Hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusaba gusuzumisha ibinyabiziga

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryorohereje abasaba serivise yo gusuzumisha ibinyabiziga, guhera mu mpera z’iki cyumweru umuntu ashobora kubikorera kuri telefone ye igendanwa.

Mu kwezi k’Ukuboza 2016, Ishami rya polisi y’u Rwanda ryatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga rikomatanye rizifashishwa mu mirimo yo gucunga umutekano wo mu muhanda ndetse no kunoza serivisi zose zihabwa abaturage.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko hari hashize iminsi itari mike, hifashishwa ikoranabuhanga rijyanye no guhana ibyaha bikorerwa mu muhanda; gufata ku muhanda ibinyabiziga bishakishwa ndetse no gukora iperereza ku mpanuka zo mu muhanda, ubu noneho haraba hongewemo no gusabira kuri internet gusuzumisha ibinyabiziga.

Yagize ati “Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga, abashaka gusuzumisha ibinyabiziga byabo kuwa Mbere tariki ya 31 Nyakanga, batangiye gusaba iyo serivisi banyuze ku rubuga Irembo.”

CIP Kabanda yavuze ko umuntu ukeneye iyi serivisi ashobora gukoresha telefoni ye igendanwa cyangwa se mudasobwa.

Yagize ati “Kuri terefone, ushaka iyi serivisi ajya ahandikirwa ubutumwa maze agakurikiza amabwiriza akurikira: yandika *909#, ururimi, serivisi 22 (gusuzumisha ikinyabiziga), guhitamo ikigo cyangwa umuntu ku giti cye, niba ari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri, nimero y’imodoka (plaque), nimero y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, gusiga umwanya, itariki, guhitamo ubutumwa bugufi muri terefoni cyangwa email ( urayandika), wakira nimero yo kwishyuriraho, kwishyura, kwakira ubutumwa ( itariki, isaha, nimero y’umurongo uzanyuraho ugiye gusuzumisha ikinyabiziga cyawe).”

Kuri mudasobwa ho, ujya ku rubuga rwa www.irembo.gov.rw, guhitamo serivisi, gutoranya serivisi za Polisi, gusaba umunsi wo kujya gusuzumisha ikinyabiziga, niba ari ubwa mbere cyangwa ugarutse, umuntu ku giti cye cyangwa ari ikigo, nimero y’ikinyabiziga (plaque), nimero y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, gusiga umwanya, kwandika itariki, guhitamo ubutumwa bugufi muri terefoni cyangwa email ( urayandika) wakira nimero yo kwishyuriraho, kwishyura, ubutumwa ( itariki, isaha, umurongo uzanyuraho ugiye gusuzumisha ikinyabiziga cyawe)”.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko ari uburyo bwiza kuko abashaka serivisi zo gusuzumusha ibinyabiziga batazongera gutonda imirongo kuri banki, kuko bazajya bishyura amafaranga bakoresheje terefoni zabo (mobile money), ndetse bigatwara igihe gito.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *