Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo Kinshasa

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, byategetse abaturage bayo barimo imiryango y’abadipolomate bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuva muri icyo gihugu kubera imvururu zishingiye kuri politiki zikomeje kuhagaragara.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’imyigaragambyo yo kuwa 19 na 20 Nzeri yashyamiranyije Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bakomeje kwamagana ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yigizwa inyuma.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe kubera impungenge z’uko abasivili bashobora guhohoterwa mu Mujyi wa Kinshasa no mu yindi mijyi minini ya RDC.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa Kane w’iki cyumweru kuya 29 Nzeri 2016, abagize imiryango y’abadipolomate basabwe kuva mu gihugu byihuse.

Abantu 50 bamaze kugwa mu bikorwa byo gushyamirana hagati y’abigaragambya n’abashinzwe umutekano mu Mujyi wa Kinshasa.

Icyemezo cyo kuvana abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Congo gifashwe nyuma yo gufatira ibihano Jenerali John Numbi Banza Tambo wahoze ayobora Polisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na mugenzi we Gabriel Amisi Kumba ‘Tango Four’ wayoboye ingabo zirwanira ku butaka; kubera uruhare bagize mu guhungabanya umutekano w’igihugu no guteza imvururu zaguyemo abatari bake.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bitangaza ko abigaragambya bavuga ko kwigiza inyuma amatora ari amayeri ya Perezida Joseph Kabila yo kugundira ubutegetsi kuko itegeko Nshinga riteganya ko agomba kubuvaho mu Ukuboza uyu mwaka.

Itegeko Nshinga ntiryemerera Perezida Kabila wagiye ku butegetsi muri 2001, kongera kwiyamamaza ubwo manda ye izaba irangiye kuya 19 Ukuboza uyu mwaka.

 

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila mu myigaragambyo yamagana ko yongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu

 

 


 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *