Gakenke: Umusore yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro umurambo urabura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwahagaritse ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu kagari ka Rukore, Umurenge wa Cyabingo, nyuma y’aho umusore witwa Dusabimana Joseph w’imyaka19 aguyemo bikananirana gukuramo umurambo we.

Dusabimana yaguye muri iki kirombe ku wa Kane w’iki cyumweru ari kumwe na mugenzi we witwa Ntegerejimana ariko we akurwamo akiri muzima, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Cyabingo.

Ubwo bari mu bikorwa byo gushakisha uwo murambo byasaga n’ibyananiranye, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yabwiye RBA ko hafunzwe mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.

Yagize ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere twafashe icyemezo cy’uko kiriya kirombe tugiye kugifunga.”

Yongeye ati “Murumva ko ari ikibazo kuba harimo umuntu tugafunga ariko impamvu dufashe iki cyemezo mu kanya kashize mwabonye ko harimo nk’abantu basaga 10, kikongera kikariduka, cyari kigiye kubagwaho. Birumvikana harimo umuvandimwe wacu ariko ntitwatuma hongera kugwamo abandi. Ubu icyemezo dufashe ni icyemezo gisharira ariko cya ngombwa.”

Yakomeje avuga ko n’ahandi hacukurwa amabuye y’agaciro hakwiye kujya hagenzurwa imiterere yaho buri munsi.

Dusabimana Siridio, wari uhagarariye inzobere zo mu itsinda rishinzwe gutabara abagize impanuka bacukura amabuye y’agaciro, yavuze ko bari bazi ko mu masaha abiri baba bamukuyemo ariko bikaranirana kuko hahise hariduka ikindi gice cy’ubutaka.

Bamwe mu baturage baturiye icyo kirombe, bavuze ko nta kundi byagenda kuko ubutabazi bwakozwe bikananirana, bavuga ko ubwo bagiye guhamagara abaririmbyi bakamusengera, imihango yo kumushyingura igakorerwa aho.

Impanuka nk’iyi iheruka kubera mu kirombe giherere mu Murenge wa Rusasa w’aka Karere, gusa ku bw’amahirwe, abari bahezemo bose bakuwemo ari bazima.

Iki kirombe cyacukurwagamo amabuye yo mu bwoko bwa Colta na Gasegereti.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *