Selena Gomez, uwa mbere ku Isi wujuje abantu miliyoni ijana kuri Instagram

Umuririmbyi Selena Gomez yakoze amateka akomeye aba umuntu wa mbere wujuje abamukurikira barenga miliyoni ijana, ni nawe ufite ifoto yakunzwe na benshi kuva uru rubuga rwashingwa.

Selena Gomez yujuje miliyoni ijana mu gihe hari hashize ukwezi kurenga nta kintu yandika kuri Instagram. Yari amaze acecetse kubera ibibazo by’uburwayi bunyuranye yagize gusa yazahajwe no kwiheba gukomeza n’indwara z’uruhu ari nabyo byatumye ahagarika urugendo rw’ibitaramo yise ‘Revival Tour’.

Muri Kamena 2016 Selena Gomez nabwo yaje ku mwanya wa mbere mu bantu bakurikiwe cyane kuri Instagram, icyo gihe yari afite ababarirwa muri miliyoni 89.2. Kuva icyo gihe kugera ubu yiyongereyeho abasaga miliyoni cumi n’imwe.

CNN itangaza ko izi miliyoni Selena Gomez yujuje zitumye agumana ikamba ry’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga ndetse kugeza ubu ni we ufite ifoto yakunzwe cyane [Likes] kurusha izashyizwe kuri uru rubuga mu myaka rumaze.

Ifoto ya Selena Gomez afite icupa rya Coke yakunzwe [Likes] inshuro miliyoni enye mu byumweru bibiri bishize, ubu imaze kurenza miliyoni 5.6. Kuri iyi foto Gomez yanditseho avuga ko amagambo ari ku icupa ahuye neza na lyrics z’indirimbo ye “Me & The Rhythm”.

Selena Gomez [umukunzi w’igihe kinini wa Justin Bieber] ari ku mwanya wa mbere mu gihe abandi bagore b’ibyamamare bafatwaga nk’abami b’uru rubuga nka Taylor Swift (akurikiwe na miliyoni 91.5), Beyoncé (miliyoni 85.4) naho Kim Kardashian (agakurikirwa na miliyoni 83.9).

Instagram yashinzwe na Kevin Systrom na Mike Krieger mu Kwakira 2010 itangirira muri San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko igenda imenyekana mu buryo bwihuse bitewe n’uburyo abantu bayishimiye.

Mu mwaka wa 2010 yari ifite abantu bagera kuri miliyoni imwe bayikoresha, mbere y’uko umwaka wa 2011 urangira abantu bari bamaze kugera kuri miliyoni 10 maze muri 2012 abantu bagera muri miliyoni 100.

Ifoto ya Selena Gomez niyo yakunzwe cyane kurusha izindi

Mu mpera za 2014, Kevin Systrom yatangaje ko abantu bakoresha uru rubuga bamaze kugera muri miliyoni 300 naho amafoto amaze gushyirwaho akaba arenga miliyoni 150.

Ubu abantu babarirwa muri miliyoni 500 buri kwezi bakoresha mu buryo buhoraho urubuga rwa Instagram, bavuye kuri miliyoni 400 babaruwe muri Nzeri 2015.

Selena Gomez akurikiwe na miliyoni ijana muri 500 ziri kuri Instagram

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *