Habiyambere,niwe wegukanye moto ya gatandatu muri poromosiyo “Tunga” ya Airtel


Habiyambere Felicien,w’imyaka 20 wari atarabona akazi kuva yarangiza amashuli yisumbuye,ukomoka mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba ,yashyikirijwe moto  yagatandatu yatsindiye muri moto 12 ziri muri poromosiyo yitwa ‘Tunga’ ya Airtel Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23Nzeri 2016 ni bwo Airtel Rwanda yashyikirije uwo musore w’umunyamahirwe wa gatandatu, moto ifite agaciro ka miliyoni 1,500,000 yatsindiye.

Habiyambere yavuze ko nta kindi akesha iyi ntsinzi uretse kudacika intege mu gusubiza inshuro nyinshi ibibazo akoresheje ubutumwa bugufi (sms),ngo kuba yaratsindiye iki gihembo Atari uko ari we ufite amafaranga menshi.

Yagize ati “ Sinakubeshya ngo nakoresheje ibanga iri n’iri kuko nabonye naratsinze kubera kudacika intege mu gusubiza ibibazo bambazaga naje kumenya ibanga ryo gucungana n’amasaha ya promosiyo ,Hari amasaha agera  amanota bayakuba incuro nyinshi.Gutsindira iki gihembo ntabwo ari amafaranga menshi,ntabwo ari njye muherwe mu gihugu,ahubwo ni ugucungana n’uko umukino umeze.”

_mg_6941

Habiyambere,yagize ubutumwa agenera urubyiruko bagenzi be ko bakwiye gukoresha amainite mu bibafitiye inyungu,aho kwirirwa bareba ibitabahesha agaciro. Yarangije avuga ko iyi moto agiye kuyishyira mu muhanda ,igakorera amafaranga  azamufasha gukomeza amashuli ye, mu gutezimbere ubuzima bwe n’umuryango we.

Madal Jef,uhagarariye Airtel Rwanda mu Majyepfo n’iburengerazuba,washyikirije iyi moto Habiyambere,Yavuzeko,Airtel ifasha abakiriya bayo kwiteza imbere,aho ibibuka ishyiraho ubundi buryo butari ukubafasha kuvugana hagati yabo gusa.Madali yaboneyeho gushishikariza abafatabuguzi b’iyo sosiyete gukomeza kugerageza amahirwe yabo, basubiza ibibazo bitandukanye iba yabateganyirije kugira ngo batere imbere babeho neza.

_mg_6941

Yakomeje agaragaza ko muri iyi poromosiyo ‘Tunga’, Airtel Rwanda ihemba abanyamahirwe batanu ku munsi ama-Unites y’ibihumbi bibiri na moto itangwa buri Cyumweru ndetse n’imodoka izatangwa nk’igihembo gikuru ubwo izaba irangiye, ku buryo nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma batagerageza amahirwe yabo.

Poromosiyo Tunga” iteguriwe abafatabuguzi ba Airtel Rwanda, aho kugira ngo umuntu abe umunyamahirwe bimusaba kwandika *155# akagenda asubiza ibibazo agenda abazwa.

b

Moto 12 ziteganyijwe, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice, usibye moto itangwa buri cyumweru, buri munsi abafatabuguzi bagerageza amahirwe muri iyi promotion bahabwa  ibihembo bitandukanye.

 

d

 

Clementine NYIRANGARUYE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *