Huye:Abaturage bazindukiye mu bukwe(Amatora ya Perezida wa Repubulika)

Abatuye Akarere ka Huye kimwe n'ahandi hose mu Igihugu, bazindukiye mugikorwa cyahariwe izina "UBUKWE" aricyo amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye kuruyu wa 4 Kanama 2017.

Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bazindukiye ku biro by’itora bitandukanye kugirango bitorere Perezida wa Repubulika uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Mu mirenge itandukanye twasuye ,twasanze intero arimwe,kuko Abanyarwanda aho wabasangaga hose kuma Site yahariwe gucyurizwamo ubukwe bw'itora,bose barangwaga n'ibyishimo bidasanzwe,ndetse ugasanga banabyiteguriye muburyo ntawashidikanya ku nyito bahaye itora ry'uyu munsi.

Dore uko byari byifashe

Mu mujyi wa Huye

Aha nikuri Site yitora muri Ecole Autonome de Butare

Umurenge wa Huye

Mukarugabibiro Veronique w'imyaka 76 utuye mu murenge wa Huye yemeza ko yihitiyemo ingirakamaro izamusindagiza ikamusazisha neza.

Umurenge wa Mbazi

Mukanyandwi Donatha ufite imyaka 20,Abayisenga Rachel nawe ufite imyaka 20,na Kamuneza Pacifique wujuje imyaka 19, ni Urubyiruko rwo mu murenge wa Mbazi,Akagari ka Tare,Umudugudu wa Gashikiri,bose bagaragazaga ibyishimo bidasanzwe byo kuba bitabiriye bwa mbere amatora y'Umukuru w'Igihugu,bagahamya nyuma yo kwihitiramo icyizere kuri ejo hazaza habo,bizaba ari ugukabya inzozi bari basanganywe,ndetse ngo n'abazabakomokaho baziturira muri Paradizo.

Umurenge wa Maraba

Umurenge wa Mukura

Mu murenge wa Mukura byari akarusho kuko mu myiteguro y'ubukwe bwabo bahamije ko nta nzara iharangwa,ahubwo abahatuye bakaba bafite intumbero yo kwiteza imbere ,ari naho bahuriza ku ntero imwe yo kuba bihitiyemo uzakomeza kubafasha gusigasira ibyo bagezeho,ndetse akabageza kuri byinshi mu terambere rya Akarere kabo n'igihugu muri rusange.

Muri aya matora atashidikanijweho kwitwa ubukwe i Rwanda,Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda, ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi ndetse agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party of Rwanda na   Phillippe Mpayimana akaba umukandida wigenga.

 

 

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *