Blog

  • Amaherezo umugogo w’Umwami Kigeli V uzatabarizwa i Mwima ya  Nyanza

    Amaherezo umugogo w’Umwami Kigeli V uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza

    Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko habuze ibimenyetso bigaragaza ahantu nyakuri  Umwami yaba yarasize avuze ko atazatabarizwa nyuma y’itanga rye. Ibi rero nibyo umucamanza muri Amerika yahereye ategeka ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa woherezwa mu Rwanda akaba ariho uzatabarizwa.

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi ibiri yumva ubuhamya bw’abagize umuryango w’Umwami bafashe icyemezo cyo kwitabaza urukiko bamaze kunanirwa kumvikana n’ababanaga nawe muri Amerika aho umugogo w’umwami utabarizwa.

    Igice kimwe cy’ababanaga n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa muri Amerika cyari cyatangaje ko mbere y’uko atanga yasize avuze ko atifuza gutabarizwa mu Rwanda mu gihe abo mu muryango we babaga mu Rwanda bo bashimangiraga ko agomba gutabarizwa mu gihugu cye aho yimikiwe.

    Ibi banabishingiraga ku kuba umwami aho yabaye mu buhungiro atarigeze afata ubundi bwenegihugu ahubwo agakomeza kwitwa umunyarwanda.

    Umunyamakuru wa Radio Ijwi rya Amerika wari muri uru rubanza yatangaje ko impaka zavutse nyuma y’uko habuze ibimenyetso bigaragaza aho umwami akwiye gutabarizwa.

    Mu rukiko, abo mu muryango w’Umwami bashimangiye ko icyifuzo cy’umwami cyari ko umunsi umwe azataha mu Rwanda mu gihugu cyamubyaye.

    Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.

    Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

    Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.

    Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

    Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23. Atanze yari akiri ingaragu kuko kugeza magingo aya yari atarashaka.

    Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld.

  • Gasabo: Urubyiruko rwa Kagugu rwaganirijwe ku bubi n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu

    Gasabo: Urubyiruko rwa Kagugu rwaganirijwe ku bubi n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu

    Urubyiruko 60 kuri 70 bibumbiye mu itsinda ryitwa “World Mission “, rikorera mu murege wa Kagugu, akarere ka Gasabo, bahawe ikiganiro ku icuruzwa ry’abantu n’aho rihurira n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, maze bashishikarizwa kurikumira no kurirwanya.

    Byabaye ku italiki ya 28 Ukuboza ku ishuri ribanza rya Kagugu, ubwo ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Gasabo, Inspector of Police(IP) Théogene Rugema Mugabo yasuraga uru rubyiruko rusanganywe intego zo kurwanya ibiyobyabwenge, ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha rubinyujije mu makinamico, imivugo n’indi mikino.

    Muri icyo kiganiro yabanje kubabwira ko nk’urubyiruko batezweho kuba umusemburo w’impinduka nziza, bagatuma u Rwanda rugera ku cyerekezo rwiyemeje.
    Yakomeje ababwira ko muri iki gihe isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko hari ibyaha bihangayikishije kuko bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, bigategurwa bya gihanga kandi bikaba ari ndengamipaka.
    Abasobanurira ku icuruzwa ry’abantu, IP Mugabo  yagize ati,”Buri mwaka abantu bambutswa imipaka bakajyanwa mu bindi bihugu bagasambanywa, bagakoreshwa imirimo ivunanye, bakamburwa uburenganzira bwabo, ndetse bamwe ibice byabo by’umubiri bikagurishwa, kandi 80% by’abashorwa muri ibyo bikorwa ni abagore n’abana b’abakobwa.”
    Yababwiye ko igitera ubu bucuruzi bw’abantu ahanini ari iterambere mu itumanaho kuko umuntu uri mu gihugu runaka muvugana ku buryo bworoshye, uburyo bwo kugera mu bindi bihugu bworoshye, ndetse n’ubujiji.
    Kuri iyi ngingo akaba yagize ati,”Abantu baraza bagashuka abana cyane cyane ab’abakobwa, bababeshya ko bagiye kubashakira akazi keza cyangwa amashuri mu bihugu by’amahanga, wagenda ukisanga ibyo bagusezeranyije atari byo urimo, ahubwo warashowe mu buraya cyangwa ukoreshwa imirimo y’agahato bikaba byakuviramo urupfu.”

    Yababwiye kandi ko n’ubwo mu Rwanda icuruzwa ry’abantu ritarafata intera ndende, hari ingamba zafashwe mu kurikumira harimo gahunda yo kwigisha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko nkabo ububi bwaryo, guhana abarifatiwemo, kubaka ubushobozi bwo gushaka no gushyiraho aho bapimira ibimenyetso.

    Yavuze ko kandi hashyizweho ikigo Isange One Stop Centre gifasha abakorewe ihohoterwa, gushyiraho ibigo ngororamuco, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba, n’ubukangurambaga buhoraho ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.

    IP Mugabo yarangije abasaba gutanga amakuru , haba kuri Polisi ibegereye cyangwa ku zindi nzego, igihe babonye cyangwa bumvise umuntu ushobora gushorwa mu icuruzwa, kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko rugenzi rwabo; aha akaba yagize ati,”Ibyaha hafi ya byose bifite inkomoko  ku biyobyabwenge, niyo mpamvu kubirwanya uba urwanyije icyarimwe ibyaha byinshi, inkunga yanyu ni umusanzu ukomeye ku mutekano, turashaka ko muba  abafatanyabikorwa ba Polisi mu buryo buhoraho.”
  • Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye bwayo n’abaturage mu minsi mikuru itambutse

    Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye bwayo n’abaturage mu minsi mikuru itambutse

    Polisi y’u Rwanda iravuga ko uretse impanuka nke zabaye, ubundi umutekano wari ntamakemwa mu minsi mikuru itambutse, uyu mutekano ukaba warabonetse kubera ubufatanye bwayo n’abaturage.

    Aganira n’itangazamakuru ejo ku itariki ya 2 Mutarama 2017, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, yaravuze ati:”Muri rusange, abaturage bizihije iminsi mikuru yabo mu mutekano usesuye, uyu mwaka habaye impanuka zo mu muhanda nke ugereranyije n’imyaka yashize.”

    CP Rumanzi yakomeje avuga ati:”Kuva kuri Noheli kugeza ku Bunani, abantu umunani bitabye Imana, abandi 6 barakomereka. Imodoka 11 zari zitwawe n’abantu basinze turazifata, bucyeye turazirekura. Tukaba dushimira abanyarwanda uruhare bagize mu kurushaho kubungabunga uyu mutekano.”

    Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ku mpanuka 2 zabereye ku Kimihurura, aho abashoferi banze kubahiriza ibyapa bakananga guhagarara ubwo abapolisi bari babibasabye ahubwo bakiruka ku muvuduko urenze urugero.

    Yakomeje agira ati;”Muri iki gihe, Isi yugarijwe n’iterabwoba, aho abiyahuzi bakoresha imodoka bakica abantu, kuba imodoka yararenze ku byapa akagumya kujya ahari habujijwe, hagombaga gushakwa uburyo bwo kuyihagarika dore ko batari bazi n’ibyo atwayemo.”

    Avuga uko umutekano wari wifashe muri rusange, Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Murigo yaravuze ati:”Hagati y’itariki ya 22 Ukuboza kugeza ubu, abantu 22 bafashwe bakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, gukoresha amafaranga  y’amiganano, ubujura bworoheje n’ibindi.”

    Yavuze kandi ko mu bihembwe 3 by’umwaka wa 2016 dusoje, ibyaha byagabanutseho 12%, ugereranyije na 2015.

    Avuga uko abateguye ibitaramo n’abitabiriye amasengesho bitwaye, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yaravuze ati:”Turifuza ko ubufatanye bwagaragayemo, kubahiriza amategeko n’uburenganzira n’imyemerere by’abandi, byazanaranga uyu mwaka mushya wa 2017.”

    Yaravuze ati:”Muri rusange, abaturage bizihije iminsi mikuru yabo mu mutekano, kandi bakamenya ko aribo bakwiye kuwibungabungira, nta hantu humvikanye urusaku rurenze nko mu myaka yatambutse, tukaba tubishimiye abanyarwanda kuba baragize uruhare mu kubumbatira umutekano.”

    Yasabye abaturage gukoresha uburyo n’imirongo Polisi yashyizeho ngo bayihe amakuru cyangwa bakeneye ubundi bufasha, harimo 110 ihamagarwa n’ushaka ubutabazi bwo mu mazi, 111 ku kibazo cy’inkongi z’umuriro, 112 ubundi bufasha bwose, 113 impanuka zo mu muhanda, 3512 ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 116 uhohoteye umwana.

  • Francois Hollande  ngo yaba agiye gukiza Isi imitwe y’ iterabwoba iyugarije

    Francois Hollande ngo yaba agiye gukiza Isi imitwe y’ iterabwoba iyugarije

    Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yatangaje ko imitwe yiyita Leta ya Kiyislamu izarwanywa bikomeye  bigamije kuyirimbura burundu,bityo igahinduka amateka k’ubatuye Isi yari imaze gusa naho yabaye  ihurizo rikomeye.

    Ibyo yabitangarije mu rugendo rw’umunsi umwe, yagiriye mu gihugu cya Iraki. Ni uru rugendo rwahuriranye n’igitero cy’ umwiyahuzi cyahitanye abagera kuri 32 mu isoko rikomeye riherereye mujyi wa Bagdad.

    Mu kiganiro Minisitiri w’ intebe wa Iraki, Haider al-Abadi, na Perezida Hollande bagiranye n’ abanyamakuru, al-Abadi yavuze ko uwo mwiyahuzi yaje nkuwifuza gutanga akazi, agahita aturitsa amabombe.

    Muri uru ruzinduko Perezida Hollande yabonanye na mugenzi we wa Iraki, Perezida Fuad Masum, anasura akarere ko mu majyaruguru ‘Kurdistani’, aho yabonanye n’abategetsi bo muri ako karere.

    Igihugu cy’Ubufaransa kimaze gukora ibitero by’indege bitari bike ku barwanyi ba Leta ya Kisilamu bari muri Iraki na Siriya. Muri ibi bitero Uburansa bufatanya na Amerika. Ubufaransa bwamaze gutanga inyigisho n’ibikoresho ku basirikare ba Iraki. Bukaba bufite abasirikare bagera kuri magana atanu bakorera aho muri Iraki.

  • Bugesera: Kwegura kw’abakozi barenga 40 ngo nta cyuho bisize

    Bugesera: Kwegura kw’abakozi barenga 40 ngo nta cyuho bisize

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko nubwo hari abakozi bagera kuri 47 beguye, nta cyuho basize kuko ngo hari abo bakoranaga basigaye bakora.

    Tariki 27 Ukuboza 2016 nibwo hamenyekanye amakuru ko ba Gitifu b’utugari 20, abakozi bashinzwe iterambere mu tugari 19, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge bane n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge bane, basezeye ku mirimo yabo.

    Kwegura kw’abakozi bangana gutyo byumvikana ko aho bakoraga bahasize icyuho kuburyo abaturage babura ubaha serivisi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko ariko nubwo abo bakozi bose basezeye nta cyuho basize aho bakoraga.

    Agira ati “Gusezera kw’aba bakozi nta cyuho bisize kuko hari abandi bakoranaga nabo akaba aribo bagiye gukora akazi bakoraga kandi n’urwego rw’umurenge n’akarere ruzababa hafi ndetse tugiye kureba uburyo twabasimbuza vuba.”

    Akomeza avuga ko abo bose bagiye bandika amabaruwa mu bihe bitandukanye. Ariko ngo icyemezo cyabo cyasuzumwe tariki ya 27 Ukuboza 2016 ari naho hemejwe ubwegure bwabo.

    Nsanzumihire avuga ko kandi abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri nabo bahinduriwe akazi, bakurwa kuri iyo myanya bajyanwa gukorera ku karere.

    Tariki ya 23 Ukuboza 2016, ubwo Francis Kaboneka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yari ari mu Bugesera, asoza itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibaze, yababwiye ko bakwiye guhindura imikorere yabo.

    Yagize ati “Dukeneye impinduka kuko ntabwo dushaka abatita ku cyateza imbere umuturage, ahubwo bakita ku nyungu zabo bwite. Abo ntitubashaka bagomba kutuvamo.”

    Yakomeje avuga ko mu basezera niba harimo abafite amakosa bakoze bakiri mu kazi, bazakurikiranwa bakayahanirwa.

    Kwegura kw’abayobozi b’inzego z’ibanze birimo  kumvikana henshi mu turere tw’igihugu, gusa ariko ntiharamenyekana ukuri nyakwo kw’iyegura ryabo uretse kuba hatangazwa ko beguye ku giti cyabo.

     

  • BNR yagabanyije inyungu amabanki aherwaho inguzanyo

    BNR yagabanyije inyungu amabanki aherwaho inguzanyo

    Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagabanyije inyungu ku nguzanyo ihabwa amabanki ivanwa kuri 6.5% igezwa kuri 6.25%, mu rwego rwo korohereza amabanki kubona amafaranga yo gutanga inguzanyo ku giciro gito.

    Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yasobanuye ko inama ikorwa buri gihembwe igahuza komite ishinzwe politiki y’ifaranga na komite ishinzwe ubusugire n’iterambere by’urwego rw’imari, yafashe iki cyemezo nka kimwe mu bizafasha abikorera kubona inguzanyo kuko uyu mwaka abazihawe bagabanutse.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2016, Rwangombwa yavuze ko impamvu BNR yagabanyije inyungu yaka andi mabanki, ari igenda buhoro cyane cyane ku myenda ihabwa abikorera, umuvuduko w’ibiciro ku masoko n’ikibazo kiri ku isoko ry’ivunjisha.

    Imyenda mishya yatanzwe mu mezi 11 ya mbere muri 2016 yazamutseho 4% ugereranyije na 13.5% by’umwaka ushize, ibi byatumye kugeza ubu imyenda abikorera bafitiye amabanki yarazamutseho 7.4% ugereranyije na 26.9% by’umwaka ushize.

    Rwangombwa yavuze ko bizatuma amabanki nayo yicara agatekereza uko yagabanya inyungu ku nguzanyo, bityo abazifata bakaba benshi.

    Ati “Ni ikimenyetso n’ubutumwa duha amabanki ngo yongere inguzanyo baha abikorera kuko ubu zabaye nke. Turizera ko hari ingaruka nziza bizagira.”

    BNR itangaza ko mu mezi icyenda ya mbere ya 2016 ubwiza bw’inguzanyo (Inguzanyo zishyurwa) zitangwa n’ibigo by’imari bwahungabanye, aho mu 2015 mu mabanki, byari 6.3% ubu bikaba byarazamutse bikagera kuri 7.5%. Ku bigo by’imari iciriritse byavuye kuri 7.8% bijya ku 8.2%.

    Rwangombwa avuga ko bagiye gukorana cyane n’amabanki bakayashishikariza gukangukira ibituma habaho inguzanyo zitishyurwa neza.

    Ati “Twasanze tugomba gukorana n’amabanki n’ibigo by’imari kurushaho kunoza uko biga imishinga yabo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga, ariko cyane cyane kuzigamira imishinga batanze itarimo kwishyura neza kugira ngo birinde ikibazo yazatera imikorere myiza y’ibi bigo.”

    Inguzanyo zitishyurwa neza ziri kuri 7.5% izatanzwe mu buhinzi zikaba ari zo nyinshi ku kigero cya 28% mu mezi 11 ya 2016.

    John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

  • Argentine: Uwahoze ari Perezida yagejejwe mu rukiko ashinjwa ruswa

    Argentine: Uwahoze ari Perezida yagejejwe mu rukiko ashinjwa ruswa

    Cristina Fernandez wayoboye Argentine imyaka umunani, yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kabiri kugira ngo yisobanure ku byaha bya ruswa akurikiranyweho.

    Cristina Fernandez kandi ari kuburanishwa kimwe n’Umunyamabanga mu Kigo cy’ibikorwa bya leta Jose Lopez, wafashwe muri Kamena agerageza kunyerereza akayabo ka miliyoni y’amadorali mu kigo cy’Abihayimana.

    Umucamanza ashinja aba bayobozi kimwe n’abandi baregwa hamwe kwikubira amafaranga yari agenewe ibikorwa byo kubaka umuhanda.

    Ibi birego byose bishijwa Cristina Fernandez, arabihakana agashimangira ko Perezida uriho ubu, Mauricio Macri yatangiye kwifashisha inkiko kugira ngo amushinje ibyaha.

    Ibibazo byazamuwe cyane ubwo muri Kamena uyu mwaka Jose Lopez wari umunyamabanga mu Kigo cy’ibikorwa bya leta yatabwaga muri yombi arenza inkuta z’ikigo cy’Abihayimana cyitiriwe ‘Umubyeyi w’i Fatima’ ibikapu byuzuye amafaranga menshi, nyuma y’uko ababikira bakibamo bari batinze gufungura umuryango, bigakekwa ko yari ayanyereje.

    Amashusho yafashwe na Camera, yerekanye abo babikira bafungurira Lopez ndetse banakira ayo mafaranga nkuko Reuters ibitangaza.

    Kuva Fernandez yava ku butegetsi, ntiyari yarigeze ashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi ngo akurikiranwe kuri ibyo byaha bivugwa ko byagejeje mu Ukuboza 2015, uretse ko muri Gicurasi yagejejwe imbere y’ubutabera ku bw’imiyoborere mibi yagejeje igihugu mu bibazo by’ubukungu byarimo n’uko ifaranga ‘Peso’ rikoreshwa muri iki gihugu ryari rigiye guta agaciro.

    Cristina Elisabet Fernández de Kirchner yayoboye iki gihugu kuva mu 2007 kugeza mu 2015, aho yavuyeho atishimiwe n’abaturage bakunze kugaragara bigaragambya bamagana ubutegetsi bwe bwagaragayemo ruswa n’ihungabana ry’ubukungu bw’iki gihugu.

    Cristina Fernandez yagejejwe mu rukiko akekwaho ibyaha bya ruswa

  • Muri 20 bazatoranywamo umukinnyi mwiza muri Afurika harimo Abanyarwanda batatu

    Muri 20 bazatoranywamo umukinnyi mwiza muri Afurika harimo Abanyarwanda batatu

    Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016 ari ku rutonde rw’abakinnyi 20 b’umukino w’amagare bazatoranywamo umukinnyi mwiza muri Afurika

    Abakinnyi 20 b’umukino w’amagare batangajwe, bazatoranywamo uwahize abandi muri Afurika mu mwaka wa 2016, barimo Abanyarwanda batatu.

    Abo bakinnyi b’Abanyarwanda b’umukino w’amagare ni Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016, Areruya Joseph wabaye uwa gatanu muri Tour du Rwanda 2016 na Nsengimana Jean Bosco.

    Uzatoranwa azatangazwa tariki ya 21 Ukuboza 2016.

    Azaba akurikira abandi bakinnyi bagiye bacyegukana barimo Natnael Berhane (2012), Louis Meintjes (2013), Mekseb Debesay (2014) na Daniel Teklehaimanot (2015).

    Urutonde rurambuye rw’abo bakinnyi 20

    ABELOUACHE Essaid (Morocco, Nasr Dubai)
    ARERUYA Joseph (Rwanda)
    BARBARI Adil (Algeria, Nasr Dubai)
    BERHANE Natnael (Eritrea – Dimension Data)
    CISSE Isiaka (Ivory Coast – SC Nice Jollywear)
    EYOB Metkel (Eritrea – Dimension Data for Qhubeka)
    GRMAY Tsgabu (Ethiopia – Lampre-Merida)
    IMPEY Daryl (South Africa – Orica BikeExchange)
    JANSE VAN RENSBURG Reinardt (South Africa – Dimension Data)
    JELLOUL Adil (Morocco – Skydive Dubaï)
    KAMZONG Clovis (Cameroon)
    LAGAB Azzedine (Algeria)
    LAHSAINI Mouhssine (Morocco)
    MANSOURI Abderrahmane (Algeria)
    MEINTJES Louis (South Africa – Lampre Merida)
    NDAYISENGA Valens (Rwanda – Dimension Data for Qhubeka)
    NSENGIMANA Jean-Bosco (Rwanda – Team Stradalli-Bike Aid)
    OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea – Sharjah Team
    SORGHO Mathias (Burkina Faso)
    TEKLEHAIMANOT Daniel (Eritrea, Dimension Data)

    – See more at: http://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/abanyarwanda-batatu-muri-20-bazatoranywamo-umukinnyi-mwiza-muri-afurika#sthash.5GY7pzcB.dpuf

  • Mugisha Samuel na Areruya Joseph babonye ikipe muri South Africa

    Mugisha Samuel na Areruya Joseph babonye ikipe muri South Africa

    Mugisha Samuel w’imyaka 18 na Areruya Joseph w’imyaka 20 basinye gukina mu ikipe ya Dimention Data for Qubeqa yo muri South Africa yitoreza mu Butaliyani. Ni nyuma y’uko aba basore bitwaye neza muri Tour du Rwanda, muri iyi kipe barabisikanamo na Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana bo batongerewe amasezerano muri iyi kipe.

    Hagati hari; Mugisha Samuel na Areruya Joseph ubwo bari mu isiganwa rya Tour du Rwanda riheruka

    Hagati hari; Mugisha Samuel na Areruya Joseph ubwo bari mu isiganwa rya Tour du Rwanda riheruka

    Kuri uyu wa kabiri, Mugisha Samuel na Areruya Joseph basiganwa ku magare basinyiye Team Dimension Data amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa. Bazajya mu Butaliyani muri Mutarama.

    Ni ibyishimo ku banyarwanda Areruya Joseph na Mugisha Samuel, kuko bamaze kwemezwa nk’abakinnyi bashya babigize umwuga mu ikipe y’abanya-Afurika y’epfo Team Dimension Data for Qhubeka ikorera mu Butaliyani.

    Aya makuru yemejwe n’umuyobozi wa Benediction Club akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Felix Sempoma.

    Ni impamo, basinye ejo umwaka umwe w’amasezerano ushobora kongerwa. Ni ishema ku ikipe yacu kuko Dimension Data ni ikipe ikomeye ku rwego rw’isi. Kuba bafashe Mugisha ni byiza kuri we no ku ikipe muri rusange, kuko niyitwara neza bazagaruka kureba abandi tuzamura buri mwaka.” – Felix Sempoma.

    Dimension Data ni ikipe yitoreza mu mujyi wa Lucca mu Butaliyani, yishimiye uko Mugisha Samuel wari muri Benediction Club na Areruya Joseph usanzwe ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana bitwaye mu mwaka w’imikino dusoje.

    Mugisha Samuel w’imyaka 18, uyu mwaka w’imikino yitabiriye amasiganwa menshi mpuzamahanga, harimo; Shampiyona ya Afurika mu ngimbi, Grand Tour d’Algerie, Tour of Eritrea, La Vuelta a Colombia, Classic Ride London, Grand Prix Chantal Biya na Tour du Rwanda yegukanyemo umwenda w’uwarushije abandi kuzamuka (Best Climber).

    Areruya Joseph we yitabiriye amasiganwa nka; La Tropicale Amissa Bongo, shampiyona ya Afurika yabereye muri Maroc, Grand Tour d’Algerie yanegukanyemo agace ka Circuit International de Constantine, Tour of Eritrea, Vuelta a Colombia, Classic Ride London, Shampiyona y’isi yabereye muri Qatar na Tour du Rwanda yegukanyemo etape ya kane.

    Aba basore bagiye muri Dimension Data Continental Team babisikana na Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana barangije amasezerano.

    Areruya Joseph na Mugisha Samuel babanza ibumoso bahagarariye u Rwanda muri Classic Ride London mu Bwongereza

    Areruya Joseph na Mugisha Samuel babanza ibumoso bahagarariye u Rwanda muri Classic Ride London mu Bwongereza

    Areruya ni umuhanga kuri sprint

    Areruya ni umuhanga kuri sprint, aha ni ubwo yasigaga abandi mu gace ka Rusizi – Huye

    Tour du Rwanda ya mbere Mugisha yahize abandi ahaterera

    Tour du Rwanda ya mbere Mugisha yahize abandi ahaterera

    Valens Ndayisenga agiye gusimburwa na Mugisha Samuel na Areruya Joseph muri Team Dimension Data

    Valens Ndayisenga agiye gusimburwa na Mugisha Samuel na Areruya Joseph muri Team Dimension Data

  • Uyu mugabo ufite imbunda, niba umuzi tanga amakuru(reba ifoto)

    Uyu mugabo ufite imbunda, niba umuzi tanga amakuru(reba ifoto)

    Uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse ifoto y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, ufite imbunda yo mu bwoko bwa Karachinikov yicaye ku ntebe y’urubaho ishinze ahantu ku muhanda.

    JPEG - 30.8 kb
    Uyu mugabo ufite imbunda uwamumenya yamutangaho amakuru kuko akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uyu mugabo ngo ni Umunyarwanda wari kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ariko akaba atazwi amazina ye n’aho akomoka.

    Kubera iyo mpamvu, ubutumwa bwahererekanwaga, bwasabaga ko uwamenya amakuru kuri uyu muntu yayatanga, kugira ngo abe yashyikirizwa ubutabera.

    Kambanda Noel umukozi w’ibiro by’umuvugizi wa Leta ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Agaragara nk’umuyobozi w’inzego z’ibanze cyangwa umucuruzi, cyangwa se umwe mu bihaye Imana wari kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nimuhererekanye iyi foto kugira ngo tumumenye.”