Gisagara: Gutura ku midugudu byahinduye ubuzima bwa benshi

Intara y’Amajyepfo, mu karere ka Gisagara  Abaturage barashima gahunda  yo gutura hamwe ku midugudu  nk’igisubizo cyabahaye umuti nyawo wo  kubyaza umusaruro ubutaka buto bari batuyeho ndetse no kwishakamo ibisubizo,ibi ngo bikaba byarafashije kwihutisha  iterambere ry’akarere ndetse n’abaturage muri rusange.

Nzeyimana Etienne

Nzeyimana Etienne utuye  mu kagari ka  Gakoma,waganiriye n’Imenanews,com,ahamya  ko gutura ku midugudu  byamufashije we n’abaturanyi  be kugera kuri byinshi  cyane , ugereranije na mbere ubwo  bari bagituye mu buryo bwa kera ,aho wasangaga  iterambere ryabo  ridashoboka   cyane  ko bari batuye  ahantu  hatabasha kugera iterambere bitewe n’imiterere yaho .

Yagize ati”Nyuma y’uko ubuyobozi budukanguriye  ibyiza byo gutura ku midugudu, nanjye nafashe iyambere nishaka mo ubushozi  mbasha  kwiyubakira inzu  aho nzatura  n’abandi  kumudugudu, kuburyo  ubu nizeye  ko  kugera ku iterambere bizanyorohera ndetse naba maze  gushaka umugore  abana bacu bakazavukira ahantu hashimishije”.

Nzaranba  Venuste

Nzaranba  Venuste nawe utuye  mu mudugudu  yarase ibyiza byawo agira ati”Ubu iterambere ryaratwegereye bitandukanye na mbere ,kuko  nka kera byaratugoraga kugeza umurwayi kwa muganga,ariko ubu imodoka y’ubutabazi itugeraho byoroshye,kubera imihanda ,amazi n’amashanyarazi nabyo byatugezeho tubikesha gutura ku midigudu”

Innocent  MVUKIYEHE

Umunyamabanga nshingwabikorwa   wa karere ka Gisagara ,yashimangiye  ko gahunda yo gutuza  abaturage  ku midugudu  ari imwe mu mirongo ngenderwaho  yihutisha iterambere ,bityo ibikorwa remezo  bikenerwa mubuzima bwa buri munsi , bikoroshya uburyo  bwo mu  kwegereza  serivisi nziza abaturage  ,hagamijwe kuzamura urwego rw’imibereho yabo

Yagize ati”Mu karere ka Gisagara  kimwe nahandi henshi mu gihugu, natwe ntitwasigaye inyuma  muri gahunda yo gutuza abaturage bacu ku midugudu, kuko ari bwo buryo bushoboka  kandi bwizewe mu kwihutisha iterambere ryabo, muburyo bufatika  cyane ko impinduka  nziza ziza zoroheye impande zombi, zaba ubuyobozi ndetse n’abaturage,ikindi n’uko ibikorwa remezo bibageraho bidahenze cyane,byongeye  ubutaka bari batuye ho bugakoreshwa mukuzamura imibereho yabo,hakiyongeraho no kuba babasha gucungirwa umutekano  wabo neza.

Gutura ku midugudu ni gahunda  ya Leta yatangijwe muwi 1996 ikaba   yarashyizweho  hagamijwe  gufasha  abaturage kuhitamo uburyo bwo gukoresha neza ubutaka  bafite,no  guhindura imyumvire  kubijyanye n’imibereho yabo, aho ibikorwa byiterambere bibageraho mu buryo bworoshye  kandi  nabo   bakabigiramo   uruhare,ibi bikaba bitanga  ikizere  aho byamaze gushyirwa mu bikorwa,ugereranije  n’aho bitaragera.

Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru hafashwe ifoto y'urwibutso

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *