Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana

Senateri Jean de Dieu Mucyo wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Sena y’ u Rwanda yihanganishije umuryango wa Jean de Dieu Mucyo

Incamake y’Ubuzima bwa Senateri Jean De Dieu Mucyo

Senateri Mucyo yavutse kuwa 07 Ukuboza 1961 i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yiga amashuri abanza ahitwa i Save mu 1967, arangiza amashuri yisumbuye mu 1980 ahita abona akazi muri Minisiteri y’Ubutabera.

Yatangiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1985 arangiza mu 1990, aza kwiga icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) mu 2012, aho yarangije mu bijyanye no gukumira Jenoside.

Jean de Dieu Mucyo yinjiye mu gisirikare mu 1994 nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari yarahunganye n’abandi muri Hotel de Milles Collines.

Mu 1995 yahawe gukurira urwego rw’ubugenzacyaha muri Minisiteri y’Ubutabera, mu 1997-1998 agirwa Umucamanza wa gisirikare (Conseil de guerre) ariko izo nshingano akomeza kuzifatanya zombi.

Muri Gashyantare 1999 yagizwe Minisitiri w’Ubutabera kugeza mu 2003, ari nawo mwaka yavuye mu gisirikare ageze ku ipeti rya Kapiteni.

Kuva mu 2003 kugeza mu 2006, Jean de Dieu Mucyo yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, kuva mu mu 2006 kugeza mu 2007 ayobora Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, inshingano yasoje agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, kugeza mu 2015.

Kuwa 29 Gicurasi 2015 nibwo Komisiyo y’Amatora yemeje ko Mucyo Jean de Dieu ariwe watorewe kuba senateri ahagarariye Intara y’Amajyepfo ku majwi 50.3%, icyo gihe akaba yari agiye kuziba icyuho cyari cyasizwe na Senateri Jean Damascene Bizimana wari wamusimbuye muri CNLG.

Jean de Dieu Mucyo mu bihe bitandukanye

Mu 2002, Jean de Dieu Mucyo yafotowe ari mu Bubiligi. Icyo gihe yari Minisitiri w’Ubutabera

Tariki ya 19 Ukuboza 2014 ubwo Jean de Dieu Mucyo wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yagezaga ijambo ku bari bitabiriye Inama y’Umushyikirano

Kuwa 11 Ukuboza 2014: Jean De Dieu Mucyo (akiyobora CNLG) avuga ku hazaza h’ububiko bw’inyandiko z’Inkiko Gacaca

Kuwa 24 Ukwakira 2013: Uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Williams Nkurunziza ubwo yasuraga imurikwa ry’inyandiko zivuga kuri jenoside muri Kings College I Londres. Yari kumwe na Dr James Smith (ibumoso: uyobora Aegis Trust) na Jean de Dieu Mucyo wayoboraga CNLG

Mata 2014: Uwari Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba ari kumwe na Jean de Dieu Mucyo wayoboraga CNLG mu ifoto hamwe n’abana ku rwibutso rwa Mwurire

Jean de Dieu Mucyo ( wa Kane uturutse iburyo) mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 17 (mu 2011) Jenoside yakorewe Abatutsi

Jean de Dieu Mucyo (ibumoso) mu 2012 ubwo yari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 15 Ukwakira 2013: Jean de Dieu Mucyo (wayoboraga CNLG) ari kumwe na Jan Kohout wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Czech berekwa ibikorwa bya Aegis Trust bigamije uburezi bwubaka amahoro

16 Ukuboza 2010: Jean de Dieu Mucyo ari kumwe n’itsinda ryari ryasuye CNLG

Jean de Dieu Mucyo; Ubwo abasenateri bagezwagaho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo,uko u Rwanda rubanye n’amahanga, kuwa 09 Gashyantare 2016

Imwe mu mafoto ya nyuma yafotowe Jean de Dieu Mucyo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *