Abagore nibatagira agaciro, natwe ntako tuzaba dufite -Perezida Kagame

Perezida Kagame yashimangiye ko atewe ishema no gushyigikira gahunda y’uburinganire bw’abagabo n’abagore (He for She) asaba isi yose kuyishyigikira ngo kuko nta terambere ritarimo uruhare rw’abagore.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa kane tariki 22 Nzeli 2016.

Yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu kugirango habeho iterambere rya buri gihugu kandi ashimangira ko iterambere rigomba kugera kuri bose ari uko harimo uruhare rwa buri wese ariko cyane cyane uruhare rw’abagore.

Yagize ati: “Iterambere ry’igihugu kimwe rifite aho rihurira n’iry’ikindi, kandi twese dufite uruhare rw’icyo gukora, tugomba kwibuka ko ibyo dukora byose tugamije guhindura ubuzima bw’abaturage, dushingiye kubyo twabonye uruhare rwa buri wese cyane cyane urw’abagore ni ingenzi, abagore nibatagira agaciro nta n’umwe muri twe uzaba agafite, ntewe ishema no gushyigikira ubukangurambaga ku buringanire bw’abagabo n’abagore kandi ndahamagarira buri wese kuyishyigikira.”

Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga rya interineti avuga ko hakenewe ubundi bushobozi kugirango buri wese agerweho n’iryo koranabuhanga.

Yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye n’urwego rw’abikorera kugirango ikoranabuhanga rigere kuri bose ku buryo bwihuse kuko ari byo bizafasha abatuye isi kugera ku ngamba isi yihaye no kugera ku ntego yo kuraga abazaza imibereho myiza.

Yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye kuba urufunguzo rw’impinduka mu bufatanye bw’imiryango mpuzamahanga.

Ati: “Buri wese ku isi akeneye interineti yihuse nkuko n’umunyamabanga mukuru w’umuyoboro mugari wa interinete yabigaragaje, isi iri kugenda ihinduka nziza bitewe n’ikoranabuhanga, ubufatanye hagati y’imiryango mpuzamahanga na bwo bukwiye gutangira guhinduka,gusigasira amahoro n’umutekano mpuzamahanga bishingira ku kubungabunga icyerekezo dusangiye n’intego dushaka ko isi igeraho.”

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’impunzi gihangayikishije isi, avuga ko kidashobora gukemuka hatabayeho buri gihe kwihangana n’umutima w’impuhwe.
Yavuze ko abantu badakwiye kurindira ko ikibazo cy’impunzi kizakemuka ari uko ibihugu bikize byagezweho n’ingaruka.Yashimangiye ko ibi byagerwaho habayeho gushyira imbere agaciro k’abaturage.


Abitabiriye inteko rusange ya 71 y’umuryango w’abibumbye ubwo bari bakurikiye ijambo rya Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *