Amaherezo icyemezo cya Trump kuri Yerusalemu gishobora kuburizwamo

Imbanzirizamushinga  y’itegeko Loni irimo gutegura rihakana itegeko rya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ryemeza ko Yerusalemu ari umurwa mukuru wa Isirayeli rishobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba, mu ntumbero yo kwereka Amerika ko atariyo ifite ijambo rya nyuma  mu kanama kashinzwe amahoro n’umutekano kw’isi.

Misiri niyo yashyikirije ako kanama ubwo busabe kuri uyu wa Gatandatu mu izina ry’ibihugu byo mu Barabu, bwanditse kuri paji imwe nkuko Reuters yabitangaje.

Ibihugu bigize ako akanama biravugwa ko bizatora kuri ubwo busabe mu cyumweru gitaha kugira ngo byemerwe birasaba ko nibura ibihugu icyenda muri 15 biri mu Kanama k’umutekano muri Loni bitora bishyigikira ubwo busabe.

Icyemezo cya Trump cyo kwemeza Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel cyateje impaka hirya no hino ku isi. Amerika yatangaje ko igiye no kwimura Ambasade yayo ikayivana Tel Aviv igashyirwa i Yeruzalemu.

Ubusabe bwashyikirijwe akanama ka Loni gashinzwe umutekano buvuga ko icyemezo cyose kigamije guhindura imimerere ya Yeruzalemu kidakwiriye agaciro mu mategeko. Busaba kandi ibindi bihugu kudashyigikira umugambi wo kwimurira ambasade zabyo muri Yeruzalemu.

Umwaka ushize ako kanama ka Loni katoye ko Loni itazemera impinduka zose zireba Umujyi wa Yeruzalemu, uretse izivuye mu biganiro hagati ya Israyeli na Palestine.

Israel yiyometseho uburasirazuba bwa Yeruzalemu mu mwaka wa 1967, ariko ntibyigeze byemerwa ku rwego mpuzamahanga.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *