Blog

  • Kirehe:Koperative COCAMU iravuga imyato Umukuru w”Igihugu kunkunga yabateye

    Ngiyi imodoka Perezida yahaye koperetive
    Ngiyi imodoka Perezida yahaye koperetive

    COCAMU ni  Korerative  ikorera imirimo yayo mu karere  ka Kerehe ,Umurenge wa  Musaza  ikaba ifite mu nshingano zayo  ibikorwa  bitandukanye  by’umwihariko kwita  ku gihingwa cya Kawa.

    Mu migabo n’imigambi aba bahinzi ba kawa bafite nk’intego ihoraho, nkuko byatangajwe na perezida wayo JUVENAL Bamurabako ,ni uko  biyemeje  gukomeza kuba ikitegererezo  cyane ko  bimwe mubikorwa  bamaze kugeraho  ubwabyo bigaragaza  intera ishimishije ugereranije  n’icyerekezo  bihaye doreko  bumwe mu hamya batanga, bemeza ko bamaze kurenga  VISION 2020 ahubwo bakaba  bakataje mu gusingira ikindi cyerekezo gishya.

    Ibi ni bimwe  mu bigwi byaraswe iyi Koperative  mumuhango  wabaye kuri uyu wa Kane Taliki ya 01 ukuboza,ubwo baba kuruhande rw’abanyamuryango ndetse n’abashyitsi  bari bateranirijwe  hamwe  mugikorwa cyo gushimira Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika  PAUL Kagame ku nkunga  yabateye  akabagenera imodoka  ibafasha  mu kazi kajyanye n’ubwikorezi  bwa kawa yabo ,aho  byinshi mubyo bamaze kugeraho  badashidikanya ko ariwe babikesha bahereye  kuriyo  nkunga bahawe,ndetse  n’impanuro adahema  kugeza kubanyarwanda bose abashishikariza kwigira,byose bijyanye n’imiyoborere myiza  akomeje kwimakaza  mu gihugu.

    Uyu muhango  kandi wabimburiwe n’igitambo cya misa yayobowe na padiri EMMANUEL Mugiraneza  wo mur’iyi paruwasi ya Musaza, aho mu nyigisho ndetse n’impanuro bahawe   bashishikarijwe gukora cyane.Yagize ati “Uwabibye  byinshi azasarura byinshi kandi n’uwabibye bike azarura bike,iyo niyo mpamvu mukwiye gukora cyane mukazabasha no gusagurira abandi “.  by’umwihariko abanyamuryango ba koperative COCAMU bakaba  bari bifuje iki gitambo cya misa nk’impamvu yo gushimira Imana  mubyo yababashishije kugeraho nk’umugisha bayikesha.

    Uyu muhango wasojwe n’igikorwa kiranga  urukundo n’ubwitange ,aho koperative yageneye  bamwe mu banyamuryango bayo inka murwego rwo kubaremera,ndetse n’abandi batari abanyamuryango basogongezwa kubyiza bituruka k’umusaruro wa koperative maze bahabwa ubwisungane mu kwivuza.

    Mubashyitsi harimo abahagarariye inzego zitandukanye
    Mubashyitsi harimo abahagarariye inzego zitandukanye
    Iki gikorwa cyaranzwe n'ibyishimo birimo gucinya akadiho
    Iki gikorwa cyaranzwe n’ibyishimo birimo gucinya akadiho
    Kubw'ishimwe rikomeye hatuwe igitambo cya Misa
    Kubw’ishimwe rikomeye hatuwe igitambo cya Misa
    Hatanzwe inka mu rwego rwo kuremera Imiryango
    Hatanzwe inka mu rwego rwo kuremera Imiryango

     

     

     

  • Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe i Mahama zashyiriweho uruganda rutunganya amazi

    Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe i Mahama zashyiriweho uruganda rutunganya amazi

    Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no kwita ku mpunzi, MIDIMAR ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo bafunguye ku mugaragaro uruganda rw’amazi mu nkambi y’impunzi z’Abarundi, zicumbikiwe i Mahama mu rwego rwo kurandura burundu imbogamizi zose zibangamira ubuzima bw’impunzi,akenshi zituruka ku ikoreshwa ry’amazi y’ibirohwa. 

    Uru ruganda rwubatswe ku bufatanye bw’imiryango mpuzamahanga irimo UNICEF, UNHCR na OXFAM ku nkunga y’ikigega cy’u Bwongereza gitera inkunga DFID.

    Amazi aturuka mu ruzi rw’Akagera agatunganywa mu bice bitandukanye kugeza abaye meza, impunzi zikaba zarubakiwe amavomero azegereye mu nkambi.

    Minisitiri ufite mu nshingano  gukumira Ibiza no kwita ku mpunzi, Seraphine Mukantabana, yavuze ko ruzafasha izo mpunzi n’abandi mu gihe zaba zidahari, rutandukanye n’urwari ruhasanzwe rwari urwo kwifashisha.

    Yagize ati “Tubifashijwemo n’abaterankunga, twiyemeje gukora ibintu birambye twazanakenera no mu gihe izi mpunzi zaba zitari hano.”

    Abahagarariye iyo miryango bishimiye iki gikorwa bavuga ko ari igisubizo ku buzima bw’izo mpunzi kuko zizayakoresha mu isuku n’isukura banavuga ko bazakomeza kuziba hafi mu bufasha zikenera.

    Bamwe mu mpunzi zo muri iyi nkambi zivuga ko uru ruganda ruje ari igisubizo rukazabafasha kubona amazi meza badakoze urugendo rurerure nk’urwo bakoraga, nk’uko Nduwimana Canisius abivuga.

    Ati “Ubusanzwe amazi twayabonaga dukoze urugendo rurerure kandi bakayafungura rimwe na rimwe, nkeka ko byaterwaga n’uko ari make; ndumva rero ubu dusubijwe kandi ni ukuri turishimye.”

    Rugemangabo Eroge, uhagarariye inkambi ya Mahama yavuze ko igisubizo ku ndwara ziterwa n’umwanda bajyaga barwara kibonetse.

    Uru ruganda rwafunguwe rwatwaye ama-pound ibihumbi 650, ni ukuvuga asaga miliyoni 662 z’amafaranga y’u Rwanda; rwubakwa mu gihe cy’amezi arindwi.

    Biteganyijwe ko ruzajya rutanga metero kibe 1200 z’amazi ku munsi, azafasha inkambi n’abayituririye.

    Minisitiri muri MIDIMAR  Mukantabana yavuze ko iki ari igikorwa gihoraho kandi kizatanga umusaruro

  • Ibihugu bigize Isi yose byifatanije mu  kuzirikana umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

    Ibihugu bigize Isi yose byifatanije mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

    U Rwanda  kimwe n’ibindi bihugu rwifatanyije n’abatuye isi bose kwizihiza  no kuzirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya  SIDA.

    Tariki ya mbere Ukuboza, buri gihe aba ari  umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wo kurwanya icyorezo cya SIDA gihangayikishije isi yose muri rusange.

    U Rwanda nka kimwe mu bihugu birebwa n’iki kibazo, na rwo ntirwirengagije uno munsi ahubwo binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho, abanyarwanda bizihije uyu munsi bakaza no guhabwa ubutumwa butandukanye buza kugaruka ku kwirinda SIDA.

    Mu mujyi wa Kigali, abaturage bakoze urugendo rwo kwizihiza uyu munsi wo kurwanya SIDA aho baturutse i Nyamirambo ahazwi nko kuri ONATRACOM berekeza kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho uyu munsi wizihirizwa ku rwego rw’igihugu.

    Abitabiriye uru rugendo rwo kwizihiza uyu munsi, bari bitwajwe ibitambaro byanditseho ubutumwa bujyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “SIDA iracyahari, duhaguruke tuyirwanye”

    U Rwanda rwagiye rushyiraho gahunda nyinshi zo guhangana n’iki cyorezo, aha twavuga nka gahunda yo kwisuzumisha agakoko gatera SIDA ku buntu, gutanga udukingirizo ku buntu, gutanga imiti igabanya ubukana kubamaze kwandura aka gakoko, gufasha abanduye agakoko ka SIDA, kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, kurinda abana kwandura bavuka, n’izindi nyishi zigamije guhangana n’iki cyorezo kimaze kugarika imbaga y’abaturage ku isi hose.

    Umuryango w’Abibumbye uravuga ko abantu basaga miliyoni 30 bamaze guhitanwa na SIDA kuva ivumbuwe bwa mbere mu 1980.

    Hakozwe urugendo rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

     Kwisuzumisha SIDA birimo gukorwa ku buntu

  • Afurika y’Epfo: Hatangiye igeragezwa ry’urukingo rwa SIDA

    Afurika y’Epfo: Hatangiye igeragezwa ry’urukingo rwa SIDA

    Mu gihugu cya Afurika y’Epfo hatangiye igerageza ry’urukingo rw’agakoko gatera SIDA,aha  abahanga mu by’ubuzima  bakaba bavuga ko ubu bushakashatsi  bufitiwe icyize kurwego rwo hejuru, kurusha ubundi bwose bwakozweho igerageza mubihe byashize  .

    Isuzuma ry’uru rukingo rirakorerwa ku bantu 5,400 mu rwego rwo gusuzuma ubushobozi bwarwo.

    Impamvu nyamukuru yatumye uru rukingo rujyanwa gusuzumirwa muri Afurika y’Efpo ni uko ari igihugu cyugarijwe n’iki cyorezo ku buryo buhanitse dore ko ubu abantu bakabakaba Miliyoni zirindwi muri iki gihugu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

    Kuri ubu abahanga mu by’ubuzima baravuga ko uru rukingo rushobora kuzakemura ikibazo cya SIDA burundu.

    Uru rukingo ngo rwitezweho umusaruro urenze kure uwaturutse ku rundi rukingo rw’agakoko gatera SIDA rwakorewe isuzuma muri Thailand mu mwaka wa 2009 kuko ngo rwo rwari rufite ubushobozi bwa 30% gusa bwo kurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA.

    Ibizava muri iri suzuma ry’uru rukingo rwiswe HVTN 702 bizamenyekana nyuma y’imyaka ine.

     

  • Hagiye gushyirwaho ikigo gifite ububasha bwo kurengera uburenganzira  bw’umuguzi

    Hagiye gushyirwaho ikigo gifite ububasha bwo kurengera uburenganzira bw’umuguzi

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, MINEACOM, ivuga ko hari hasanzwe amategeko arengera abaguzi ariko ikibazo kikaba cyari mu kuyakurikiza no gukurikirana iyubahirizwa ryayo, bituma hagiye gushyirwaho ikigo kibishinzwe.

    Minisitiri François Kanimba avuga ko hari gushyirwaho ikigo kinini cyitwa Rwanda Inspectorate and Competition Authority (RICA), kizaba gishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera umuguzi, by’umwihariko kikazita ku kureba ko ibigenerwa umuguzi byubahirizwa ndetse kikazanahuza ibigo bitandukanye by’ubukungu mu Rwanda.

    Mu nama y’iminsi ibiri yahuje inzego n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi n’abafite aho bahuriye n’amategeko barimo ikigo cyo guteza imbere no kwigisha amategeko (ILPD), ngo barebe ibibazo biri mu itegeko ryo kurengera abaguzi mu Rwanda no kureba icyakosorwa ngo inyungu z’abaguzi zirusheho kurengerwa; Minisitiri Kanimba yavuze ko icyo kigo cyamaze guca mu nzego zose ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko ikaba yaramaze kucyemeza mu nyungu z’umuguzi.

    Yagize ati “ Nkuko nabivuze, amategeko yo ariho, ariko iyubahirizwa ryayo niryo tugifitemo ikibazo, hari gushyirwaho ikigo kinini kizashyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko agenga ubucuruzi mu Rwanda, kitwa RICA, ubu cyamaze guca mu nzego zose n’Inteko Ishinga Amategeko yamaze kucyemeza ku buryo twizera ko kizatangira gukora imirimo yacyo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha.”

    Yavuze ko mu nshingano zacyo harimo kuba gifite ubushobozi n’ububasha buremereye cyane kubyerekeye ubugenzuzi ku iyubahirizwa ry’amategeko agenga ubucuruzi, agenga iby’ubuziranenge, kikaba n’ikigo kizahuza inzego nyinshi z’ubukungu. Iki kigo kandi ngo kizajya kigenzura amategeko ajyanye n’ubucuruzi bw’imiti, amategeko agenga ibicuruzwa bikoreshwa mu buhinzi n’ibindi.

    Iki kigo gisa n’icyaba kiziye igihe kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kurengera inyungu z’abaguzi,Adecor,Ndizeye Damien; avuga ko abaguzi bahuraga n’ibibazo binyuranye ku masoko, birimo kurenganywa mu biciro, kwibwa ku masoko, guhangikwa ibicuruzwa ntibisubizwe, kwishyura serivisi ntibe ari yo ahabwa, ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, kugura ibiro runaka by’ibicuruzwa bagapima bakwiba n’ibindi, byose avuga ko iki kigo cyaba kije kubonera umuti.

    Ati “ Iki kigo kirakenewe kuko hari ibintu byinshi byinjira mu gihugu bitujuje ubuziranenge kandi nyamara abaguzi bakabikoresha, natwe bo muri Sosiyete Sivili byadufasha gukorana nabo cyane aho tugera ku mategeko tugahagarara, harasabwa rero ikigo gihoraho kirengera inyungu z’umuguzi.”

    Minisitiri Kanimba agereranya iyo nama nk’ubukangurambaga bukozwe, kuko ngo hari ibintu bikorerwa abaguzi, uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe ariko bo ugasanga babifashe nk’ibisanzwe ndetse baranabyakiriye.

    Ndizeye Damien wa Adecor, avuga ko iki kigo cyari gikenewe bitewe n’akarengane umuguzi yahuraga nako kizakemura

  • U Rwanda na Somalia byifashe kungingo yo  kwemeza igenzurwa ry’uburenganzira bw’abatinganyi

    U Rwanda na Somalia byifashe kungingo yo kwemeza igenzurwa ry’uburenganzira bw’abatinganyi

    Mu mushinga w’itegeko ryo kwemeza impuguke ya Loni ishinzwe kugenzura ko uburenganzira bw’abatinganyi bwubahirizwa, u Rwanda na Somalia byifashe naho Afurika y’Epfo yiyongera ku bihugu byo muri Amerika y’Epfo, Canada n’ibindi byo ku mugabane w’u Burayi biwushyigikiye.

    Kuwa Mbere, tariki ya 21 Ugushyingo 2016, nibwo umushinga w’itegeko rishyiraho iyi nzobere, wagarutsweho n’Itsinda ry’Ibihugu bya Afurika biri mu Nama y’Inteko rusange ya Loni, yiga ku burenganzira bwa muntu.

    The Eastafrican dukesha iyi nkuru itangaza ko nyuma y’ubusabe bw’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo bwo kudasubika amatora, uyu mushinga wahise utorwa ndetse ibihugu 84 birawemeza, ibigera kuri 77 birawuhakana, 17 birifata.

    Uyu mushinga watowe nyuma y’aho muri Nzeri 2016, Ishami rishinzwe kurengera Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye rishyizeho impuguke mu by’amategeko y’Umunya-Thailand, Vitit Muntarbhorn ushinzwe kugenzura aho abatinganyi bakorerwa ihohoterwa ku Isi.

    Kugira ngo iyi mpuguke yemererwe gukora igenzura, byagombaga kubanza gutorerwa, ibihugu bya Afurika na byo bikagiramo uruhare.

    Muntarbhorn wemerewe gutangira gukora igenzura muri uku kwezi yahawe manda y’imyaka itatu, azamara akora igenzura mu bihugu bivugwamo iri hohoterwa ndetse agakorana na Guverinoma zabyo harebwa uko uburenganzira bwabo bwarindwa.

    Botswana ihagarariye Afurika mu Nteko rusange ya Loni isaba ko hashyirwaho amategeko mpuzamahanga arengera abafite imyumvire itandukanye n’iy’abandi ku bijyanye n’ubutinganyi.

    Ibihugu 73 muri 193 bigize Loni, bifata ubutinganyi nk’icyaha gihanwa n’amategeko.

    Ku mugabane wa Afurika, Uganda, Nigeria, Sudani na Mauritanie ni bimwe muri 33 bifite itegeko rihana abatinganyi na ho u Bushinwa, u Burusiya, Iran na Arabie Saoudite biri mu bihugu bidashyigikiye uyu mushinga.

     

     

  • Rubavu:Abajura babiri bashatse kurwanya polisi irabarasa bahita bapfa

    Rubavu:Abajura babiri bashatse kurwanya polisi irabarasa bahita bapfa

    Mu Mudugudu w’Ubutabera, Akagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu, abantu babiri bivugwa ko ari abajura baraye barashwe na polisi y’u Rwanda bahita bapfa naho abandi baracika.

    Aya makuru y’iraswa ry’aba bajura akaba yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Natara y’Uburengerazuba ,Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire aho yavuze ko barashwe ubwo bageregezaga kurwanya abapolisi bari bagiye kubafata.

    Ati’’Polisi yari ifite amakuru y’ahantu bihishe (abajura)bafite n’ibyo bibye , Polisi ijya kubafata , abo bajura batangira kurwanya abapolisi dore ko bari bitwaje n’intwaro gakondo zirimo imipanga n’ibindi byuma , mu kurwanya abapolisi nibwo barashemo babiri bahita bitaba Imana’’

    CIP Kanamugire yatangarije Radio Rwanda ko aba abajura babiri barashwe bagahita bitaba Imana ari uwitwa Ndayambaje Etienne n’uwitwa Eric Ishimwe.

    Akomeza avuga ko aba bajura aho bari bihishe Polisi yahasanze ibikoresho bitandukanye harimo za Televiziyo,Amafaranga ,Mudasobwa ebyiri n’imyenda yo mu rugo ,telefone n’ibindi bari bibye.

    CIP Kanamugire yongeraho ko aba bajura bageraga kuri batanu ngo uretse babiri barashwe abandi bahise biruka baracika.

    Hakaba hakurikiyeho gushakisha abandi bajura bakorana n’iri tsinda naho abarashwe imiryango yabo ikaba iri buze gufata imirambo yabo ikajya kubashyingura.

    Nyuma y’uko abo bajuru baraswa , hateranijwe  inama y’Abaturage,inabera hafi yaho abo bajura barasiwe hagamijwe gukangurirwa kwirindira umutekano,ndetse no gutangira amakuru kugihe.

  • Ubu  “Maillot Jaune”iri muntoki za Areruya Joseph aho kuba  Rugg Thimothy

    Ubu “Maillot Jaune”iri muntoki za Areruya Joseph aho kuba Rugg Thimothy

    Mu gace ka Kabiri ka Tour du Rwanda katurutse Kigali kagana mu Burasirazuba mu Mujyi wa Ngoma, Areruya Jauseph ukinira u Rwanda amaze kwambura Rugg Thimothy Maillot Jaune .

    Rugg Thimothy ukinira Lowestrates.com yo muri Canada yahawe Maillot Jaune, nyuma yo kwegukana agace ka mbere k’iri rushanwa ka Prologue, akoresheje iminota 04’00”25.

    Ibihembo by’umunsi

    Uwatsinze agace: Boivin Guillaume (Cycling Academy/Israel)

    Uwitwaye neza mu kuzamuka: Amanuel Meron (Bike Aid/Ubudage)

    Umunyarwanda wa mbere: Areruya Joseph (Les Amis Sportifs/Rwanda)

    Umunyafurika wa mbere: Areruya Joseph

    Umukinnyi ukiri muto: Areruya Joseph

    Uyoboye urutonde rusange: Areruya Joseph

    JPEG - 91.6 kb
    Urutonde rusange rugaragaza uko abasiganwa ku magare muri Tour du Rwanda bakurikirana

    Ku wa kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2016, harakinwa umunsi wa gatatu wa Tour du Rwanda.

    Karaba ari agace ka kabiri k’irushanwa (Etape 2), aho abasiganwa bahaguruka i Kigali kuri “Convention Center” berekeza i Karongi, ku ntera ya 124.7Km.

     

  • Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose – Perezida Kagame

    Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose – Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika. Ni igihembo yashyikirijwe mu gutangiza inama y’Inteko Rusange ya 27 y’Ikigo Mpuzamahanga giteza Imbere Ubumenyi, TWAS.

    Iyi nama iri kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa 14 kugeza kuwa 17 Ugushyingo 2016, yitabiriwe n’impuguke mu bumenyi zaturutse mu bihugu bigera kuri 52.

    Perezida Kagame yashimiye abamuhaye iki gihembo, akomeza agira ati “Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose bagize uruhare kugira ngo igihugu kigere aho kigeze ubu.”

    Muri iyi nama kandi hatangiwemo ibihembo bitandukanye ku bahanga bagiye bakora ubushakashatsi mu nzego zirimo ubutabire, imibare, ibinyabuzima, ubuzima n’ibindi.

    Mu bahawe ibihembo kandi, harimo abagenewe imidali na TWAS kubera uruhare bagiye bagira mu bushakashatsi bw’amasiyansi, harimo Samira Omar wo muri Kuwait, Prof Frank wo mu Bwongereza na Prof Jean Bosco Gahutu wo mu Rwanda, wakoze ubushakashatsi ku bishyimbo byongera amaraso mu mubiri n’ubundi bunyuranye ku binyabuzima.

    Mu bindi bihembo byatanzwe, mu buhinzi cyasangiwe n’abantu babiri, barimo Prof Lee Feng Min wo mu Bushinwa, wahise utangaza ko amafaranga yahawe aherekeza igihembo cye yakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi mu Rwanda.

    Igihembo gikuru 2016 TWAS-Lenovo Prize, gihabwa uw’indashyikirwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, cyegukanwe na Prof Zano Dong Wang w’Umushinwa, wanegukanye $100 000 yatanzwe  n’ikompanyi ya Lenovo.

    TWAS yashinzwe mu 1983 n’itsinda ry’abahanga mu bya siyansi bari barangajwe imbere n’Umunya-Pakistan, Abdus Salam, wegukanye igihembo cy’amahoro. Abo bahanga bari bahuriye ku gitekerezo cy’uko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, guteza imbere ubumenyi byafasha mu kurenga imbogamizi zihari zirimo inzara, ibyorezo n’ubukene.

  • RDC: Habaye impinduka idasanzwe muri Guverinoma .

    RDC: Habaye impinduka idasanzwe muri Guverinoma .

    Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Augustin Matata Ponyo, yamaze gutangaza ubwegure bwe na guverinoma yose yari ayoboye.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2016, nibwo Ponyo yashyikirije Perezida Joseph Kabila impapuro zo kwegura kwe na guverinoma yose.

    Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma yo kubonana na Kabila, Ponyo yatangaje ko kwegura kwe biri muri gahunda yo kubahiriza amasezerano aherutse gusinyirwa mu biganiro bya politiki.

    Aya masezerano agendanye no kwimura amatora no gushyiraho leta y’inzibacyuho ateganya ko Minisitiri w’Intebe agomba guturuka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu ndetse guverinoma igahurirwamo n’impande zombi.

    Ponyo wabaye Minisitiri w’Imari, yahawe umwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Mata 2012.

    Ku itariki 18 Ukwakira 2016 nibwo hafashwe umwanzuro wo kwigiza inyuma amatora, akazaba muri Mata 2018.

    Hanemejwe ko Perezida Kabila uzarangiza manda ye ya kabiri mu Ukuboza 2016 akomeza kuyobora kugeza igihe uzamusimbura azatorerwa n’ubwo abatavuga rumwe na leta bo bifuzaga ko yahita avaho.