Musanze: Akarere kubatse isoko mu butaka bwa Murekezi ntikamuha ingurane

Murekezi Gabriel wo mu mudugudu wa Nyirabisekuru, akagari ka Murandi mu murenge wa Remera, avuga ko ubutaka bwe bwubatswemo inzu y’isoko n’Akarere ka Musanze mu 2012, akagenda abwirwa ko azishyurwa imyaka ibaye hafi itanu adahabwa ingurane. Akarere ko ngo iki kibazo karakizi kiri munzira yo gukemuka.

Murekezi Gabriel wo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze kuva muri 2012 ategereje amafaranga y'ingurane

Murekezi Gabriel wo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze kuva muri 2012 ategereje amafaranga y’ingurane

Murekezi avuga ko yagize ikibazo cy’uko bubatse inzu y’isoko mu isambu ye bamubwira ko bazamuha ingurane bidatinze, iyo nzu yubatswe  mu 2012.

Bamaze kubaka iryo soko ngo ingurane ntayo yabonye, atangira gukurikirana ku murenge, baramusiragiza bigera ubwo yandikira akarere ka Musanze, inshuro ebyiri, bamusubiza ko ikibazo cye cyakiriwe bagiye kugikurikirana bakagikemura.

Akarere kaje mu iperereza ngo bamubwira ko bazamuha ingurane y’ubutaka bamwambuye mu 2014, none n’uyu mwaka wa 2016 ugiye kurangira nta gikozwe, Murekezi ngo aracyategereje.

Uyu muturage abonye akarere gatinze kumukemurira ikibazo yandikiye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, na we amusubiza tariki ya 17 Ugushyingo 2015, ko mu minsi 15 Umuyobozi w’akarere agomba gukemura ikibazo cye.

Ati “Na n’ubu mpera mu mayira usanga bambwira ngo jyenda ejo uzagaruke, usanga nta kuri bambwira. Nahakuye ubukene, abana usanga bashonje, abiga babuze amafaranga y’ishuri kandi ku munsi w’isoko muri iyo nzu baba bahasarura amafaranga.”

Iyo nzu yubatswe mu kibanza cy’uyu muturage no ku nkengero yayo haremera isoko ry’imboga.

Uyu muturage avuga ko yari yasinyiye kuzahabwa amafaranga y’u Rwanda 992 160 mu mwaka wa 2014 ubwo akarere kakoraga igenagaciro.

Ati “Ibi ngira ngo babikoze ari ukunyikiza, ngira ngo ikibazo kirakemutse, rwose ntabwo nzi ikibazo kiziritse mu kibazo cyanjye.”

Uyu muturage ngo amaze kugera ku Muyobozi w’Akarere ka Musanze mushya inshuro ebyiri, ndetse ngo no mu nama iyo abaza ikibazo cye bamusubiza ko bakizi, ngo bakamubwira ngo agende nigikemuka azumva bamwakuye (bamuhamagaye).

Habyarimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu, avuga ko ku bijyanye n’ikibazo cy’uyu muturage, Akarere kabaruye umutungo we ariko ngo hazamo ikibazo cy’uko ahagiye isoko ari hatoya, bakaba bashaka ko yabaha n’ahandi hantu bakazamwishyurira rimwe.

Avuga ko nyuma yo kubarura amafaranga bagombaga kwishyura Murekezi Gabriel, Inama njyanama y’umurenge wa Remera yusifuje ko aho hantu habarirwa rimwe ngo niyo mpamvu ayo mafaranga atayahawe.

Habyarimana ati “Birumvikana ari ukumwishyura amafaranga y’ako gace ka mbere n’ejo byarara bikozwe, kuko amafaranga ye arabaze agihe icyo aricyo cyose twakabaye tuyamuha, ariko twifuzaga ko twamwishyurira rimwe bikagendera hamwe.”

Uyu muyobozi avuga ko icyari gisigaye ari ugushyiraho abagenagaciro b’ubutaka bwa Murekezi Gabriel, ngo byarakozwe, igisigaye ni ukugira ngo babashe kumvikana neza ku giciro na Gabriel kugira ngo yishyurwe.

Iyo mvugo isa n’aho itandukanye n’iya nyirubutaka kuko we amafaranga azi yabaruriwe ni ay’ubutaka bwa mbere, gusa Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yigeze gutangariza Inteko Nshingamategeko ko amafaranga y’ingurane azajya yishyurwa umuturage mbere y’uko igikorwa remezo cyubakwa.

Uyu muturage yerekaga abanyamakuru akarengane yahuye na ko kakaba kamaze igihe kirekire asiragira mu buyobozi

Uyu muturage yerekaga abanyamakuru akarengane yahuye na ko kakaba kamaze igihe kirekire asiragira mu buyobozi

Iyo ni inzu y'Isoko rya Nyirabisekuru yubatswe mu butaka bwa Murekezi Gabriel Akarere ka Musanze ntikamuha ingurane

Iyo ni inzu y’Isoko rya Nyirabisekuru yubatswe mu butaka bwa Murekezi Gabriel Akarere ka Musanze ntikamuha ingurane

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *