RDC: Abajenerali babiri bahungabanya umutekano nuko Amerika ibafatira ibihano bikarishye

Jenerali John Numbi Banza Tambo wahoze ayobora Polisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na mugenzi we Gabriel Amisi Kumba uzwi nka Tango Four wayoboye ingabo zirwanira ku butaka; bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare bagize mu guhungabanya umutekano w’igihugu no guteza imvururu zaguyemo abatari bake.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga (OFAC- Office of Foreign Assets Control) cyatangaje ko kigiye gufatira imitungo y’aba bajenerali ndetse kibuza umuturage wese wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ubucuruzi akorana nabo.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2016, nkuko Umuyobozi wa OFAC, John Smith, yabitangaje.

Yagize ati “ Aba bombi bakurikiranyweho uruhare bagize mu bikorwa byahungabanyije umutekano w’abenegihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no kubangamira demokarasi mu gihugu byateje imvururu z’urudaca muri Congo ndetse by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga bigari.”

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma yaho abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bakomeje guhutazwa ndetse bakanahohoterwa mu buryo buteye inkeke.

Jenerali John Numbi ashinjwa kwivanga mu bikorwa bya politki netse n’amatora y’abagize intara yabaye muri Werurwe uyu mwaka muri icyo gihugu maze agahutaza abakandida batari mu mashyaka ashyigikiye Perezida Kabila bamwe barishwe abandi bategekwa kwivana mu matora ako kanya.

Jenerali Numbi kandi akekwaho gusaba abadepite bo mu ntara kwandika umwirondoro wabo ku rupapuro rw’itora kugira ngo haze kurebwa uwo batoye.

RFI dukesha iyi nkuru itangaza ko Jenerali Amisi Kumba, we ashinjwa kuyobora umutwe w’ingabo ukekwaho uruhare mu guhungabanya umutekano ndetse n’ubwisanzure muri Congo.

Izi ngabo zakoreshejwe mu kwirukana abigaragambyaga cyane cyane mu Mujyi wa Kinshasa mu ntangiriro za 2015, ibikorwa byaguyemo abantu 27,bamwe barakomereka, abandi baburirwa irengero.

Ikigo cya OFAC, gifatiye aba bajenerali ibihano, bikurikira ibya Jenerali Célestin Kanyama nawe wahanwe muri Kamena 2015, ashinjwa ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano.

Iyi myanzuro itangajwe mu gihe muri iki gihugu hamaze iminsi hari imyigaragambyo yaguyemo abatari bake ishyamiranyije Leta n’abatavuga rumwe bavuga ko badashaka ko Kabila yongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu gihe manda ye izarangira kuya 19 Ukuboza uyu mwaka.

Jenerali Gabriel Amisi Kumba ‘Tango Four’ wayoboye ingabo za RDC zirwanira ku butaka yafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Jenerali John Numbi Banza Tambo wahoze ayobora Polisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwe ibihano kubera uruhare yagize mu mvururu zo muri Congo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *