Blog

  • Abakandida babiri nibo bamaze gusaba kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

    Abakandida babiri nibo bamaze gusaba kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

    Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle na Mwanafunzi Albert wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA nibo bakandida bamaze gutanga amabaruwa yabo basaba kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Hasigaye ko akanama gashinzwe kwakira kandidatire kazisuzuma ubundi kakemeza niba bayemerewe.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017 ku isaha ya saa tanu nibwo akanama gashinzwe kwakira kanditatire z’abifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka kafunze imiryango yo kwakira kandidatire kubifuza kuyobora FERWAFA.

    Kuri uyu wa Gatanu ku mugoroba nibwo Vincent De Gaulle yashyikirije aka kanama kandidatire ye isaba kwiyamamariza uyu mwanya. Akaba yahise atangaza ko ashaka kureba niba Inteko rusange izongera kumugirira icyizere ikamutorera indi manda, ibyerekeranye n’imigabo n’imigambi akaba azabitangaza nyuma y’uko akanama gashinzwe amatora kamaze kwemeza kandidatire ye.

    Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa tanu nibwo Mwanafunzi Albert wari usanzwe ashinzwe amarushanwa muri FERWAFA nawe yagejeje ubusabe kuri aka kanama gashinzwe amatora. Biravugwa ko we yaba yatanzwe n’ishyirahamwe riharanira impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

    Ubu nta yindi kandidatire yongera kwakirwa. Akanama nikamara gusuzuma niba aba bose bujuje ibisabwa kazahita kabitangaza. Ni mu gihe amatora ateganyijwe tariki ya 10 Nzeri 2017.

  • Iyi Nyaruguru yari yaribagiranye kuburyo abantu bumvaga nta kintu gishobora kuhava: Kagame

    Iyi Nyaruguru yari yaribagiranye kuburyo abantu bumvaga nta kintu gishobora kuhava: Kagame

    Ku munsi wa Kabiri wo kwiyamamaza, Perezida Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje mu karere ka Nyaruguru, aho yavuze ko abanyarwanda ubu bunze ubumwe ndetse anenga abumvaga ko Nyaruguru nta kintu cyahava.

    Agitangira imbwirwa ruhamwe ye, Paul Kagame umukandada w’umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko yishimiye kwifatanya n’abanyamuryango ndetse n’abandi baje kwifatanya nabo.

    Yavuze ko ataje azanywe n’ibijyanye n’amatora gusa ahubwo ngo yanaje kwibuka aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.

    Ati:” Uyu munsi ntabwo ari igikorwa cyo kwiyamamaza gusa ! Uyu munsi tubanza no kwibuka aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze. Murebe mwese muri hano uko mukeye nuko mwabukereye, bivuze aho tuvuye n’aho tugeze.”


    Paul Kgame umukandida wa FPR yavuze ko abanyarwa bubu bashyize hamwe batandukanye n’abacyera bimikaga urwandano.

    Yavuze ko ibyo kwicana abanyarwanda bigishijwe ubu ntaho byamenera kuko u Rwanda ari irw’abarutuye bose.

    Ati " U Rwanda rumaze kongera kuba igihugu cya ba nyiracyo nta n’umwe usigaye inyuma. Abanyarwanda batojwe guhera igihe cy’ubukoroni kwibonamo ko batandukanye, ko buri umwe atandukanye n’undi. Kwibonamo ko iyo abantu batandukanye nta cyiza babibonamo ahubwo babivanamo umwiryane. “

    Yakomeje agira ati "”Niko u Rwanda rwigishije guhera icyo gihe cy’ubukoroni Abanyarwanda baragiye bigishwa kwangana, bigishwa kwicana. ubu aho tugeze ibyo byo kwangana no kwicana ntaho bifite byamenera. Abibwira rero ko aho igihugu cyavuye n’aho kigeze ubu ari akazi koroshye kakorwa n’umuntu uwo ari wese ,kakorwa n’umuntu wakwicara ikantarange akandika akanegura, abo bagomba kuba bafite indi si batuyemo. “


    Yongeye kugaruka kubasebya u Rwanda

    Yavuze ko abo bavuga nabi u Rwanda bataruzi ndetse batanazi n’abanyarwanda, kandi ko n’uwashaka kunenga ibibi byabo bitabura.

    Ati "Abo bose mwumva bavuga ntabwo bazi u Rwanda, ntabwo bazi abanyarwanda baravuga ubusa. Natwe dushatse kunenga iby’iwabo byo birahari bifite n’aho byashingira kurusha aho bo bashingira batunenga . Iyi Nyaruguru yari yaribagiranye, yaratawe kuburyo abantu bumvaga nta kintu gishobora kuva i Nyaruguru. Nyaruguru habura gute kuva ikintu kandi hari abantu .”

    Paul Kagame yijeje abaturage ba Nyaruguru ko natorwa muri iyi myaka irindwi izaba iyo gukomeza gutera imbere.

  • RDC: Babiri barimo umupolisi baguye mu gitero cyagabwe mu isoko i Kinshasa

    RDC: Babiri barimo umupolisi baguye mu gitero cyagabwe mu isoko i Kinshasa

    Abantu babiri barimo umupolisi baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bagera kuri 15 bitwaje intwaro gakondo mu isoko riherereye mu murwa mukuru Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Iki gitero cyabaye kuwa Gatanu mu masaha y’ikigoroba, ubwo abantu bitwaje intwaro zirimo imihoro n’imbunda imwe binjiraga mu biro by’umuyobozi w’isoko bakamwica ndetse banasohoka bakarasa umupolisi.

    Mbere yo kuburirwa irengero kandi, aba bagizi ba nabi ngo banasize batwitse ibiro bya polisi.

    RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko iki ari igitero cya kabiri gikozwe n’iri tsinda ku manywa y’ihangu, kuko mu minsi mike ishize ryatwitse ibiro by’ubuyobozi mu gace ka Funa.

    Aba bagizi ba nabi kandi ngo bakunze kwitwikira ijoro bagakora ibikorwa by’urugomo, ahatangwa urugero rw’ibitero byagabwe muri gereza ya Makala no ku biro bya polisi ya Matete.

    Abagize iri tsinda baba bambaye udutambaro tw’umutuku ku mutwe no ku maboko ndetse bakaba bakunze gukoresha intwaro gakondo.

    Nubwo ubuyobozi buvuga ko abagabye igitero cyahitanye umuyobozi w’isoko n’umupolisi ari abajura basanzwe, abaturage bo bahamya ko abihishe inyuma y’ibi bitero bashobora kuba ari abarwanyi b’umutwe wa Bundu dia Kongo cyangwa uwa Kamuina Nsapu.

  • Dr Munyakazi yakatiwe gufungwa BURUNDU y’umwihariko

    Dr Munyakazi yakatiwe gufungwa BURUNDU y’umwihariko

    Kuri uyu wa gatanu Dr Leopold Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igifungo cya ‘Burundu’ y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri bitanu yaregwaga birimo icyaha cya Jenoside. Amaze gukatirwa yagize ati “Imana izabibabaza”

    Urukiko rwahamije Dr Munyakazi Icyaha cya Jenoside, Icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, Ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ndetse no Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa, rumuhanaguraho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside.

    Umucamanza Udahemuka Adolf waburanishaga uru rubanza yafashe umwanzuro, Dr Munyakazi waregwaga ataburanye mu mizi kuko yari yarasabye ko yaburanishirizwa aho bavuga ko yakoreye ibyaha aregwa.

    Dr Munyakazi amaze gukatirwa ngo yagize ati “Ibyo bamukoreye imana izabibabaza”. Munyakazi ngo ntabwo yatangaje ko azajurira, gusa ngo yashyikirije urukiko ibaruwa ndende yandikiye umucamanza hatatangajwe ibiyirimo

    Dr Munyakazi n’umwunganizi we mu mategeko witwa Yatubabariye Jean Chrysostome ngo basohotse mu rukiko badasinye ku mwanzuro w’urukiko.

    Munyakazi w’imyaka 67 yagejejwe i Kigali tariki 28 Nzeli 2016 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo akurikiranweho ibyaha u Rwanda rwamushinjaga

  • Ibikorwa bya Korea ya Ruguru byatumye USA na Koreya y’Epfo na byo birasa missile

    Ibikorwa bya Korea ya Ruguru byatumye USA na Koreya y’Epfo na byo birasa missile

    Nyuma y’uko ku wa Kabiri Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cya missile ballistique gishobora kurasa muri Alaska muri Leta zunze Ubumwe za America, Korea y’Epfo na USA na byo byarashe missile nyinshi mu nyanja y’Abayapani.

    Kugeza ubu ubutegetsi bwa Seoul na Washington buremeza ko amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Koreya zombi ashobora guseswa kubera icyo bita ‘ubushotoranyi bwa Pyongyang’.

    Abakuru b’ingabo mu bihugu byombi bemeza ko Koreya ya Ruguru niyongera kugerageza igisasu nk’icyo yarashe ku wa kabiri yise Hwasong-14 intercontinental ballistic missile (ICBM), izaba ikoze ikosa rikomeye izicuza igihe kirekire.

    U Bushinwa n’U Burusiya bishyigikiye Korea ya Ruguru, byayisabye guhagarika ibikorwa byayo bijyanye n’intwaro kirimbuzi, ariko bisaba Korea y’Epfo na America na byo guhagarika imyitozo ya gisirikare bikorana mu gace Korea zombi ziherereyemo.

    Leta zunze ubumwe z’Amerika zatumije inama idasanzwe y’Akanama gashinzwe umutekano ku Isi ngo kige ku kibazo cya Korea, biteganyijwe ko iri bube kuri uyu wa Gatatu.

    Kuva muri 1950 kugeza muri 1953 ibihugu bya Korea byari mu ntambara yashojwe hasinywe amasezerano y’agahenge. Kuva icyo gihe kugeza ubu hari abavuga ko ibi bihugu bitigeze biva mu ntambara kuko bihora birebana ay’ingwe.

  • Senegal yamenye ko hari abashaka gukora Coup d’Etat muri Gambia

    Senegal yamenye ko hari abashaka gukora Coup d’Etat muri Gambia

    Muri raporo yatanzwe n’inzego z’iperereza za Senegal yemeza ko hari amakuru afatika ko hari bamwe mu bahoze bashyikigiye Yahya Jammeh wahoze ayobora Gambia bifuza kuzamugarura ku butegetsi binyuze mu guhirika ubutegetse.

    Ubutasi bwa Senegal bwemeza ko abashaka guhitana Perezida mushya Adama Barrow baherereye muri Mauritania, Guinea Bissau no muri Guinea Conakry.

    Amakuru ari kunonosorwa n’inzego zitandukanye muri Senegal ngo barebe ireme ryayo habeho gukumira hakiri kare kiriya gikorwa.

    Hari bamwe mu bahoze bari mu gisirikare cya Yahya Jammeh bagera kuri 300 baba muri Mauritania bagifitanye imikoranire na we aho ari mu buhungiro muri Guinea Bissau.

    Amakuru avuga ko baganira uburyo bazagaruka ku butegetsi bamaze guhirika Perezida watowe n’abaturage muri Gambia, Adama Barrow.

    Abakurikirana ibibera hariya bavuga ko amakuru atangwa n’ubutasi agomba gufatanwa uburemere kuko ngo bamwe mu bahoze ari abasirikare ba kabuhariwe mu ngabo za Jammeh bahungiye mu buhigu byegereye Gambia. Ibyo ngo byaba igihamya ko hari abashaka kuzagaruka gusubiza ibintu irudubi.

    Jeune Afrique yanditse ko kuba hari bamwe mu bari bashyigikiye Yahya Jammeh basigaye muri Gambia kandi hakaba hari abandi baba mu bihugu bivugwa muri raporo byerekana ko amakuru atangwa ku mugambi wo guhirika ubutegetsi agomba gufatanwa uburemere.

    Ibibazo bya Politiki byavutse nyuma y’uko uwahoze ayobora Gambia, Yahya Jammeh yanze kurekura ubutegetsi nyuma yo gutsindwa amatora na Adama Barrow.

    Ibi byateye umujinya ibihugu bihuriye mu muryango wa ECOWAS bihatira Yahya Jammeh kwegura cyangwa akagabwaho igitero ariko nyuma ahitamo kujyenda hatabaye intwambara.

  • Uganda:Umupolisi yakaswe ijosi anamburwa imbunda

    Uganda:Umupolisi yakaswe ijosi anamburwa imbunda

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017, Umupolisi wo mu gihugu cya Uganda yakaswe ijosi n’abantu bataramenyekana banatwara imbunda ye.

    Umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura, yahise yerekeza mu gace ka Kapchorwa ahabereye ay’amahano. Umupolisi witwa PC Charles Olany w’imyaka 33 y’amavuko, yaguye mu gico cy’abagizi ba nabi baramwica banamwambura imbunda yo mu bwoko bwa SMG.

    Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyavuganye n’umwe mu batangabuhamya yemeje aya makuru. Yagize ati :” Bamukase ijosi n’umuhoro ahita apfa.”

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mupolisi yari umwe mu boherejwe gucunga umutekano ahaberaga imurikagurishwa mu gace ka Boma. Ngo mu gihe yari agiye mu karuhuko hari abantu bataramenyekana bakomeje kumugendaho kugeza bamwishe.

    Mbere y’uko apfa yari yasabye bagenzi be kumurebera mu gihe yari agiye gufata akaruhuko. Ubusanzwe uyu mugabo akomoka mu Karere ka Kitgum.

    Ngo yasanzwe yishwe ndetse amwe mu masasu yari afite mu mbunda anyanyagiye aho yari aryamye.

    Igipolisi cya Uganda cyamaze gutangaza ko batangiye iperereza kugirango bamenye abihishe inyuma y’ubwo bwicanyi ndetse ko imbunda yatwawe ikwiye kugaruzwa.

  • Huye: Bizihije Umunsi wo Kwibohora

    Huye: Bizihije Umunsi wo Kwibohora

    Mu muhango watangijwe n’akarasisi k’urubyiruko rwinganjemo abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Huye, aho uyu munsi wizihirijwe kuri stade ya Huye mu Ntara y’Amajyepfo, abaturage basabwe gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere Abanyarwanda.

    Ni umunsi witabiriwe n’ingeri zose z’abanyarwanda batuye muri aka karere aho basabwe gukomeza kwihesha agaciro, kureba kure no kurinda ibyagezweho mu kubaka igihugu.

    Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu munsi wo kwibohora, umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, yavuze ko umunsi wo kwibohora Abanyarwanda bawukesha intwari z’igihugu zabohoye u Rwanda zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abasaba kureba aho bavuye n’aho bagana kugira ngo bibohore burundu.

    Yagize ati: “Uyu munsi wa none u Rwanda ni igihugu kibereye abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, kwibohora bivuze kwisanzura mu bitekerezo bikagaragarira mu kwiha agaciro no kugaha abandi banyarwanda, uyu munsi wa none dukeneye icyerekezo cyiza tureba aho tuvuye n’aho tugeze n’intambwe isigaye kugira ngo twibohore burundu dutera intambwe ituganisha aheza h’igihugu cyacu,”

    Amaze kubibutsa amwe mu mateka yaboshye igihugu, Muzuka yabasabye kugaruka ku ndangagaciro z’abanyarwanda no kuzimakaza mu buzima bwa bo bwa buri munsi.

    Yagize ati: "Igihugu cyacu cyatakaje ubwigenge kiyoborwa n’abanyamahanga, ndetse n’aho tuboneye ubwigenge barakomeje baratuyobora, nta bwigenge rero bwuzuye twigeze tugira, nta gahunda y’ubukungu, ubutabera, nta buringanire, nta bumwe, ingaruka z’imiyoborere mibi zagejeje uRwanda muri jenocide ya korewe Abatutsi muri Mata 1994, kwibohora nyakuri rero ni uku nguku turimo nyuma yo kubona akaga uRwanda rwahuye na ko,”

    Mu ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda muri rusange, yabagaragarije ko hari icyizere cyo gukomeza kwibohora.

    Yagize ati "Ariko noneho aho tugana ni yo nzira kandi dufite icyizere cy'uko tuzahagera, kuhagera rero, bikwiriye kwihuta, uw'imyaka 23 twavuze, ntagombe gutegereza indi 23, bikaba mbere, turabyifuza mu gihe gito guhera ubu kandi birashoboka kubera ko tumaze kubona ibishoboka, tumaze kugira ubuyobozi bwiza bufite politiki nziza kugira ngo tugire igihugu cyiza nkuko tucyifuza,"

    Yakomeje agira ati "Kwizihiza isabukuru yo kwibohora ni ukureba aho tuva, aho tugeze n'aho dushaka kugera kugira ngo buri munyarwanda wese agire umutekano iterambere, iguhugu cyacu cy' uRwanda kigere kure kimere nk'ibindi bihugu muzi bifite iterambere, ikoranabuhanga, bifite abaturage bafite ubukungu, no ku Rwanda birashoboka, urugero twarubonye, nk'aya mazu, twubakira abantu tukayabaha, ni ukugira ngo na bo bagire aho bahera mu kwiyubaka," 

    Ku itariki ya 04 Nyakanga buri mwaka, Abanyarwanda bizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wahariwe Kwibohora, kuri iyi nshuro ya 23 Abanyarwanda bakaba bawizihiza hirya no hino mu gihugu bagaruka ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho.

    Abayobozi mu karere ka Huye bose bitabiriye umunsi mukuru

    Umunsi wo kwibohora i Huye witabiriwe n'abanyeshuri bo mubigo bitandukanye

  • Bwa mbere umukinnyi ufite inkomoko mugihugu cy’Uburundi yerekeje muri Manchester United

    Bwa mbere umukinnyi ufite inkomoko mugihugu cy’Uburundi yerekeje muri Manchester United

    Umusore w’imyaka 16 witwa Largie Ramazani wavukiye mu Burundi agakurira mu Bubiligi yakoze amateka yo kuba ariwe mukinnyi wo muri aka karere k’ibiyaga bigali ugiye gukinira ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza mu batarengeje imyaka 18 aho yayijemo mu rwego rwo kumufasha gukomeza amashuli.

    Icyafashije uyu musore kwigaragaza ni amashusho yashyize kuri You Tube akina umupira w’amaguru ari kumwe na murumuna we Diamant igihe yari afite imyaka 12 byatumye yifuzwa na benshi mu bashinzwe gushaka abakinnyi none birangiye asinye imyaka 4 muri iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza.

    Uyu musore yakuriye mu ikipe ya Anderlecht kugeza agize imyaka 12,aho yahavuye yerekeje mu ikipe ya Charlton Uniteg yo mu cyiciro cya gatatu mu Bwongereza nayo yamufashije kwerekeza mu ikipe ya Manchester United.Kuri ubu yamaze gushyirwa mu bakinnyi bashya bazakinira Manchester United mu batarengeje imyaka 18 .

    Uyu musore yahagereye rimwe n’abandi basore batanu bo muri Irlande y’amajyaruguru no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Iburayi aho bakiriwe na kabuhariwe Andy Cole wahoze akinira Manchester United wanasinye ku byemezo bibemerera kurihirwa amashuli n’iyi kipe.

  • Qatar yahawe amasaha 48 yo kwemera ibyo yasabwe n’ibihugu 4 bitavuga rumwe

    Qatar yahawe amasaha 48 yo kwemera ibyo yasabwe n’ibihugu 4 bitavuga rumwe

    Ibihugu bine by’Abarabu birimo Saudi Arabia, Egypt, United Arab Emirates (UAE) na Bahrain byahaye igihugu cya Qatar amasaha 48 gusa yo kwemera ibyo cyasabwe n’ibi bihugu bitagenda bityo kigafatirwa indi myanzuro ikomeye nyuma yo guhagarika umubano na yo.

    Ibi bihugu ku itariki 23 Kamena 2017 byari byatanze iminsi 10 gusa ngo Qatar ibe yamze kwemera ibyo yari yasabwe n’ibi bihugu bitaba ibyo igafatirwa izindi ngamba zikarishye. Gusa iki gihe cyongereweho amasaha 48 (Iminsi ibiri).

    Iki gihugu gishinjwa n’ibi bihugu bine kuba gitera inkunga imitwe y’iterabwoba irimo Islamic State, al-Qaeda ariko Qatar yo ikabihakana.

    Mu byo ibi bihugu bisaba Qatar harimo gufunga Televiziyo ya Aljazeera izwi cyane ku isi yose, gutanga abantu bashinjwa iterabwoba bari muri iki gihugu, guhagarika gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gutanga amakuru ku barwanya za Leta iki gihugu cyafashije, guhagarika gutera inkunga ibinyamakuru bitera inkunga imitwe y’iterabwoba, kwishyura amande atarashyirwa ahagaragara, kugaragaza isano gifitanye n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi.

    Ibi igihugu cya Qatar cyasabwe cyo kigaragaza ko binyuranye n’amategeko mpuzamahanga kigahamagarira isi yose kukirengera kuko ibyo cyakorewe bizahungabanya umutekano, amahoro n’ubukungu bw’isi.

    Gusa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar Sheikh Mohammed bin Abdul Rahman Al Thani yatangaje ko yiteguye gutanga ibaruwa isubiza ibyo Qatar yasabwe akazayishyikiriza Perezida wa Kuwait ari na we muhuza mu biganiro bihuza impande zombi.

    Ibi bihugu ubu bimaze ibyumweru bisaga bibiri bihagaritse umubano na Qatar aho byirukanye abanya-Qatar bari babirimo ndetse banahagarika ingendo z’indege n’indi mihahirane yose bavuga ko Qatar nidakora ibyo bayisabye bazayifatira n’indi myanzuro irushijeho gukomera.

    Iki gihugu gikize kuri Peterorli na gaz ariko ibyo kurya n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa n’inganda zikora ibikomeka ku buribwa byose kibikura mu mahanga. Ni ukuvuga ko ibihugu bituranye na cyo bikomeje kugifatira imyanzuro ihagarika ubuhahirane cyagira ikibazo cyo kubura ibiribwa bihagije.