Mugisha Philbert wayoboraga Nyamagabe yarekuwe

Urukiko rukuru  mu rugereko rwarwo  rwa Nyanza, rwemeje  ko Philbert Mugisha wayoboraga Akarere ka Nyamagabe arekurwa.

Uyu Philbert Mugisha yari afunganywe n’abakozi b’akarere barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, nabo urukiko rukaba rwategetse ko barekurwa.

Aba bayobozi bari bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’Akarere, ndetse no gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, amasoko ya Leta.

Urukiko rwanzuye  ko abari bafunganywe na Mugisha Philbert wari Meya, bazajya bitaba buri wa mbere w’Ukwezi,gusa iki cyemezo kikaba kitareba mugenzi wabo  Philbert .

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *