Umufasha wa nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yavuze ko ubufatanye bw’abitanga mu gufasha imbaga nyamwinshi, inzego za Leta n’abikorera mu guteza imbere umugore ari ingenzi kuko ariyo nkingi y’iterambere rirambye kuri sosiyete no ku bukungu bw’igihugu.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabivugiye mu gikorwa cyo gusangira cyateguwe n’abitanga mu gufasha imbaga nyamwinshi bibumbiye mu muryango Bloomberg, cyabaye ejo kuwa Kane tariki 22 Nzeri 2016, i New York, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye mu guhangira udushya abagore.”

Icyi gikorwa cyabereye ku biro by’umuryango Bloomberg, cyitabiriwe n’abadamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika barimo uw’u Rwanda, Benin, Tchad, Israel, Mali, Niger, Nigeria na Namibia; Umuyobozi Mukuru wa Bloomberg Philanthropies, Michael Bloomberg n’abandi bayobozi b’ibigo by’ubucuruzi baturutse hirya no hino ku Isi.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ubufatanye bw’abitanga mu gufasha imbaga nyamwinshi, abikorera na za Guverinoma mu guteza imbere abagore n’abakobwa ari intambwe ikomeye y’iterambere rirambye.

Yagize ati “Ku ngingo ijyanye n’impamvu tugomba gushora imari mu bikorwa biteza imbere abagore, nishimiye kubasubiza ko ubufatanye bukwiye bugomba kuba burimo abagore n’abakobwa, kuko gushora imari mu bikorwa byabo, bigira umumaro urambye kuri sosiyete no ku bukungu. Muri make bakoresha ubumenyi bakuramo mu guteza imbere ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo.”

Yagarutse ku Rwanda avuga ko imbaraga rwashyize mu guteza imbere uburinganire, zinagaragarira mu kuba ruyoboye mu bukangurambaga bwitwa “HeforShe” bwatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UNWOMEN) bugamije gukangurira abagabo n’abahungu gushyigikira ihame ry’uburinganire mu nzego zose, kandi ko zashyigikiwe ku buryo bugaragara n’urwego rw’abikorera.

Yagize ati “Kuri twe, gushyiriraho abagore amahirwe arambye bishingira ku kuba kuva na kera barahoze bagira uruhare rugaragara mu gufata ibyemezo muri sosiyete, nk’uko umwe mu migani yacu ugira uti “umugore ni umutima w’urugo’.”

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku bikorwa by’abitanga mu gufasha imbaga nyamwinshi, avuga ko nubwo Afurika ari umugabane ugifite abakene benshi, abawutuye bagira umuco n’umutima byo gutanga kuko umunsi ku wundi basangira ibyo bafite. Akomeza avuga ko amateka y’u Rwanda abihamya kandi ari uburyo busobanura Agaciro rwubakiraho iteka.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yafashe umwanya wo gushimira byihariye abatangije umuryango Bloomberg ku bw’imbaraga bashyira mu guhangira udushya abagore bafatanije na za guverinoma zo muri Afurika.

Inyungu iva mu bikorwa byo kwitanga no gufasha

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko gushyira hamwe ari intambwe y’iterambere rirambye n’impinduka nziza mu bukungu, ubuzima bw’abaturage, n’ubucuruzi kandi ko buri ruhande rubyungukiramo.

Yagize ati “Abashoramari bakoresha ubu buryo kuko bashobora kububonamo isoko rishya ariko kandi bakanaboneramo uburyo bwo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, abagenerwabikorwa nabo babukoresha biyungura ubumenyi n’ubuzobere mu bijyane no gucunga neza ibyo bakora bikabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo ndetse bakaba banashora imari mu bindi bityo na Leta ikabyungukiramo kuko ibona ishoramari rishya riteza imbere igihugu n’abaturage bakabasha kwigira.”

Muri iki gikorwa cyo gusangira, Umunyarwandakazi Angel Uwamahoro, umenyerewe mu kuvuga imivugo ikangura urungano ndetse ikanigisha byinshi abakuru, yavuze umuvugo werekeranye n’uburyo buri muntu akeneye gusiga umurage mwiza.

Abandi bafashe ijambo harimo Umudamu w’Umukuru w’Igihugu cya Namibia, Monica Geingos.

Yagarutse ku mumaro w’imirimo y’Abadamu b’Abakuru b’ibihugu ku Isi bakora binyuze mu miryango bashinze, bakaba intangarugero mu kuba inkingi y’ubukungu bwa bose, gufasha abakene kubuvamo bubaka ikiraro kibahuza n’amahirwe y’iterambere.

Uwashinze Umuryango Bloomberg witanga mu gufasha imbaga nyamwinshiwa, Michael Bloomberg, yagarutse ku mateka y’uyu muryango mu myaka 15 umaze ukora ibikorwa bigamije kurengera ubuzima, ibidukikije, guteza imbere abagore no guhanga imirimo ku mugabane wa Afurika.

Umuryango Bloomberg washimye ubufasha wahawe na Madamu Jeannette Kagame muri gahunda zinyuranye zigamije iterambere ry’umugore n’ubufatanye bwiza hagati y’inzego za Leta n’izigenga mu bihugu bitandukanye.

Uyu muryango wavuze kandi ko gukorera hamwe ari intwaro yo kugera ku musaruro wifuzwa kandi bishobora gukomeza kuba byiza iyo itsinda ry’abantu bumva kimwe ibitekerezo byo guhanga udushya tugamije guteza imbere imibereho y’abaturage babakikije.

Uwashinze Bloomberg Philanthropies, Michael Bloomberg hamwe na Madamu Dr Malika Issoufou Mahamadou (Niger), Madamu Aminata Maiga Keita( Mali), Madamu Jeannette Kagame, Madamu Claudine Gbenagnon Talon (Benin), Madamu Monica Geingos (Namibia), na Madamu Hinda Itno Deby (Chad), mu muhango wo kwizihiza ubufatanye bw’abagore bo muri Afurika

Angelique Kidjo, Umuhanzikazi wo muri Benin, wegukanye igihembo cya Grammy Award

Madamu Jeannette Kagame avuga ku kamaro ko gushyira hamwe n’ubufatanye

Michael Bloomberg washinze Bloomberg Philanthropies,asangiza abandi ibitekerezo ku kurushaho kugira ubufatanye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *