Team Rwanda yasoje Tour de Côte d’Ivoire ku mwanya wa gatatu, Maroc itahana intsinzi

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yari yitabiriye isiganwa mpuzamahanga rizenguruka Côte d’Ivoire yasoje ku mwanya wa gatatu, Ruhumuriza Abraham yegukana uwa 10, inyuma y’abakinnyi biganjemo Abanya-Maroc bihariye iy’imbere.

Iri siganwa ryitiriwe Ubwiyunge “ Tour de la Réconciliation” ryatangiye tariki 24 Nzeri ryanyuze mu mijyi itandukanye y’iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba, ryasojwe kuri uyu wa Gatanu, abasiganwa bava Daloa berekeza Bouaflé ku ntera y’ibirometero 96.9

Mu gace ka nyuma, umunya- Côte d’Ivoire Sanogo Abou yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 2:13:57, akurikirwa n’umunya- Maroc Chokriel Mehdi n’umunya- Burkina Faso Saidou Bamogo ku mwanya wa gatatu.

Team Rwanda yitabiriye iri siganwa ishaka kwisubiza umwanya yegukanye umwaka ushize, kuri iyi nshuro yabaye iya gatatu irushwa iminota 31:39 na Maroc ya mbere yakoresheje amasaha 50:16:17 ku ntera ya kilometero 608.7, Côte d’Ivoire yateguye irushanwa iba iya kabiri.

Muri iri siganwa ryakinwaga ku nshuro ya kabiri, Gasore Hategeka yegukanye agace ka gatatu, bava Bouaké bajya Daoukro ku ntera ya kirometero 160 aho yakoresheje 4:16:51. Ibihe byiza Abanyarwanda bari bagize muri iri rushanwa mu mwaka ushize wa 2015, Hadi Janvier yari yarangije ari uwa kabiri ku rutonde rusange, nta gace na kamwe abakinnyi ba Team Rwanda begukanye.

Mu isiganwa rizenguruka Côte d’Ivoire ry’uyu mwaka, Ruhumuriza Abraham yasoje ku mwanya wa 10 akurikiwe na Gasore Hategeka wa 11, Biziyaremye Joseph aba uwa 15, Karegeya Jérémie uwa 18, Tuyishimire Ephrem uwa 19 n’uwa gatandatu mu bana batanga icyizere naho Nduwayo Eric aba uwa 27.

Aya marushanwa yose ari mu rwego rwo gutegura ‘Tour du Rwanda 2016’ izakinwa kuva tariki ya 13 kugera tariki ya 20 Ugushyingo.

Uretse aba bari bagiye kwitabira iri rushanwa, hari irindi tsinda rigizwe na Joseph Areruya, Valens Ndayisenga, Jean Claude Uwizeye, Bonaventure Uwizeyimana, René Ukiniwabo na Ingabire Beatha bitegura gukina shampiyona y’Isi “UCI World Championships 2016” izabera muri Qatar hagati ya tariki 10 – 16 Ukwakira 2016.

Muri iki gihe abandi bakinnyi batanu barimo Ephrem Tuyishimire, Samuel Mugisha, Jérémie Karegeya, Kapiteni Nathan Byukusenge na Jean Bosco Nsengimana bazaba bari kurushanwa mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka Cameroun “Grand Prix Chantal Biya” rizakinwa hagati ya tariki 13-16 Ukwakira.

Urutonde rw’uburyo amakipe yitabiriye irushanwa yakurikiranye

Team Rwanda yarangije ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange

Gasore Hategeka yegukanye agace ka gatatu muri Tour de Côte d’Ivoire

Uko abasiganwa bakurikiranye mu gace ka nyuma k’irushanwa

Uko abakinnyi bakurikirana ku rutonde rusange mu irushanwa


Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *