umuturage yakubiswe cyangwa agasiragizwa n’umuyobozi,ibi ntibikwiye kuko umuyobozi mwiza arigisha akanasobanurira abaturage.”

    Insanganyamatsiko y’umunsi nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi mu Rwanda wizihirijwe mu karere ka Gakenke ku rwego rw’igihugu igira iti ‘Twahisemo imiyoborere ishingiye ku muturage nk’inkingi y’iterambere rirambye’.

    Uyu munsi wahuriranye n’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gakenke berekanaga ibyo bakora na serivisi batanga.

    Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere yashimiye abaturage ibyo bagezeho

    Ibirori byo kwizihiza kwegerezwa ubuyobozi n’ubushobozi byabereye mu Gakenke byitabiriwe n’abaturage benshi

    Prof. Shyaka Anastase uyobora RGB asuhuzanya n’umusaza w’i Gakenke

    Abaturage bamuritse ibyo bakora

  • Ba Perezida bombi Kagame na Kabila  barahurira  mu mujyi wa Rubavu

    Ba Perezida bombi Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 arahura n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu.

    Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku abicishije ku rukuta rwa Twitter ye yatangaje ko Perezida Kabila yaraye mu mujyi wa Goma kugira ngo abone uko yitabira ibiganiro bimuhuza na mugenzi we Perezida Paul Kagame.

    Bivugwa ko Perezida Kagame na Kabila baganira ku mubano w’ibihugu byabo ndetse n’uko bakoresha gazi methane iri mu kiyaga cya Kivu ibihugu  byombi bihuriyeho.

    Kagame na Kabila baherukaga guhuzwa n’ibiganiro by’imbonankubone bihariye bonyine ku ya 6 Kanama 2009 mu mujyi wa Goma.

  • Butera Knowless na Clement bakoze ubukwe, basezeranywa na Pasiteri wigenga(amafoto)

    Butera Knowless na Clement bakoze ubukwe, basezeranywa na Pasiteri wigenga(amafoto)

    Kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2016, nibwo Knowless na Clement bakoze ubukwe bwabo, ubukwe bwabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera.

    Ubu bukwe bwahuruje imbaga y’abantu benshi bashakaga kwihera ijisho, harimo abo mu karere ka Bugesera no mu bindi bice bitandukanye barimo n’abavuye mu mujyi wa Kigali.

    Nyuma y’uko Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi ritangaje ko Knowless na Clement ritabazi nk’abayoboke b’iri torero, aba bageni bahisemo gushaka undi ubasezeranya, uwo akaba ari umupasiteri witwa Rusine bivugwa ko yigenga afite n’itorero rye n’ubwo tutarabasha kumenya izina ryaryo.

    nkowless na Clement basezeraniye i Nyamata, mu busitani buri hafi ya Golden Tulip Hotel byavuzwe kenshi ko ari yo izaberamo ubukwe, gusa siko byagenze.

    Nk’uko byari byagenze mu mihango yo gusaba no gukwa, kuri iyi nshuro nabwo umutekano wari wakajijwe bihambaye, kuburyo abashungeraga bareberaga kure, uretse abatumiwe bari bemerewe kugera hafi y’abageni

    know1know2know3

     

    know4know5know6know7

  • Umufaransa Paul Pogba wakiniraga ikipe ya Juventus de toure yo mubutariyani yageze i Manchester mubwongereza gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya Manchester United(Amafoto)

    Umufaransa Paul Pogba wakiniraga ikipe ya Juventus de toure yo mubutariyani yageze i Manchester mubwongereza gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya Manchester United(Amafoto)

    Umufaransa w’imyaka 23 yasesekaye mu mujyi wa Manchester aho agomba gukora ibizamini by’ubuzima mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu akinira Manchester United, akazajya ahembwa ibumbi 220 by’amapaundi ku cyumweru.

    Pogba yahagurutse mu Bufaransa ku kibuga cy’indege cya Nice mu ndege yihariye saa tanu n’iminota 15 za mu gitondo, agera ku kibuga cy’indege cya Manchester saa Saba na 35.

    Yahise ajyanwa n’imodoka ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester United aho biteganyijwe ko akorera ikizamini cy’ubuzima ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

    Pogba agarutse muri Manchester United nyuma y’imyaka ine ayivuyemo aho yari yaguzwe ibihumbi 800 by’amapawundi yerekeza muri Juventus muri 2012.

    Pogba wafashije u Bufaransa kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya EURO 2016, yatwaranye ibikombe bine bya Shampiyona na Juventus.

    Pogba abaye umukinnyi wa kane, umutoza Jose Mourinho asinyishije nyuma ya Eric Bailly wavuye muri Villa Real muri Espagne , Zlatan Ibrahimovic wakiniraga Paris St Germain yo mu Bufaransa na Henrikh Mkhitaryan wahoze muri Borussia Dortmund yo mu Budage.

    Pogba yageze muri Manchester United afite imyaka 16 avuye mu ikipe yo mu Bufaransa yitwa Le Havre muri 2009, ntiyabona amahirwe ahagije yo kwigaragaza mu myaka itatu yahamaze.

    Pogba yakinnye imikino 178 muri Juventus, atsinda ibitego 34 ndetse afasha iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League muei 2015.

    Paul Pogba abaye umukinnyi wa mbere uguzwe amafaranga menshi akuraho agahigo kari gafitwe na Gareth Bale waguzwe miliyoni 101 muri 2013, ubwo yavaga muri Tottenham Hotspur yerekeza muri Real Madrid yo muri ESpagne.

    Urutonde rw’abakinnyi 10 bahenze muri ruhago:

    1.Paul Pogba 2016: Juventus ajya muri Manchester United kuri miliyoni 120 z’ama Euro

    2.Gareth Bale 2013: Tottenham Hotspur ajya muri Real Madrid kuri miliyoni 101 z’ama Euro

    3.Cristiano Ronaldo 2009: Manchester United ajya muri Real Madrid kuri miliyoni 94 z’ama Euro

    4.Gonzalo Higuain 2016: Napoli ajya muri Juventus kuri miliyoni 90 z’ama Euro

    5.Neymar 2013: Santos ajya muri FC Barcelona kuri miliyoni 86.2 z’ama Euro

    6.Luis Suárez 2014 : Liverpool ajya muri FC Barcelona kuri miliyoni 81.7 z’ama Euro

    7.James Rodríguez 2014 : AS Monaco ajya muri Real Madrid kuri miliyoni 79.8 z’ama Euro

    8.Kevin De Bruyne 2015: Wolfsburg ajya muri Manchester City kuri miliyoni 75.7 z’ama Euro

    9.Ángel Di María 2014: Real Madrid ajya muri Manchester United kuri miliyoni 75 z’ama Euro

    10.Zinedine Zidane 2001: Juventus ajya muri Real Madrid kuri miliyoni 75 z’ama Euro

    Umubyeyi wa Pogba, Yeo Moriba yaherekeje umuhungu we gukora ikizamini cy'ubuzimaUmubyeyi wa Pogba, Yeo Moriba yaherekeje umuhungu we gukora ikizamini cy’ubuzima

    news5news 2news4news 3

  • 11 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

    11 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

    Abagabo 11 bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye, mu karere ka Rusizi aho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura zahabu batabifitiye uburenganzira ku nkengero z’umugezi  uri mu murenge wa Gitambi witwa Njambwe.

    Abafunzwe ni Mutuyimana Gaspard, Habimana Jean Pierre, Nyabyenda Bonaventure, Nsengumuremyi Gabriel, Bamporiki Eric, Ntibaziyaremye Enock, Ruticumugambi Boniface, Siborurema Dominique, Ntiyanyibagiwe Daniel, Bayibarire Felicien na Ntahombaye Selevate.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Sano Nkeramugaba yasobanuye ko ibikorwa nk’ibi byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko byangiza ibidukikije, kandi ko iyangirika ryabyo rigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima

    SP Nkeramugaba yagize ati: “Hari inzira zemewe kugira ngo umuntu yemererwe gukora imirimo y’ubucukuzi, kandi unyuze muri izo nzira ahabwa ibyangombwa byemewe n’amategeko kandi agasabwa kugira ibikoresho byabugenewe mu rwego rwo kurinda impanuka abakozi be. Niyo mpamvu tubasaba gutungira agatoki ubuyobozi n’inzego z’umutekano umuntu wese mubonye anyuranya n’ibyo”.

    Yakomeje agira ati: “Akazi k’ubucukuzi si akazi gakorwa n’ubonetse wese, ni akazi gasaba ubuhanga n’ubumenyi ku buryo iyo kadakozwe uko bikwiye kagira ingaruka mbi nyinshi harimo no kubura ubuzima”.

    SP Nkeramugaba yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze bakoze ubukangurambaga mu rwego rwo kumenyesha abatuye u Rwanda ububi bwo gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko cyane cyane ubw’amabuye y’agaciro bukunze gukorwa mu ijoro.

    Yasoje asaba abantu guhagurukira icyo kibazo, bagatanga amakuru mu nzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi kugira ngo ubifatiwemo wese ashyikirizwe ubutabera, kandi yizeza abaturage ko iyo ntego yo guca imirimo y’ubucukuzi butatangiwe uburenganzira izagerwaho nibashyira ingufu hamwe.

    Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

    Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

    Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yafunze abagabo babiri ubwo bageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafranga 5000 kugira ngo umwe muri bo ye gukurikiranwaho kunyuranya n’amabwiriza ajyanye no gusarura amashyamba, kuyacanamo amakara ndetse no kuyatunda (Amakara).

    Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Chief Inspector of Police (CIP), Regis Ruzindana, abitwa Gahutu Fideli na Nzabarirwa Sipiriyani baherutse gufatirwa mu murenge wa Mwiri, bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera muri uwo murenge.

    CIP Regis Ruzindana yagize ati:”Ahagana saa munani z’ijoro, ubwo Abapolisi bari ku kazi babonye Nzabarirwa aje kuri moto muri kiriya gicuku maze bakimuhagarika ahita agerageza kubaha ariya mafaranga abasaba ko imodoka yari yikoreye amakara yari inyuma itwawe na Gahutu itakorerwa igenzura kuko ngo nta cyangombwa cyo gupakira ayo makara yari afite”.

    CIP Ruzindana yongeyeho ko nyuma y’umwanya muto Gahutu yahise agera aho atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAA 837 Y, ipakiye imifuka 115 y’amakara; bombi bahita bafatwa batyo.

    Ingingo ya 96 y’itegeko ngenga nimero 04/2005 ryo kuwa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda igira iti:”Ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibyo bihano, uwo ari we wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu. Abafatanya nabo bahanishwa ibihano bimwe”.

    Naho ingingo ya 416 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    CIP Ruzindana yasoje asaba abaturiye amashyamba kuyacunga neza no kugaragaza umuntu wese unyuranya n’ibyo amategeko ateganya.

  • Muhanga:Umugabo utita ku umuryango we angana na zeru

    Abatuye umurenge wa Nyamabuye akagari ka Remera,baravuga ko igitera amakimbirane mu miryango bigatuma ihora mu makimbirane,biterwa no kutubahana kw’abashakanye,ndetse no kutumva uburinganire icyo aricyo mu muryangoAbagabo n'abagore basabwa gusubira ku nshingano kuko bitabaye ibyo kubaka umuryango nyarwanda byarushaho kuba bibiAbagabo n’abagore basabwa gusubira kunshingano zabo zo kwita kubo ba byaye

    KANANI  Elie  n’UWAMARIYA  Josephine,batuye umudugudu wa Biti akagari karemera umurenge wa Nyamabuye akarere ka Muhanga,ngo kuribo bumvako umugore murugo yakabaye yita kunshingano yo kubaha umugabo,ubundi akamuha agaciro  ku uburyo yaba umuhuza w’abagize urugo kuburyo ntacyacika urugo kitaruteje imbere.

    Nyamara ariko nubwo bifuza ibi bavuga ko atariko bimeze kuko usanga kuri ubu abagore n’abagabo basigaye bibera muturbari kuburyo ntawubasha kwita kurgo n’abana babyaye,ngo ibintu bituma rimwe narimwe intonganya ziba murugo doreko usanga hari igihe umugore ataha avuye mukabari nyuma y’umugabo,ibintu bavuga ko ari amahano nu ubwo kuri bamwe babyita iterambere cyangwa uburinganire,nubwo kuribo ngo hari n’abagabo baba badashoboye gukorera urugo. Uwamaliya asaba abashakanye kudashyaminana kuko biteza umutekano mucye bikanakenesha umuryango

    UWAMARIYA Beatrice umuyobozi w’akarere ka Muhanga ngo kuriwe umugabo murugo utita kumuryango angana na zeru

    Umuyobozi W’akarere ka Muhanga UWAMARIYA  Beatrice,kuri ibi bivugwa n’aba baturage avugako ubusanzwe urugo ruhahirwa n’umugabo umugore akamwubaha doreko ari nacyo umuco nyarwanda ubwiriza abagore,ndetse ngo no kubasenga bemera Imana n’ibitabo bitagatifu bikabigarukaho.Ngo kuriwe ibi nibyo bituma asaba abagabo  bafite ingo zirangwa n’amakimbirane kwita kungo zabo kurusha kwita  ku utubari no gushyigikira abagore babo kutujyamo,bityo ngo niho amakimbirane ahora mu miryango yabo azabasha gukemuka,ndetse ni ingo zabo zikabasha gutera imbere,kuko bitabaye ibyo ngo umugabo urangwa n’ubusinzi niyite kurugo rwe angina na Zeru ni igihugu ntcyo cyamukeneraho mukugiteza imbere,ariko kandi ngo n’abagore bitwaza uburenganzira bahawe n’uburinganire ntibite kunshingano zabo zo kwita kurugo bakagombye kwibuka ko ari bamutima w’urugo kandi ko aribo bashinzwe imibereho myiza y’urugo.

    Mugihe uyu muyobozi w’akarere ka Muhanga asaba ingo zibanye nabi  zo muri aka karere kwibuka inshingano,kuri ubu muri akan karere ka Muhanga habarurwa ingo zibanye nabi zigera kuri 439,kub uburyo ubuyobozi bisaba ubuyobozi gushyira imbaraga mukwita kuri izi ngo, kugirango nazo zibashegusohoka  mu makimbirane zibashe kugana inzira y’iterambere aho guhora mu makimbirane,ibintu binadindiza iterambere ry’aka karere ka muhanga muri rusango no guhora mu manza zo gucyemura ibibazo byo mungo.

    Inkuru:  Aimable UWIZEYIAMANA

     

  • Mu gikorwa cyo kwandikisha ubutaka,Irembo ryabaye igisubizo

    Mu gikorwa cyo kwandikisha ubutaka,Irembo ryabaye igisubizo

    Mur’iyi minsi mu guhugu hose,Abanyarwanda bashyiriweho gahunda yo guhabwa uburyo bunoze bwo kwandikisha ubutaka bwabo  nk’imitungo bwite,aho ibi bikorwa mu ihererkanya ry’ubutaka rishingiye kubugure  “Transfer of land title”(Voluntary Sale)cyangwa kugabanya ubutaka(Land sub-division).

    Ubusanzwe  kugira ngo umutungo  bwite ugizwe n’ubutaka ube wakoreshwa mu buryo butandukanye kandi bubyara inyungu,n’uko nyirabwo aba yarabwibarujeho,agahabwa icyangombwa gitangwa n’urwego rwa Leta rubifite mu nshingano nk’igihamya ,  ibi bibaye bitarakorwa byagorana kwiyumvisha ko  uwo mutungo ari uwawe.

    Ibi ni  byagarutsweho na Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubukangurambaga kuri servisi z’ubutaka (Land Week)bibera  kuri Stade ya ULK mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati “Kugira umutungo muri iki gihe utakwanditseho ntabwo umuntu yavuga ko ari uwawe. Ubutaka wita ubwawe niba butakwanditseho uribeshya. Abanyarwanda benshi umutungo bahuriraho ugizwe n’ubutaka, ni muri urwo rwego dushishikariza abantu kwiyandikishaho ubutaka bwabo.”

    Gutunga icyangombwa cy’ubutaka ni ingenzi, kuko bifasha umuturage kwirinda amakimbirane, bikanamufasha kuba yabutangaho ingwate akabona inguzanyo muri Banki ndetse no mu Bigo by’Imari iciriritse.

    NTA MPAMVU YO KONGERA KUVUNIKA IREMBO RYARABIKEMUYE

    Ibi bikorwa byo kwandikisha ubutaka twavuze haruguru ndetse nizindi servisi za Leta zitangirwa mu nzego zitandukanye,cyane ko zikenerwa gukoreshwa  mu buzima bwa buri munsi bw’abatuye igihugu,ubu zisabirwa kandi zikanishyurwa binyuze k’urubuga Irembo rwifashishwa nk’igikoresho gifasha kubona servisi zinoze kandi zizewe.

    Abaturage twaganiriye mubari baje kwandikisha ubutaka bwabo,haba mu karere ka Rusizi aho iki gikorwa giherutse kubera no m’Umujyi wa Kigali aho birimo gukorwa ubu,bose barata ibigwi Irembo bagahamya ko baruhutse imvune bahuraga nazo mbere,batibagiwe gushima iterambere Urwanda rumaze kugeraho mu gukoresha ikoranabuhanga,byose bishingiye ku miyoborere myiza nk’umusingi w’iterambere.

    IBYEREKEYE IREMBO

    Irembo ni urubuga rikaba n’umuyoboro  Abaturage bifashisha bashaka serivisi zitandukanye  za Leta kuri interineti,akamaro k’irembo akaba ari ukubafasha kuzibona muburyo bworoshye,bunoze kandi bwizewe.

     

    Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta
    Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta

    20160718_151140

     

    Indashyikirwa z'Irembo mu gutanga serivisi zinoze
    Indashyikirwa z’Irembo mu gutanga serivisi zinoze
    Abaturage ba Rusizi biyandikisha ubutaka bwabo
    Abaturage ba Rusizi biyandikisha ubutaka bwabo

    20160720_145908

    Insanganyamatsiko yicyumweru cyahariwe ubukangurambaga kuri  serivisi z’ubutaka igira iti ‘Gukoresha neza ubutaka bunyanditseho isoko y’umutekano n’iterambere ryanjye’.