Blog

  • Nyarugenge:Basoje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi mu birori byakataraboneka

    Nyarugenge:Basoje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi mu birori byakataraboneka

    Mu Igihugu hose kuva Tariki  ya 14 Nyakanga 2017, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahurira mu birori bidasanzwe   byo kwamamaza Umukandida  Nyakubahwa Paul Kagame,ari nako bose baba bamuvuga imyato kubera ibyiza yabagejejeho ,n'Iterambere yazaniye u Rwanda muri rusange, bamuhamiriza ko bamuri inyuma ,ndetse bakaba banategerezanyije igishyika umunsi nyirizina wo kumuhundagazaho amajwi ku italiki ya 4 Kanama uyu mwaka.

    Kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017 mu karere ka Nyarugenge Umurenge wa Kigali ahazwi nko kugiti k'inyoni naho byari bishyushye ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu birori bisoza ukwamamaza kurwego rw'Akarere,bikaba byaranzwe n'ubwitabire kurwego rwo hejuru,n'abashyushyarugamba batandukanye.

    Uhagarariye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi muri Nyarugenge, Me Kayigirwa Telesphore,yahereye ku iterambere Igihugu kimaze kugeraho kibikesha imiyoborere myiza ya  Nyakubahwa Paul Kame , maze avuga ko abanyamuryango bose nta gushidikanya bafite icyizere ko ,Nyuma y'uko Paul Kagame azaba amaze kwegukana intsinzi,  byinshi  mubyo bamutegerejeho nta kabuza bazabibona.

    Yagize ati “Nkabanyamuryango ba FPR Inkotanyi twizerako nyuma y'intsinzi y'umukandida wacu Paul Kagame hari byinshi twiteguye kugeraho kandi biganisha aheza Igihugu cyacu, harimo nk'ibikorwa  remezo birimo imihanda n'ibindi[…].”kandi Ubukungu bw'Igihugu cyacu buzihuta kurushaho.

    Amatora y'umukandida kumwanya wa Perezida wa Repubulika,ateganijwe ku itariki ya 3 Kanama 2017 kubanyarwanda  baba mumahanga no ku itarikiya 4 kanama kubanyarwanda bari imbere mu Igihugu hose.

    Abakandida biyamamarije uyu mwanya wo kuzayobora u Rwanda muri manda itaha y'imyaka 7 harimo Paul Kagame Chaiman  w'Ishyaka FPR Inkotanyi ,Frank Habineza watanzwe n'Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda,na Mpayimana Philippe umukandida wigenga.

    Amafoto

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge bakoraniye gushyigikira Paul Kagame


    Mubashyushyarugamba harimo n'ufite ubumenyi bwihariye kuri  Moto

    Umuhanzi Kitoko Bibarwa ntiyatanzwe mu kwamamaza Paul Kagame

    Isibo rigizwe n'abasaza bari babukereye mu kwamamaza

    Isibo igizwe  n'abakecuru bategeye Paul Kagame urugori bati tuzamwitura agaciro yaduhaye 

     

     

     

     

     

     

  • Kaminuza ebyiri zo muri Kenya zigiye gufunga imiryango mu Rwanda na Tanzania

    Kaminuza ebyiri zo muri Kenya zigiye gufunga imiryango mu Rwanda na Tanzania

    Leta ya Kenya yategetse ko Kenyatta University na Jomo Kenyatta University zifunga amashami yazo akorera i Kigali mu Rwanda na Arusha muri Tanzania kubera gutanga uburezi budafite ireme.

     

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho ku wa Kabiri, komisiyo ishinzwe amashuri ya Kaminuza muri Tanzania itegetse ko kaminuza 19 harimo ebyiri za Kenya zitemerewe kwakira abanyeshuri bashya mu ntangiro z’umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri, kubera raporo yakozwe ikazishyira ku rutonde rw’izitanga uburezi budafite ireme.

    The Eastafrican dukesha iyi nkuru yanditse ko umunyamabanga wa Leta ya Kenya ushinzwe uburezi Fred Matiang’I, yandikiye abayobozi b’izo Kamnuza abamenyesha ko batemerewe kuguma gukora.

    Muri iryo tangazo, akomeza asaba ko inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza ikurikirana iki kibazo ikamenya ko zitagikora.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Kenyatta University, Prof Paul Wainaina, yemeje ko amashami yayo mu Rwanda na Tanzania agiye gufunga.

    Yagize ati “Twahawe ayo mabwiriza kandi Kenyatta University yatangiye kwitegura gukurayo ibikoresho byayo no gufunga.”

    Perezida wa Tanzania John Magufuli, yashyize umukono ku cyemezo cyo gufunga ayo mashami muri Tanzania, avuga ko ari ukurengera inyungu z’igihugu.

    Ishami rya Kenyatta University iheruka gufungura mu Rwanda ryatwaye amadolari asaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 700 y’Amerika naho irya Arusha ritwara ibihumbi 530 by’amadolari y’Amerika.

    Ishami rya Jomo Kenyatta University mu Rwanda ryafunguwe mu 2012 ritwaye amadorali ya Amerika ibihumbi 210 naho irya Arusha mu 2010, ritwara ibihumbi 100.

     

  • Ibyo buri Munyarwanda uzatora yamenya mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika

    Ibyo buri Munyarwanda uzatora yamenya mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika

    Harabura iminsi itandatu ngo abanyarwanda bangana na 6 897 076 bitabire amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama uyu mwaka. Komisiyo y’Amatora (NEC), yagaragaje ibyo buri Munyarwanda uzatora akwiye kumenya mbere yo kwitabira aya matora.

    Ni gute namenya ibiro by’itora nzatoreraho?

    Komisiyo y’Amatora itangaza ko 96% by’ibiro by’itora byakoreshwaga mu matora yabanje bitahindutse. Birashoboka cyane ko aho watoreye hatahindutse.

    Niba uzatora yarimutse akaba ataramenya aho azatorera, yakwitabira Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu akabasha kuhamenya kuko ibikorwa byawo bikorerwa ahazabera amatora.

    Ese nkeneye ikarita y’itora ngo mbashe gutora?

    Niba ufite ikarita y’itora ni byiza, ariko niba warayitaye ushobora gukoresha indangamuntu mu gutora niba wanditse kuri lisiti y’itora.

    Ibyiciro byihariye nk’abanyamakuru n’abashinzwe umutekano bari mu kazi, bashobora gukoresha amakarita yabo y’umwuga bagatorera aho ariho hose kubera imirimo bakora, gusa nabyo bisaba kuba bafite indangamuntu kandi basanzwe banditse kuri lisiti y’itora.

    Ni iki nkora iyo ngeze ku biro by’itora?

    Ugeze ku biro by’itora yerekana indangamuntu ye, ikarita y’itora hagakorwa ubugenzuzi bw’uko ari kuri lisiti y’itora, hanyuma akemererwa gutora.

    Ndamutse nkoze ikosa ku rupapuro rw’itora, nahabwa urundi?

    Oya, ugiye gutora aba afite amahirwe amwe ariyo mpamvu abatora basabwa kubisobanukirwa bakabiha n’umwanya kuko hataboneka impapuro z’itora zishobora gusimbura izapfuye.

    Ni ryari urupapuro rw’itora ruba imfabusa?

    Hari byinshi bishobora gutuma urupapuro ruba imfabusa birimo; kurushyira mu gasanduku rutatoreweho, rwanditseho ibindi bintu, rwatoreweho umukandida wakuwe kuri kandidatire cyangwa wahagaritswe, iyo ikimenyetso gikoreshwa mu itora kiri hagati y’abakandida babiri n’ibindi.

    Ibiro by’itora bifungurwa, bigafungwa ryari?

    Ibiro by’itora bifungurwa saa moya za mu gitondo bigafungwa saa cyenda z’amanywa.

    Ntagiye ku biro by’itora hari uwundi ushobora kuntorera?

    Ntabwo bishoboka. Buri wese agomba kwitorera nta gutuma.

    Mfite ubumuga, ese nshobora gutora?

    Yego, igihe cyose wiyandikishije kuri lisiti y’itora. Hashyizweho kandi ingamba zo gufasha abafite ubumuga butandukanye. Urugero hari inyandiko ya Braille ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona n’ibindi.

    Ninde utemerewe gutora?

    Abantu batemerewe gutora ni abatagejeje ku myaka 18, abatari kuri lisiti y’itora, umunyamahanga, impunzi, ufunzwe, uwambuwe n’inkiko zibifitiye ububasha uburenganzira bwo gutora akaba atarahanagurwaho ubusembwa cyangwa ngo ahabwe imbabazi zemewe n’amategeko.

    Uwakatiwe burundu kubera ibyaha bya jenoside utararangiza igihano, uwahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana, gusambanya ku gahato.

    Hari imyambaro yemerewe kujyanwa gutora?

    Oya. Ushobora kugenda wambaye icyo ushaka ariko Komisiyo y’amatora ishishikariza abantu kugenda bambaye bibubahisha.

    Abajya gutora barasakwa?

    Gusaka bishobora kubaho bitewe n’ikigenderewe

    Nshobora gufata ifoto y’itora ryanjye?

    Wemerewe kwinjira mu bwihugiko ufite telefoni yawe ariko ntabwo wemerewe gufata amafoto urimo. Ntabwo wemerewe kwinjiramo harimo undi muntu cyangwa kwinjiranamo imbunda.

    Ni bande bemerewe kuba bari ku biro by’itora?

    Indorerezi ziyandikishije n’abahagarariye abakandida bemerewe kuba bahari ariko n’abandi bashishikarizwa kuhaba mu gihe cyo kubarura amajwi. N’abayobozi b’amatora bemerewe kuba bahari.

    Amajwi abarurwa ate?

    Amajwi abarurwa ako kanya nyuma ya saa cyenda amatora arangiye kandi bigakorwa mu ruhame.

    Ni gute namenya ibyavuye mu matora?

    Ku munsi w’amatora, hazatangazwa icyerekezo cy’ibizava mu matora nibura ku kigero cya 80%, ibi bisobanuye ko abanyarwanda bazarara bamenye uwatsinze ariko amajwi ya burundu azatangazwa nyuma.

    Ngize ikibazo mu gutora nabaza nde?

    Hari abakorerabushake bane muri buri mudugudu bashobora kugusobanurira buri kimwe. Niba uri hafi y’ibiro bya Komisiyo y’amatora, ushobora kujyayo kuko buri karere n’intara hari ibiro bya komisiyo.

  • Twanyuze mu bikomeye ahasigaye ni ukunyerera gusa tukagenda-Perezida Kagame

    Twanyuze mu bikomeye ahasigaye ni ukunyerera gusa tukagenda-Perezida Kagame

    Ku gicamunsi, saa munani n’iminota 38,  kuri uyu wa kane tariki 27 Nyakanga 2017, nibwo Perezida Paul Kagame yari ageze mu karere ka Karongi mu kurenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi, aho yakiriwe n’abaturage benshi, abasezeranya ko nta gisigaye gukora kigoranye mu kwihutisha iterambere.

    Yagize ati “Ibyo tumaze kunyuramo ni byo byinshi ni byo byari bikomeye ahasigaye ni ukunyerera gusa tukagenda.

    Twarabanje twubaka ubumwe bw’abanyarwanda nta kurobanura, aha kabiri ni abanyarwanda bose kubanza kumva no kugira igihugu kuba icyabo, uru Rwanda, n’amateka yarwo yose aho ava akagera harimo ndetse n’adashimishije, ntabwo umunyarwanda, ntabwo twese hamwe twigeze twumva ko iki gihugu ari icyacu, abanyarwanda bumvishwa ko iki gihugu atari icyabo ahubwo ari icy’abandi baturutse ahandi baje kukiyobora, guhera mbere y’ubukoroni.

    Abanyarwanda bari bafite umuco wo kumenya ko igihugu ari icyabo haza abakoroni babumvisha ko igihugu atari icyabo ari icy’ababacumbikiye. Hashize igihe abanyarwanda bumvishe ko igihugu ari icy’abanyarwanda ntabwo navuga ko birenze imyaka 23, ubundi cyari icy’abagira neza baza bakadusigira, bakadukuburira, barangiza bakatwigisha demokarasi yabo ko ari wo mwambaro tugomba kwambara, ntabwo aribyo hari umwambaro w’abanyarwanda, byari nko kutubwira ko iyi mishanana abategarugori bacu bambara ntakirimo,muyijugunye mwambare ibizibaho bigera hasi.

    Ariko ubu, abanyarwanda bumvise ko igihugu ari icyabo, umushanana wabo ni umwambaro ushobora kwambarwa aho ari ho hose, n’aba bose birirwa bagenda muri iyi mihanda bakaza kureba ko abanyarwanda baje bitabiriye nk’ahangaha bafatiwe ho imbunda ku gahato, baraza ntibabyumve, u Rwanda rushya, u Rwanda rurimo ubuyobozi abanyarwanda bose bisangamo nta nenge rufite. Rero banyakarongi, buri wese, ashubije amaso inyuma, ndetse agatekereza aho tuvuye n’aho tugeze sinzi ko hari ugushidikanya ko tumaze gutera imbere muri byinshi, dutera imbere mu mutekano, dutera imbere mu bumwe, dutera imbere mu muco, no gukora tukiteza imbere.

    Yakomeje agira ati “Turashaka gukora rero n’ubundi byinshi ntaho turagera, Philbert yavuze ko abantu bavuye kuri 2% bakagera kuri 22 ku ijana, turashaka ibyegereye ijana ku ijana, bisaba kandi bitwara igihe kinini, bisaba imbaraga, bisaba amikoro, ariko byose turi mu nzira yabyo, ari igihe turagifite ,ari imbaraga turazubaka, ari amakoro na yo aragenda aza, gukora byo turabisanganywe, banyakarongi rero, nta rugamba rwadutera ubwoba.” Abanyakarongi na bo bati “Ntarwo.”

    Kagame yunzemo ati “Ibyo tumaze kunyuramo ni byo byinshi ni byo byari bikomeye ahasigaye ni ukunyerera gusa tukagenda.”

    Ari abatuvangira ibyo barabikoze bararuha turakomeza turagenda, niyo bamara kuruhuka bakongera bakagaruka bazongera baruhe dukomeze tugende turabiteguye, bantu ba Karongi rwose umuco wokugira igiguhu icyacu, umuco wo kumva ko umurimo ukomeye tugomba kuwikorera ntibitubuza kugira inshuti kuko inyungu ni iyacu, niyo byaba gufatanya n’abandi ariko inyungui ni iyacu.”

    Itariki enye rero z’ukwezi kwa munani birumvikana ni ugushaka umwanya mwese mukitabira icyo gikorwa cyo gutora kugira ngo dukomeze twubake amajyambere ashingiye kumuco mwiza w’ubufatanye, ashingiye no ku mutekano, umutekano w’igihugu cyacu buri wese agomba kugiramo uruhare, amajyambere buri wese agomba kugira, kandi buri munyarwanda akayagiramo uruhare, banyakarongi rero ntabwo mwasigaye inyuma ntimuzasigara n’inyuma.

    Hari byinshi tugomba gukora ariko hari n’ibyo duheraho, ari ayo mashanyarazi, amazi ari inganda, n’ibikorwa dufite bimaze gutera imbere, turashaka kubiteza imbere.

    Amazi y’Ikivu ari aho abegereye afite byinshi biyavamo, bavuze ayo mashanyarazi akorwa avuye muri gaz hari n’ibindi, bahakoreramo amafi, ibikorwa by’ubukerarugrendo biracyari hasi ariko turashaka kubiteza imbere, ubuhinzi bwa kawa turashaka kubuteza imbere, ntabwo ari ukuyiteza imbere kuyitonora gusa, no kuyitunganya,bikungukira ababikora, byaratangiye kandi birakomeza gukorwa.”

    Kagame yakomeje agira ati “Ubufatanye bwa FPR n’amashyaka yandi ya politiki umunani, oyee! Umukandida wa FPR oyeee! Icyo navugiraga ubufatanye kenshi, ni amashyaka umunani, imitwe ya politiki ikorana na FPR Inkotanyi kandi twakoranye kuva kera twubaka iki gihugu mu bumwe kandi turacyakomeza umusingi twubakiraho iki gihugu cyacu.

    Hari FPR, ukongeraho n’ingufu zayo mashyaka umunani, abasigaye hanze y’ibyo ngibyo sinzi uko bangana, iyo muvuga ijana ku ijana rero mba numva icyo muvuga, Abaturage ba Karongi bati “Ni wowe!” Kagame ati ‘Ni mwebwe nanjye, tugafatanya tukubaka igihugu cyacu, kigakomera; urugamba urwo arirwo rwose, urugamba rw’amajyambere, urugamba rw’ubumwe, urugamba rw’umutekano, bigakomeza, ndabashimiye mugire amahoro y’Imana.”

     

    Paul Kagame yijeje Abanyakarongi ko byose bazabigeraho kuko ibyari bikomeye bamaze kubirenga 

  • Ababangamira  ukwiyamamaza  kw’Abakandida Perezida barye bari menge!

    Ababangamira ukwiyamamaza kw’Abakandida Perezida barye bari menge!

    Inkuru yamaze kwamamara n'uko Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi Meya wa Rubavu , akekwaho kubangamira bamwe mu bakandida  biyamamariza kuyobora u Rwanda,ndetse n'abandi bagaragayeho bene iyo myitwarire itandukanye n'umurongo nyawo politiki y'u Rwanda igenderaho,bakaba bashobora kuzabiryozwa.

    ACP Théos Badege amaze kubwira itangazamakuru ko Sinamenye Jéremie wayoboraga Akarere ka Rubavu,avugwaho kwangisha abaturage bamwe mu bakandida,aho kwiyamamaza kwabo byagiye bikomwa mu nkokora.

    Badege avuga ko meya wa Rubavu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze muri Nyaruguru bagiye babuza abaturage kujya aho bamwe mu bakandida biyamamariza.

    Umuvugizi wa Polisi avuga ko iyo myitwarire ari mibi, kuko abiyamamaza babifitiye uburenganzira, ndetse n’abaturage bakagira uburenganzira bwo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bose,kandi ibi ngo bikaba ntacyo bibangamira.

    Badege yemeza ko  ko hatangiye iperereza ry’ibanze, aba bayobozi bakaba bafunzwe ngo bataribangamira  imigendekere yaryo.

    Abanyamakuru bifuje kumenya  abakandida babangamiwe n’abayobozi bababangamiye,aha ariko  polisi yo ikaba  yatangaje abayobozi  gusa ariko abakandida bagirwa ibanga.

    Ibi byaje mu gihe hari hamaze iminsi humvikana ko mu duce tumwe na tumwe hari ahumikanye ukubangamira bikomeye  abakandida  kandi ariko ngo bakaba  bararegeye polisi, nayo igatangira kubikurikirana.

    Abayobozi bashyizwe mu majwi babarizwa  mu  turere nka Nyagatare mu Murenge wa rwimiyaga, no mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara, aha na ho polisi ngo ikaba ikomeje  iperereza.

    Nubwo polisi itatangaje abakandida babangamiwe, birashoboka ko baba ari Frank Habineza wiyamamaza kumwanya wa Perezida,akaba yaratanzwe n’Ishyaka yashinze rya Democratic Green Party of Rwanda na Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga, kuko Nyakubahwa Paul Kagame  ataragera   muri utu turere twavuzwe yiyamamaza.

    Nkuko biteganywa mu  ingingo ya 558 yo mu Gitabo cy’Amategeko Mpanabyaha ,Abayobozi bakekwaho ibi byaha biramutse bibahamye ngo bahanishwa  igifungo kiri hagati y’umwaka umwe cyangwa  ibiri n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 kugera kuri  miliyoni 3.

  • Jack Ma yemereye urubyiruko ibihumbi 200 rw’Abanyafurika amahugurwa ku ishoramari

    Jack Ma yemereye urubyiruko ibihumbi 200 rw’Abanyafurika amahugurwa ku ishoramari

    Jack Ma, Umuherwe w’Umushinwa muri bizinesi, yemereye urubyiruko rw’Abanyafurika imishinga itatu minini, irimo amahugurwa muri sosiyete ye n’inkunga yo kuzamura bizinesi ku bafite imishiga myiza.

    JPEG - 261.7 kb
    Jack Ma mu nama ya Youth Conneckt Africa yari iteraniye i Kigali.

    Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 21 Nyakanga 2017, mu nama ya Youth Konneckt Africa, inama yari ihuje urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika, ruganira ku mahirwe ari mu ihanga ry’imirimo hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Niyemeje gutumira urubyiruko ibihumbi 200 rw’Abanyafurika ku cyicaro cyacu tukabasangiza uko ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa, gukoresha ubwenge butangwa na mudasobwa no gukoresha tekinoloji itangwa na internet.

    Tuzasangiza buri kimwe tuzi uru rubyiruko kugira ngo nirugaruka muri Afurika bateze imbere bizinesi zabo banafashe n’abandi.”

    JPEG - 146 kb
    Perezida Kagame yahuriye na Jack Ma ku kiganiro ku iterambere ry’urubyiruko rw’Afurika.

    Umushinga wa kabiri ni uwo gukorana na guverinoma na za kaminuza zo muri Afurika, akubaka kaminuza izajya yigisha urubyiruko rw’Afurika uko ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa n’uko bakoresha ubwenge butangwa na mudasobwa (Artificial Intelligence) no gukoresha tekinoloji itangwa na internet (Internet Technology).

    Undi mushinga yiyemeje ni uwo gushyiraho ikigega cya miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika agamije gufasha urubyiruko rufite imishinga ibyara inyungu kugera ku gishoro. Yiyemeje kandi ko buri mwaka azajya ahemba Abanyafurika 15 bagize uruhare rwo kurengera inyamaswa n’ibinyabuzima.

    JPEG - 398.7 kb
    Iyi nama ibaye bwa mbere kuva aho igiriwe Nyafurika, yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse hirya no hino ku isi.

    Perezida Paul Kagame wahuriye na Jack Ma mu kiganiro ku cyakorwa ngo Abanyafurika bateze imbere uyu mugabane imbere, yavuze ko hakwiye kubaho ubwisanzure ku Banyafurika mu kwambuka imipaka bajya guhaha ubumenyi.

    Ati “Nta Munyafurika muri iki gihe ugomba guhangayikishwa no gushaka visa kugira ngo ahure na bagenzi be b’Abanyarafurika, anige uko bizinesi zikorwa.”

    Yasabye urubyiruko rw’Afurika gukomeza kwiyumvamo Ubunyafurika, kandi bagakomeza guteza imbere ikoranabuhanga riganisha ku iterambere ry’Afurika. By’umwihariko yabasabye kudatatira agaciro kabo, kugira ngo bahabwe ibiri munsi y’ubushobozi bwabo.

  • Amerika: Abarundi bitabiriye amarushanwa yo gukora “robots” baburiwe irengero

    Amerika: Abarundi bitabiriye amarushanwa yo gukora “robots” baburiwe irengero

    Urubyiruko rw’abanyeshuri batandatu bari bagiye mu marushanwa mpuzamahanga yo gukora “robots” yaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baturutse mu Burundi rwaburiwe irengero.

    CBSNews dukesha iyi nkuru, ivuga ko polisi yo mu gace ka Washington DC yanditse kuri Twitter ivuga ko abo bantu babuze isaba ubufasha ku wababona, dore ko ngo baherukaga kugaragara ku wa Kabiri nyuma y’amarushanwa.

    Ababuriwe irengero barimo abakobwa babiri bari mu cyigero cy’imyaka 17 n’abahungu bane bafite imyaka iri hagati ya 16 na 18.

    Polisi yavuze ko ababuze ari Richard Irakoze w’imyaka 18; Kevin Sabumukiza w’imyaka 17; Nice Munezero w’imyaka 17; Aristide Irambona wa 18; Don Ingabire wa 16 na Audrey Mwamikazi wa 17.

    Aya marushanwa yitwa First Global Challenge yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2017, akaba yari afite insanganyamatsiko irebana no kubungabunga amazi hifashishijwe za robots.

    Yari yahurije hamwe urubyiruko rwo mu bihugu bisaga 150, yateguwe mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM).

    Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’Abateguye iryo rushanwa (FIRST Global Challenge), rivuga ko babwiwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri ko abahagarariye iyo kipe babuze aho barengeye, maze perezida w’iryo rushanwa Joe Sestak ahita abimenyesha polisi.
    Perezida w’iryo rushanwa akaba ari na we wariteguye Joe Sestak yavuze ko abayobozi babashakishije ariko ntibabasha kubabona ndetse ngo babimenyesheje polisi.

    Polisi yavuze ko abayobozi babo bayibwiye ko abo batandatu bavuye mu Burundi bagiye mu irushanwa bakaba bafite visa y’umwaka umwe gusa ariko ngo ntibazi aho barengeye.

    Polisi yatangaje ko yagerageje kuvugisha nyirarume w’umwe mu babuze ariko ntiyabasha kubona igisubizo.

    Abarundi baburiwe irengero i Washington DC baracyashakishwa

  • Kagame yijeje Abanyagisagara amashanyarazi kugeza kuri 80%

    Kagame yijeje Abanyagisagara amashanyarazi kugeza kuri 80%

    Umukandida wa FPR Paul Kagame yemereye abatuye Akarere ka Gisagara ko azabagezaho amashanyarazi ku kigero cya 80%, bavuye kuri 22% bariho ubu.

    Yabitangarije abatuye aka karere mu gikorwa cyo kwiyamamaza yahakomereje ku munsi wa kabiri, nyuma yo kuva muri Nyaruguru, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.

    Yagize ati “Iyo mudutoye, muba muduhaye icyizere gituma twumva inshingano muba mudushinze. Kugira ngo tugere kure dushaka, bisaba politiki nziza, guhitamo neza, no gukora nk’abikorera, nta gusigana.”

    Yavuze ko kubaka igihugu ntawe biheza nubwo byaba bikorwa mu buryo budahuye, bipfa kuba intego ari ugukunda igihugu.

    Ati “Mu bufatanye n’andi mashyaka yishyize hamwe na twe, tuzakora akazi kanoze.”

    Yagarutse no ku iterambere ry’aka karere kari muri tumwe mu turere dukennye kandi twahejwe mu bihe bya kera, ariko kuri ubu ubuyobozi bukaba bwarafatanyije n’abaturage mu kukazamura.

    Ati “Ibikorwa by’iterambere Gisagara imaze kugeraho birivugira, ntabwo ari inkuru mbarirano. Ibyo mushaka ko dufatanya gukora byose, dushyize hamwe tuzabigeraho”

    Yavuze ko umutekano na wo ari ingenzi mu iterambere, kugira ngo Umunyarwanda akomeze akazi ke no kwiteza imbere.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR-Inkotanyi, birakomereza mu turere twa Nyamagabe, Huye na Kamonyi, kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga.

  • Nyaruguru: Abaturage bazindukiye kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi

    Nyaruguru: Abaturage bazindukiye kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017, mbere ya saa sita, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ariyamamariza mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo.

    Abaturage bamwakiriye ari benshi cyane n’ibyishimo na morale n’amabendera.

    Urubyiruko nirwo rwiganje cyane ruririmba rwishimye rusubiramo ibigwi bya Paul Kagame.

    Muri iyi manda nk’uko yabibemereye, urubyiruko ngo ruzahorana amahirwe.

    Amashyaka atandukanye arimo PSD, PL n’andi nayo yahasesekaye mu gukomeza gushyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi.

    Abagore barimo n’abasheshe akanguhe barishimye cyane baririmba bati “tuzamutora !”

    Tubibutse ko hano ari mu murenge wa Nyagisozi ugize imwe mu mirenge y’Akarere ka Nyaruguru aho umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yakiriwe.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje kugeza tariki 02 Kanama 2017 mbere ho umunsi umwe ngo amatora nyir’izina atangire.

    Akarere ka Nyaruguru gafite imirenge 14, utugari 72, abaturage basaga 330,000

    Amashanyarazi yavuye kuri 5% kuva mu 2011 agera kuri 74% mu 2017.

    Amazi meza yavuye kuri 35% agera kuri 85% . Amashanyarazi offgrid yavuye kuri 1.9 % bigera kuri 22%.

    Nyuma y’inganda eshatu z’icyayi zari zisanzwe zirimo Mata, Nshiri-Kivu, Muganza-Kivu, hari Urundi rwatangije ibikorwa byarwo byo kubaka byitezweho guha akazi abasaga 6000 muri Nyaruguru.

    Nyaruguru: Abaturage bakiriye Nyakubahwa Paul Kagame ari benshi cyane 

  • Kenya: Polisi yaburijemo umugambi wa Al-shabab.

    Kenya: Polisi yaburijemo umugambi wa Al-shabab.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo hamenyekanye ifatwa rya BORU DIBA DIBE uzwi ku izina rya SCOCHY wafashwe na polisi ya Kenya ikorera mu gace ka Isiolo,imushinja kuba yarari gutegura igitero cy’ubwiyahuzi yatumwemo na Al-shabab.

    Nkuko bitangazwa na Polisi ya Kenya,ngo Borudiba w’imyaka 23 yahoze ari umukanishi wa moto mu gace ka Mayale,nyuma aza kwiyunga k’umutwe w’iterabwoba wa Al-shabab mu gihugu cya Somalia.

    Raporo ya guverinoma ya Kenya igaragaza uko umutekano wifashe,ivuga ko uyu musore yateguraga igitero agombaga gukora yifashishije bombe.

    Iyi raporo ivuga ko kandi uretse muri Kenya, Scochy yagiye akoreshwa mu bitero byinshi umutwe wa Al-shabab wagabye mu gihugu cya Somalia.

    Boru Diba ubu uri mu maboko ya polisi yafashwe mu isaka rikomeye ryakozwe na polisi ya Kenya mu gace ka Isiol , akaba yaranasanganywe ibisasu biturika mu nzu ye.