Kaminuza y’u Rwanda yatangije ubufatanye na kaminuza Nyafurika y’ikoranabuhanga

AVU center campus igiye gukorera munyubako yama shuli ya KIST aho babaye babahaye ibyumba byo kwigishirizamo bigera kuri 2 bakaba  bazatangira kwakira  abanyeshuli  mubihe birimbere.

Icyumba cyo gusuzumiramo uko imikorere y’Ikigo AVU Center campus giteye

????????????????????????????????????

Umuyobozi ukuriye African  Virtual University muri UR,Dr Nduwingoma Mathias yatangarije itangazamakuru  ko icyo kigo  cyizaba gishinzwe  kongera umubare w’abanyarwanda na bandi bifuza kongera ubumenyi bwabo  ibyo  bikaba biri muri gahunda ya leta yokongera ireme ry’uburezi  hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi Kaminuza izigisha mu Cyongereza, Igifaransa n’Igiparutigali (Portugue)

Muri  yi Kaminuza ikorana na Banki y’Iterambere nya Africa, ibihugu 21  bikaba byarahuje amafaranga ngo ibashe gukora.

Buri gihugu gikorerwamo na African Virtual University kizajya gihuza  gahunda z’imyigishirize yateguwe ku rwego rusange  rwa African Virtual University na Politiki z’uburezi za buri gihugu.

Amategeko azagenga abanyeshuri yashyizweho na za Kaminuza zo mu bihugu, buri kimwe ukwacyo.

Dr Nduwingoma Mathias yavuze ko gahunda zo gutangira kwiga zizatangira mu mezi ari imbere kandi ngo abanyeshuri bazatangirana n’amasomo ya Applied Computer Sciences ariko ngo no mu bundi bumenyi bizagenda biza gahoro gahoro kuko ngo ibintu byose bigira uko bitangira.

Mu Rwanda ubusanzwe hari ikitwaga e-Learning cyakoreraga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’uburezi, gusa ngo iyi gahunda ya e-Learning izongerwamo ingufu kugira ngo abanyeshuri babe benshi kandi bagire ubumenyi bwimbitse.

E-Learning ngo ni kimwe mu bintu byifashijwa mu gutanga ubumenyi hakoreshwejwe computer na internet ariko ngo muri African Virtual University bizakoresha ibitabo biri soft bizajya bigurirwa kuri internet cyangwa se abanyeshuri bakaba babigura bakabyiga haba bari kumwe na mwarimu nyirizina cyangwa se ‘online’.14

Prof Philip Cotton wungirije Umukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yabwiye abari mu muhango wo gutangiza kiriya kigo ko gutangira kw’iki Kigo bizafasha Kaminuza kugira abahanga bafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikoranabuhanga.

Dr Bakary Diallo uyobora Africa Virtual University yemeza ko abanyeshuri bazayirangizamo bazaba bafite ubumenyi bwabafasha kuzamura ubukungu bw’Africa cyane cyane ko ikeneye ikoranabuhanga ngo igere ku ntego z’iterambere rirambye( Sustainable Development Goals).

African Virtual University igizwe n’ibihugu makumyabiri na kimwe: Muri byo icyenda (9) bikoresha Igifaransa birimo Benin, Burkina Faso, U Burundi, Cameroun, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Mali, Mauritanie, Niger na Senegal.

florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *