Blog

  • Gakenke: Umusore yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro umurambo urabura

    Gakenke: Umusore yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro umurambo urabura

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwahagaritse ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu kagari ka Rukore, Umurenge wa Cyabingo, nyuma y’aho umusore witwa Dusabimana Joseph w’imyaka19 aguyemo bikananirana gukuramo umurambo we.

    Dusabimana yaguye muri iki kirombe ku wa Kane w’iki cyumweru ari kumwe na mugenzi we witwa Ntegerejimana ariko we akurwamo akiri muzima, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Cyabingo.

    Ubwo bari mu bikorwa byo gushakisha uwo murambo byasaga n’ibyananiranye, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yabwiye RBA ko hafunzwe mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.

    Yagize ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere twafashe icyemezo cy’uko kiriya kirombe tugiye kugifunga.”

    Yongeye ati “Murumva ko ari ikibazo kuba harimo umuntu tugafunga ariko impamvu dufashe iki cyemezo mu kanya kashize mwabonye ko harimo nk’abantu basaga 10, kikongera kikariduka, cyari kigiye kubagwaho. Birumvikana harimo umuvandimwe wacu ariko ntitwatuma hongera kugwamo abandi. Ubu icyemezo dufashe ni icyemezo gisharira ariko cya ngombwa.”

    Yakomeje avuga ko n’ahandi hacukurwa amabuye y’agaciro hakwiye kujya hagenzurwa imiterere yaho buri munsi.

    Dusabimana Siridio, wari uhagarariye inzobere zo mu itsinda rishinzwe gutabara abagize impanuka bacukura amabuye y’agaciro, yavuze ko bari bazi ko mu masaha abiri baba bamukuyemo ariko bikaranirana kuko hahise hariduka ikindi gice cy’ubutaka.

    Bamwe mu baturage baturiye icyo kirombe, bavuze ko nta kundi byagenda kuko ubutabazi bwakozwe bikananirana, bavuga ko ubwo bagiye guhamagara abaririmbyi bakamusengera, imihango yo kumushyingura igakorerwa aho.

    Impanuka nk’iyi iheruka kubera mu kirombe giherere mu Murenge wa Rusasa w’aka Karere, gusa ku bw’amahirwe, abari bahezemo bose bakuwemo ari bazima.

    Iki kirombe cyacukurwagamo amabuye yo mu bwoko bwa Colta na Gasegereti.

  • Huye:Ubumenyingiro bwamufashije kwikura mu bukene

    Huye:Ubumenyingiro bwamufashije kwikura mu bukene

    Umusaruro wo kwiga imyuga ntabwo ushidikanywaho cyane cyane ku bantu bigeze kubaho badafite akazi ariko bamara kuyoboka imyuga ubuzima bwabo bugahinduka.

    Umuhoza Christmas  atuye  mu murenge wa Tumba  Akagari ka Cyarwa ,Umudugudu wa Mukoni,aho akorera umwuga w’ubudozi,aho yawutangiye afite imyaka 18 kuri ubu akaba yubatse afite umugabo ndetse n’Abana bane.

    Ahamya ko amaze kugera kuri byinshi abikesha  ubudozi akora,aho yemeza ko byamufashije mu myigire y’abana be ndetse n’ibindi bijyanye n’iterambere ry’umuryango ,ibi akaba yarabitangaje mukiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Imenanews.com.

    Yagize ati Natangiye gukora umwuga wo kudoda  nkiri umukobwa ,ariko na nyuma yuko ngira urugo rwanjye,maze kwiteza imbere  cyane aho mfatanya n’umugabo wanjye guhahira umuryango , kugurira abana  imyambaro, kubatangira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ibindi”.

    Umuhoza Christmas  mu buhamya bwe avuga ko nibura kumunsi yinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitatu na bine,akaba ayakura kuri serivisi atanga zirimo izo gusubiramo imyenda,gusana iyacitse, ndetse no kudoda imishya ifite imideli itandukanye bitewe n’ubusabe bwabamugana.

    Agira inama abantu bakunda  gupfobya umwuga,aho ahamagarira bagenzi be cyane cyane abagore badafite ibyo bakora bibinjiriza inyungu,bagafata iyambere  bakihangira imirimo bagamije kugera ku iterambere ryabo,no kwishamo ibisubizo.

    Umuhoza Christmas ahamya ko ubudozi  akora bumwinjiriza umusaruro

     

  • Huye:Abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko kugira Ubwisungane mu kwivuza

    Huye:Abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko kugira Ubwisungane mu kwivuza

    Abaturage bo mu karere ka Huye bishimira ko gahunda yo kugira ubwisungane mu kwivuza,ari zimwe mu ngamba Leta yabashyiriyeho ikaba  yarabafatiye runini mu kubungabunga ubuzima bwabo muri rusange .

    U Rwanda ni kimwe mubihugu byubahiriza kandi bigaha agaciro  Abaturage babyo,by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima ,Abaturage bakaba barashyiriweho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Sante)nk’imwe mu nkingi y’imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’abatuye Igihugu muri rusange.

    Akarere ka Huye gaherereye mu Intara y’amajyepfo,ni kamwe mu turere tugize Igihugu cy’u Rwanda aho usanga Abaturage bahatuye barahinduye imyumvire mu rwego rw’ubuzima ndetse bakarushaho gusobanukirwa akamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza, bakanitabira gutanga umusanzu wateganijwe wa buri gihembwe uko umwaka utashye.

    Ikinyamakuru Imena cyegereye bamwe mubaturage  batuye Akarere ka Huye by’umwihariko mu gace gaherereye mu murenge wa Rusatira hakaba hari n’ikigo nderabuzima maze abo twahasanze badutangariza ibyiza bakesha kugira ubwisungane mu kwivuza.

    Bimwe mubyo Abaturage batangaza ko biri mu byiza bakesha kugira ubwisungane mu kwivuza harimo kuba nta murwayi ukirembera mu rugo,ubutabazi n’ubuvuzi bwihuse k’umubyeyi ugiye kubyara no guhabwa serivisi zose zitangirwa ku bigo nderabuzima ndetse no kubitaro.

    Uzabakiriho Veneranda

    Uzabakiriho Veneranda twasanze ku kigo nderabuzima cya Rusatira,yadutangalije ko mbere yo kugira ubwisungane mu kwivuza yahoraga ahangayitse,ariko kuri ubu akaba yumva umutima we utekanye.

    Yagize ati “Ndashimira Leta yadushyiriyeho iyi gahunda kuko yatugobotse,tugatandukana n’indwara ziganjemo Malariya yaduhezaga hasi. Njyewe nagize n’amahirwe yo huhabwa mutuelle y’ubuntu kuko ndi umukene,ariko ndashishikariza n’abandi kuyitunga kuko iratugoboka tukivuza ntambogamizi”

    Niyobuhungiro Antoinette

    Niyobuhungiro Antoinette, nawe  twamusanze ku kigo nderabuzima cya Rusatira ndetse akaba atwite.Uyu nawe ashimangira akamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza.Yagize ati “Mutuelle n’iyambere kandi n’ingenzi kuko igihe cyose irakugoboka iyo uyifite,cyane ko nkubu ariyo imfasha kuzarinda mbyara,ariko iyo ntayigira sinari kuzabona ubwishyu bwo kwivuza no mugihe cyo kubyara”

    Kayiranga Muzuka Eugene (Photo archive)

    Kayiranga Muzuka Eugene Umuyobozi w’Akarere ka Huye yadusobanuriye ko ubwisungane mu kwivuza mu karere hose, Abaturage bamaze gusobanukirwa neza akamaro kabwo kugirango babashe kwivuza,ko ndetse bamaze no gusobanukirwa ibyerekeye no gushyirwa mu byiciro n’uburyo bikurikiranwa,haba hari utishimiye ikiciro yahawe akamenya uburyo abibaza.Yagize ati”Abatuye Huye bamaze gusobanukirwa akamaro ku gutunga ubwisungane mu kwivuza ndetse n’akamaro bibafitiye, kandi bikaba bigikomeza cyane ko abaturage  bamaze kubyumva neza bagasobanukirwa n’uruhare rwabo kuko babikanguriwe bihagije, bikaba ari no guhozaho kugirango harengerwe ubuzima bwa benshi”

    Ubuyobozi  mukarere ka Huye butangaza ko  abamaze kwishyura  igihembwe cy’umwaka wa 2017 na 2018 bageze ku kigereranyo cya41%,aho umwaka washize bari bageze kuri 82,5%,ibi ngo bikaba bitanga icyizere cyo kuzagera ku mibare ishimishije..

  • Abashoferi b’amagare mu karere ka Gisagara bishimira iterambere bagezeho

    Abashoferi b’amagare mu karere ka Gisagara bishimira iterambere bagezeho

    Abatwara abantu kumagare  mu karere ka Gisagara bibumbiye muri koperative COTAVESA(Cooperative Tax Velo Save)barishimira ibyo bamaze kugeraho,babikesha umurimo bakora,aho benshi bahamya ko imibereho yabo yahindutse nyuma yo gufata umwanzuro wo gutinyuka akazi benshi bafataga nk’agasuzuguritse,kuribo bakaba baramaze kumenya agaciro gafite.

    Bavuga ko batagishaka kwitwa abanyonzi bitewe n’inyito iri jambo ryahabwaga kera, aho kunyonga byavugaga kwica, ngo bahisemo kwitwa abashoferi nkabandi bakoresha iri zina kuko nabo batwara abantu ku magare.

    Mu kiganiro aba basore bagiranye n’ikinyamakuru Imenanews.com,bagaragaje uburyo babashije kwiteza imbere mu buryo butandukanye,hagamijwe kwikura mu bukene.

    Usengimana J Paul

    Usengimana J Paul ukora umurimo wo gutwara abagenzi akoresheje igare  yagize ati”Gukora umurimo wo gutwara abantu kumagare byamvanye mu bukene bukabije narimfite mbere,kuko  binyinjiriza inyungu muburyo bwose bushoboka , mbere na mbere nkaba mbasha gutunga umuryango wanjye,byongeye kugez’ubu namaze kwiyuzuriza inzu,nkaba mbasha kwizigama,ndetse rwose mfite icyizere ko mugihe nzaba nshaka gushaka umugore,nta yindi nkunga nzakenera uretse umusaruro nkura mu kazi nkora”

    Sibomana Pascal

    Sibomana Pascal nawe afasha abantu mungendo zabo akoresheje igare, akaba yemeza ko ibyo akesha umurimo akora ntacyo yabigereranya.Yagize ati”Akazi dukora turakishimiye kuko ubusanzwe iyo ukora akazi ukishimiye nta kabuza ubasha gutera imbere,kuri ubu namaze kugera kuri byinshi birimo kuba narabashije kwiyubakira inzu, kandi  nkaba mfite n’ibindi bikorwa bitandukanye byunganira akazi ko gutwara igare, birimo ubworozi bw’amatungo atandukanye”

    Nkuko aba batwara abantu kumagare bagiye babihurizaho,mu mbogamizi bafite basanga ahanini ari uko imihanda yo mukarere ka Gisagara bakoreramo itarabasha kugeramo kaburimbo,aha ariko, ubuyobozi bw’akarere bukaba butanga icyizere ko mu gihe gito imihanda irimo kubakwa izaba yamaze kurangira.

    Iri terambere uru rubyiruko rwo mu karere ka Gisagara kimwe n'abandi bakora aka kazi mu Rwanda bavuga ko babigezeho nyuma y’uko bashyizwe igorora na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

     

  • Gisagara: Gutura ku midugudu byahinduye ubuzima bwa benshi

    Gisagara: Gutura ku midugudu byahinduye ubuzima bwa benshi

    Intara y’Amajyepfo, mu karere ka Gisagara  Abaturage barashima gahunda  yo gutura hamwe ku midugudu  nk’igisubizo cyabahaye umuti nyawo wo  kubyaza umusaruro ubutaka buto bari batuyeho ndetse no kwishakamo ibisubizo,ibi ngo bikaba byarafashije kwihutisha  iterambere ry’akarere ndetse n’abaturage muri rusange.

    Nzeyimana Etienne

    Nzeyimana Etienne utuye  mu kagari ka  Gakoma,waganiriye n’Imenanews,com,ahamya  ko gutura ku midugudu  byamufashije we n’abaturanyi  be kugera kuri byinshi  cyane , ugereranije na mbere ubwo  bari bagituye mu buryo bwa kera ,aho wasangaga  iterambere ryabo  ridashoboka   cyane  ko bari batuye  ahantu  hatabasha kugera iterambere bitewe n’imiterere yaho .

    Yagize ati”Nyuma y’uko ubuyobozi budukanguriye  ibyiza byo gutura ku midugudu, nanjye nafashe iyambere nishaka mo ubushozi  mbasha  kwiyubakira inzu  aho nzatura  n’abandi  kumudugudu, kuburyo  ubu nizeye  ko  kugera ku iterambere bizanyorohera ndetse naba maze  gushaka umugore  abana bacu bakazavukira ahantu hashimishije”.

    Nzaranba  Venuste

    Nzaranba  Venuste nawe utuye  mu mudugudu  yarase ibyiza byawo agira ati”Ubu iterambere ryaratwegereye bitandukanye na mbere ,kuko  nka kera byaratugoraga kugeza umurwayi kwa muganga,ariko ubu imodoka y’ubutabazi itugeraho byoroshye,kubera imihanda ,amazi n’amashanyarazi nabyo byatugezeho tubikesha gutura ku midigudu”

    Innocent  MVUKIYEHE

    Umunyamabanga nshingwabikorwa   wa karere ka Gisagara ,yashimangiye  ko gahunda yo gutuza  abaturage  ku midugudu  ari imwe mu mirongo ngenderwaho  yihutisha iterambere ,bityo ibikorwa remezo  bikenerwa mubuzima bwa buri munsi , bikoroshya uburyo  bwo mu  kwegereza  serivisi nziza abaturage  ,hagamijwe kuzamura urwego rw’imibereho yabo

    Yagize ati”Mu karere ka Gisagara  kimwe nahandi henshi mu gihugu, natwe ntitwasigaye inyuma  muri gahunda yo gutuza abaturage bacu ku midugudu, kuko ari bwo buryo bushoboka  kandi bwizewe mu kwihutisha iterambere ryabo, muburyo bufatika  cyane ko impinduka  nziza ziza zoroheye impande zombi, zaba ubuyobozi ndetse n’abaturage,ikindi n’uko ibikorwa remezo bibageraho bidahenze cyane,byongeye  ubutaka bari batuye ho bugakoreshwa mukuzamura imibereho yabo,hakiyongeraho no kuba babasha gucungirwa umutekano  wabo neza.

    Gutura ku midugudu ni gahunda  ya Leta yatangijwe muwi 1996 ikaba   yarashyizweho  hagamijwe  gufasha  abaturage kuhitamo uburyo bwo gukoresha neza ubutaka  bafite,no  guhindura imyumvire  kubijyanye n’imibereho yabo, aho ibikorwa byiterambere bibageraho mu buryo bworoshye  kandi  nabo   bakabigiramo   uruhare,ibi bikaba bitanga  ikizere  aho byamaze gushyirwa mu bikorwa,ugereranije  n’aho bitaragera.

    Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru hafashwe ifoto y'urwibutso

  • Abaturage ba Kenya baba mu Rwanda bazindukiye mu itora ry’umukuru w’igihugu

    Abaturage ba Kenya baba mu Rwanda bazindukiye mu itora ry’umukuru w’igihugu

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Kanama, Abanya-Kenya baba mu Rwanda bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu uzabayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

     

    Abanya-Kenya barenga 850 biteganyijwe ko bari butorere kuri Ambasade yabo mu Rwanda iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali mu masaha y’igitondo ni bwo na bo batangiye gutora nk’uko umunyamakuru wa IGIHE, Cyprien Niyomwungeri, yabahasanze buzuza inshingano zabo mu kwishyiriraho ubuyobozi .

    Mu bakandida bahanganye barimo Uhuru Kenyatta wo mu ishaka rya Jubilee usanzwe uyobora igihugu kuva mu 2013 na Raila Odinga wa National Super Alliance (NASA) wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

    Aya matora abaye nyuma y’imyaka 10 muri iki gihugu havutse imyigaragambyo yanaguyemo abagera ku 1500. Umwuka watutumbye mu bihe byo kwiyamamaza watumye hari abahunga igihugu mbere y’amatora batinya ko hashobora kongera kubaho imvururu.

    Uhuru Kenyatta na Raila Odinga baherukaga guhatanira uyu mwanya mu 2013, ubwo Odinga uri guhatanira kuba Perezida ku nshuro ya kane yagiye mu nkiko arega ko yibwe amajwi.

    Hari impungenge ko mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga Komisiyo yigenga y’amatora (IEBC) yashyizeho bwagaragaramo ikibazo, Odinga ashobora kongera kwamagana ibyayavuyemo.

    Aba bagabo bombi bahatanye, utorwa agomba kugira nibura amajwi ari hejuru ya 51%. Mu gihe nta we ubonetse amatora azasubirwamo mu Ugushyingo 2017.

    Usibye amatora y’umukuru w’igihugu, Abanyakenya baratora Abadepite, Abasenateri, Abaguverineri n’abahagarariye inzego z’ibanze.

    Amatora muri rusange aritabirwa n’abarenga miliyoni 19.5 biyandikishije kuri lisiti y’itora mu gihugu hose.

    Abanya-Kenya baba mu Rwanda bazindukiye mu itora ry’umukuru w’igihugu

  • Polisi yafatiye umugabo mu Kivu apakiye ibiro 400 by’amabuye y’agaciro ya forode

    Polisi yafatiye umugabo mu Kivu apakiye ibiro 400 by’amabuye y’agaciro ya forode

    Ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro ryo ku itariki 7 z’uku kwezi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu yafashe uwitwa Ntamubano Claude apakiye mu bwato forode y’ibiro 400 by’amabuye y’agaciro ya Gasegereti.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Rubona, ho mu murenge wa Nyamyumba.

    Yagize ati,"Habanje kuza ubwato bwarimo intasi. Bwageze ku cyambu cyo muri ako gace (Rubona) busubira mu Kiyaga cya Kivu. Nyuma y’umwanya muto hahise haza ubutwawe na Ntamubano bwari bupakiyemo ayo mabuye y’agaciro. Polisi yahise imufata kubera ko yari yahamutegeye."

    CIP Kanamugire yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ya forode yashyikirijwe Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha by’inyereza ry’imisoro n’amahoro; kandi ko uwayafatanwe ahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

    Yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ari forode kubera ko nta mpapuro zabugenewe zigaragaza uko yakurikiranwe n’uburyo yarinzwe zari ziyaherekeje; hakiyongeraho kuba atari afunze n’ubujeni, kandi ko uwayafatanwe  atagaragaje ibyangombwa bimwemerera kuyagura no kuyacuruza nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere No 002/2012/MINIRENA yo ku wa 28/03/2012 agena uburyo bw’iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu karere.

    Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yibukije ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’aya Babwiriza.

    Yashimye abatanze amakuru yatumye Polisi ifata ayo mabuye y’agaciro ya forode; kandi asaba buri wese kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutungira agatoki Polisi ababikora.

    CIP Kanamugire yibukije ingaruka za forode agira ati,"Idindiza ubukungu n’iterambere by’igihugu. Buri wese arasabwa kwirinda iki cyaha no kugira uruhare mu kukirwanya atanga amakuru atuma gikumirwa."

    Ingingo ya 16 y’aya Mabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere ivuga ko umuntu wese ufatiwe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa forode ahanishwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 103 y’Itegeko no 37/2008 ryo ku wa 11/08/2008 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

  • Huye:Abaturage bazindukiye mu bukwe(Amatora ya Perezida wa Repubulika)

    Huye:Abaturage bazindukiye mu bukwe(Amatora ya Perezida wa Repubulika)

    Abatuye Akarere ka Huye kimwe n'ahandi hose mu Igihugu, bazindukiye mugikorwa cyahariwe izina "UBUKWE" aricyo amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye kuruyu wa 4 Kanama 2017.

    Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bazindukiye ku biro by’itora bitandukanye kugirango bitorere Perezida wa Repubulika uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

    Mu mirenge itandukanye twasuye ,twasanze intero arimwe,kuko Abanyarwanda aho wabasangaga hose kuma Site yahariwe gucyurizwamo ubukwe bw'itora,bose barangwaga n'ibyishimo bidasanzwe,ndetse ugasanga banabyiteguriye muburyo ntawashidikanya ku nyito bahaye itora ry'uyu munsi.

    Dore uko byari byifashe

    Mu mujyi wa Huye

    Aha nikuri Site yitora muri Ecole Autonome de Butare

    Umurenge wa Huye

    Mukarugabibiro Veronique w'imyaka 76 utuye mu murenge wa Huye yemeza ko yihitiyemo ingirakamaro izamusindagiza ikamusazisha neza.

    Umurenge wa Mbazi

    Mukanyandwi Donatha ufite imyaka 20,Abayisenga Rachel nawe ufite imyaka 20,na Kamuneza Pacifique wujuje imyaka 19, ni Urubyiruko rwo mu murenge wa Mbazi,Akagari ka Tare,Umudugudu wa Gashikiri,bose bagaragazaga ibyishimo bidasanzwe byo kuba bitabiriye bwa mbere amatora y'Umukuru w'Igihugu,bagahamya nyuma yo kwihitiramo icyizere kuri ejo hazaza habo,bizaba ari ugukabya inzozi bari basanganywe,ndetse ngo n'abazabakomokaho baziturira muri Paradizo.

    Umurenge wa Maraba

    Umurenge wa Mukura

    Mu murenge wa Mukura byari akarusho kuko mu myiteguro y'ubukwe bwabo bahamije ko nta nzara iharangwa,ahubwo abahatuye bakaba bafite intumbero yo kwiteza imbere ,ari naho bahuriza ku ntero imwe yo kuba bihitiyemo uzakomeza kubafasha gusigasira ibyo bagezeho,ndetse akabageza kuri byinshi mu terambere rya Akarere kabo n'igihugu muri rusange.

    Muri aya matora atashidikanijweho kwitwa ubukwe i Rwanda,Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda, ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi ndetse agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party of Rwanda na   Phillippe Mpayimana akaba umukandida wigenga.

     

     

     

     

     

  • Hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusaba gusuzumisha ibinyabiziga

    Hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusaba gusuzumisha ibinyabiziga

    Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryorohereje abasaba serivise yo gusuzumisha ibinyabiziga, guhera mu mpera z’iki cyumweru umuntu ashobora kubikorera kuri telefone ye igendanwa.

    Mu kwezi k’Ukuboza 2016, Ishami rya polisi y’u Rwanda ryatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga rikomatanye rizifashishwa mu mirimo yo gucunga umutekano wo mu muhanda ndetse no kunoza serivisi zose zihabwa abaturage.

    Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko hari hashize iminsi itari mike, hifashishwa ikoranabuhanga rijyanye no guhana ibyaha bikorerwa mu muhanda; gufata ku muhanda ibinyabiziga bishakishwa ndetse no gukora iperereza ku mpanuka zo mu muhanda, ubu noneho haraba hongewemo no gusabira kuri internet gusuzumisha ibinyabiziga.

    Yagize ati “Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga, abashaka gusuzumisha ibinyabiziga byabo kuwa Mbere tariki ya 31 Nyakanga, batangiye gusaba iyo serivisi banyuze ku rubuga Irembo.”

    CIP Kabanda yavuze ko umuntu ukeneye iyi serivisi ashobora gukoresha telefoni ye igendanwa cyangwa se mudasobwa.

    Yagize ati “Kuri terefone, ushaka iyi serivisi ajya ahandikirwa ubutumwa maze agakurikiza amabwiriza akurikira: yandika *909#, ururimi, serivisi 22 (gusuzumisha ikinyabiziga), guhitamo ikigo cyangwa umuntu ku giti cye, niba ari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri, nimero y’imodoka (plaque), nimero y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, gusiga umwanya, itariki, guhitamo ubutumwa bugufi muri terefoni cyangwa email ( urayandika), wakira nimero yo kwishyuriraho, kwishyura, kwakira ubutumwa ( itariki, isaha, nimero y’umurongo uzanyuraho ugiye gusuzumisha ikinyabiziga cyawe).”

    Kuri mudasobwa ho, ujya ku rubuga rwa www.irembo.gov.rw, guhitamo serivisi, gutoranya serivisi za Polisi, gusaba umunsi wo kujya gusuzumisha ikinyabiziga, niba ari ubwa mbere cyangwa ugarutse, umuntu ku giti cye cyangwa ari ikigo, nimero y’ikinyabiziga (plaque), nimero y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, gusiga umwanya, kwandika itariki, guhitamo ubutumwa bugufi muri terefoni cyangwa email ( urayandika) wakira nimero yo kwishyuriraho, kwishyura, ubutumwa ( itariki, isaha, umurongo uzanyuraho ugiye gusuzumisha ikinyabiziga cyawe)”.

    Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko ari uburyo bwiza kuko abashaka serivisi zo gusuzumusha ibinyabiziga batazongera gutonda imirongo kuri banki, kuko bazajya bishyura amafaranga bakoresheje terefoni zabo (mobile money), ndetse bigatwara igihe gito.

  • Inzobere zihangayikishijwe n’igabanywa ry’inkunga ya Amerika mu kurwanya SIDA

    Inzobere zihangayikishijwe n’igabanywa ry’inkunga ya Amerika mu kurwanya SIDA

    Inzobere mu bijyanye no kurwanya Virus itera Sida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihangayikishijwe no kuba icyo gihugu kigiye kugabanya inkunga y’amadolari cyageneraga ibikorwa byo kurwanya icyo cyorezo.

    Zivuga ko ibyo bizatuma ibikorwa byariho bigamije kurwanya icyorezo cya Sida bihagarara, bigatuma iyo ndwara irushaho kwiyongera hirya no hino ku Isi.

    Visi perezida w’Umuryango utegamiye kuri Leta utera inkunga ibikorwa by’ubushakashatsi kuri Sida amfAR, Dr. Greg Millet, yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka Guverinoma ya Amerika yatangaje ko igiye kugabanya miliyoni 242 z’amadolari zingana na 6%, ku nkunga yageneraga ibikorwa by’ingoboka no kurwanya Sida mu ngengo y’imari yayo ya 2018.

    Yagize ati “Ibi bizagira ingaruka zikomeye ku bantu bakuru basaga 253,000 n’abahabwaga imiti ya Sida 50,00, abasaga 40, 000 bashobora kubura ubuzima.

    CNN dukesha iyi nkuru, yatangaje ko izo nzobere zihangayikishijwe n’uko vuba aha abasaga miliyoni 1.8 banduye virusi ya Sida cyangwa kuba abasaga miliyoni yarabishe mu 2016, bakagira impungnge ko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho mu gihe umuterankunga ukomeye (Amerika) mu bikorwa byo kurwanya Sida yagabanyije inkunga.

    Dr. Greg Millet yashimangiye ko gahunda yo kugabanya iyo nkunga mu 2018 bizatuma ibikorwa bigabanuka, avuga ko n’ibyo bishimira bagezeho byaturutse ku nkunga ikomeye yatanzwe binyuze mu kigega cya Perezidansi ya Amerika cy’ingoboka (PEPFAR) n’Ikigega Mpuzamahanga utera inkunga ibikorwa bitandukanye by’iterambare (Global Fund) kandi Amerika aka ari yo muterankunga ukomeye.