Abaturage ba Kenya baba mu Rwanda bazindukiye mu itora ry’umukuru w’igihugu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Kanama, Abanya-Kenya baba mu Rwanda bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu uzabayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

 

Abanya-Kenya barenga 850 biteganyijwe ko bari butorere kuri Ambasade yabo mu Rwanda iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali mu masaha y’igitondo ni bwo na bo batangiye gutora nk’uko umunyamakuru wa IGIHE, Cyprien Niyomwungeri, yabahasanze buzuza inshingano zabo mu kwishyiriraho ubuyobozi .

Mu bakandida bahanganye barimo Uhuru Kenyatta wo mu ishaka rya Jubilee usanzwe uyobora igihugu kuva mu 2013 na Raila Odinga wa National Super Alliance (NASA) wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Aya matora abaye nyuma y’imyaka 10 muri iki gihugu havutse imyigaragambyo yanaguyemo abagera ku 1500. Umwuka watutumbye mu bihe byo kwiyamamaza watumye hari abahunga igihugu mbere y’amatora batinya ko hashobora kongera kubaho imvururu.

Uhuru Kenyatta na Raila Odinga baherukaga guhatanira uyu mwanya mu 2013, ubwo Odinga uri guhatanira kuba Perezida ku nshuro ya kane yagiye mu nkiko arega ko yibwe amajwi.

Hari impungenge ko mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga Komisiyo yigenga y’amatora (IEBC) yashyizeho bwagaragaramo ikibazo, Odinga ashobora kongera kwamagana ibyayavuyemo.

Aba bagabo bombi bahatanye, utorwa agomba kugira nibura amajwi ari hejuru ya 51%. Mu gihe nta we ubonetse amatora azasubirwamo mu Ugushyingo 2017.

Usibye amatora y’umukuru w’igihugu, Abanyakenya baratora Abadepite, Abasenateri, Abaguverineri n’abahagarariye inzego z’ibanze.

Amatora muri rusange aritabirwa n’abarenga miliyoni 19.5 biyandikishije kuri lisiti y’itora mu gihugu hose.

Abanya-Kenya baba mu Rwanda bazindukiye mu itora ry’umukuru w’igihugu

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *