Burundi: Imiryango y’abofisiye batawe muri yombi iri mu gihirahiro

Imiryango y’abofisiye bato n’abapolisi 15 batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi mu Burundi guhera kuwa 14 Nzeri, bari mu gihirahiro cyo kuba batazi aho bafungiye kuko batemerewe kubasura cyangwa kubavugisha.

Bamwe muri iyo miryango ntibatinya kuvuga ko bafite ubwoba bw’uko bakorerwa iyicarubozo cyangwa bakarigiswa mu buryo bworoshye nkuko byakunze kugarukwaho na raporo z’Umuryango w’Abibumbye kuva imvururu zatangira muri iki gihugu.

Bagaragaza impungenge z’uko abo bofisiye nta butabera bazabona kuko nta bunganizi mu by’amategeko bafite.

Guta abofisiye muri yombi bisa n’ibyatangiriye ku musirikare, Eddy Claude Nyongera wajyanywe mu biro by’ubutasi mu mujyi wa Bujumbura aho yapfiriye, nyuma y’amasaha make afashwe.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko Nyongera yiyahuye yiturikirijeho gerenade ubwo yahatwaga ibibazo. Icyakora ntihatangajwe icyo yari yafatiwe.

Guta muri yombi abofisiye mu gisirikare n’igipolisi bikomeje kwiyongera mu Burundi. Hari amakuru avuga ko abari hagati ya 15 na 20 batawe muri yombi mu minsi yakurikiye urupfu rwa Nyongera.

Igitangazamakuru ‘Ikiriho’ gikorera kuri internet kizwiho kumenya amakuru y’ubutegetsi mu Burundi, gitangaza ko abatabwa muri yombi bakekwaho gushaka guhungabanya umutekano. Hari amakuru aturuka mu gisirikare kandi avuga ko kuwa 14 Nzeri hari hateguwe kudeta cyangwa imyivumbagatanyo mu gisirikare.

Igisirikare cy’u Burundi gihuje abahoze mu gisirikare cya FAB cyari kigizwe n’Abatutsi n’abahoze ari abarwanyi b’Abahutu. Bamwe babona ko guta muri yombi abofisiye hagendewe ku moko bishobora gucamo ibice igisirikare n’ubwo Guverinoma y’u Burundi ibihakana.

Umuvugizi w’igisirikare, Colonel Baratuza, yashimangiye ko ntawe uratabwa muri yombi hagendewe ku bwoko bwe ahubwo hagenderwa ku bikorwa bye.

RFI itangaza ko ifite amakuru y’uko abofisiye batawe muri yombi bashobora kugezwa imbere y’inkiko za gisivili kuwa 19 Ukwakira 2016.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *