Gicumbi: Inyana zisaga 1000 zigiye kwiturwa muri gahunda ya Girinka

Guhera mu Ukwakira uyu mwaka, mu Karere ka Gicumbi aborojwe inka muri gahunda ya Girinka bagera ku 1039 bazatangira kwitura inyana zavutse ku zo bahawe, zihabwe indi miryango mishya itishoboye.

Iki gikorwa cyo kwitura muri gahunda Girinka kigiye gukorwa mu Karere ka Gicumbi mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kimaze iminsi gihugura abafite iyi gahunda mu nshingano zabo kuva ku Kagari kugera mu Karere ku bijyanye n’amabwiriza mashya ajyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Zimwe mu ngingo zigaragara muri aya mabwiriza, harimo ko nta muturage wemerewe kugurisha cyangwa kugwatiriza inka yahawe mu gihe ataritura, ikindi ngo ni yo yaba yarituye ntiyemerewe kuzimya igicaniro ni ukuvuga kuba yagurisha inka uko yiboneye atagize iyo asigarana.

Dr Shyaka Innocent, Umukozi wa RAB mu Ntara y’Amajyaruguru ushinzwe ubworozi, avuga ko mbere yo koroza umuturage inka kuri ubu ngo azajya abanza asinyane amasezerano na Leta.

Ati“ Mu minsi ishize hirya no hino hagiye humvikana amwe mu makosa yakozwe muri Girinka, kugira ngo rero ibyo byose bikosorwe ni yo mpamvu hashyizweho amabwiriza mashya ubu tukaba tugenda tuyamenyesha inzego zose bireba kuko mbere wasangaga inka zidakurikiranwa, bamwe bakazigurisha abandi ntibaziteho n’ibindi. ”

“Ubu rero kugira ngo Girinka ihindure ubuzima bw’abaturage, inzego zigiye gukorana neza ku buryo bakurikirana inka zatanzwe umunsi ku wundi bakamenya amakuru yayo kugera kuri wa muturage wo hasi bakamenya uko ayifashe kandi zikajya zihabwa koko abazikeneye kurusha abandi bityo na bo bakabasha kuzamuka mu mibereho.”

Kuri aya mabwiriza mashya bamwe mu bayobozi bavuga ko agiye kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bahuraga na byo byatumaga rimwe na rimwe bagwa mu makosa, birimo nko kuba hari igihe inka yatindaga kubyara cyangwa ifite uburwayi butuma idatanga umusaruro bakareka umuturage akayigurisha kugira ngo aguremo indi none ubu ngo bikaba bigiye kujya bikorwa na komite y’Umurenge gusa.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi basanga inzego zose zirebwa na gahunda ya Girinka zishyize mu bikorwa ibyo zisabwa kandi zigakorera hamwe byazana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage.

Muhizi Jules Aimable, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu agira ati“ Girinka yitaweho muri aka karere igakorwa mu mucyo ntihabemo amakosa, nta kabuza byazamura imibereho y’abaturage kuko n’ubundi ikirere cyacu kiberanye n’ubworozi bw’inka. Ubu rero noneho tugiye kujya tugirana amasezerano n’uwo tuyihaye, nidusanga umuturage atubahiriza ibyo twumvikanye tuzajya tuyimwambura tuyihe undi. Birumvikana rero ko uruhare rw’abayobozi rukenewe badafatanya n’abaturage gukora amakosa muri iyi gahunda nk’uko hari aho byagiye bigaragara.”

Muri rusange mu Karere ka Gicumbi haziturwa inyana zigera ku 1469 guhera mu Ukwakira, muri izi 1039 ni izavutse ku nka zorojwe abaturage muri gahunda ya Girinka na ho izindi 430 zikazagurwa mu ngengo y’imari y’Akarere mu rwego rwo gutanga umusanzu muri iyi gahunda. Biteganijwe ko iyi gahunda izasozwa muri Gicurasi 2017.

Dr Shyaka wo muri RAB (iburyo) na Muhizi ushinzwe ubukungu muri Gicumbi bavuga ko uzajya ahabwa inka azabya abanza kuyisinyira

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *