Undi munyarwanda yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga Basketball

Nkusi Arnaud wari mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yakinnye igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda muri Kamena 2016 arerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri aho agiye gukomereza amashuri ndetse no kwiyungura ubumenyi muri Basketball.

Nkusi agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Florida nyuma y’aho yigaragaje nk’umwana ufite impano muri Basketball ubwo ikipe y’u Rwanda yajyaga mu mwiherero utegura igikombe cya Afurika wabereye mu ntara ya Arizona muri Gicurasi 2016, ndetse aza no kwigaragaza cyane muri iri rushanwa ryabereye i Kigali muri Kamena.

Uyu mukinnyi wari kapiteni w’Ikipe y’igihugu mu batarengeje imyaka 18, akurikiye Furaha Cadeau De Dieu na Shema Osborn nabo bigaragaje muri iryo rushanwa bigatuma tariki 25 Kamena 2016 bajya muri Amerika kwiga no gukarishya ubumenyi muri Basketball bakurikiranwa n’abatoza b’inzobere bashimye impano bafite muri uyu mukino.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré yatangarije IGIHE ko byari biteganyijwe ko Nkusi ajyana na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques na Enoch Kyeyune Kisa ariko bagize ibibazo byo kubona ibyangombwa.

Ati “Ubundi bakabaye barajyanye uko ari batanu ariko ibyangombwa ntabwo byabonekeye rimwe. Bazajya bagenda uko bibonetse ariko turimo kubafasha twizeye ko bizaboneka vuba n’iby’abasigaye.”

Mugwiza yavuze ko kugeza ubu bakurikiranira hafi bariya bamaze kugenda amakuru ava muri Amerika ni uko bameze neza bafite abatoza babitaho buri munsi mu myitozo kuko shampiyona itaratangira.

Yakomeje atangaza ko n’amasomo yabo bayakurikirana neza kuko ari nacyo cya mbere cyabajyanye.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda rikomeje gushaka abafatanyabikorwa batandukanye muri Amerika batwara n’abandi bana ku buryo u Rwanda rugirayo abakinnyi benshi byazanafasha mu kubaka ikipe y’igihugu ikomeye.

Nkusi Arnaud, Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yerekeje muri Amerika kwiga no gukina Basketball

Nkusi (ibumoso)yabanje guhabwa inama na Perezida wa Ferwaba, Mugwiza mbere yo kujya muri Amerika

Nkusi asezera Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré mbere yo gufata urugendo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *