Kenya:Itabi rya Shisha ryagizwe umuziro mu gihugu

Leta ya Kenya yaciye itabi rya Shisha ku butaka bwayo nyuma yo kubona ko rigira ingaruka ku buzima.

Kenya iciye Shisha nyuma y’uko n’u Rwanda ruyiciye mu minsi mike ishize.
U Rwanda rumaze guca Shisha, John Mututho wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo kirwanya ibiyobyabwenge muri Kenya yasabye Leta ye kugera ikirenge mu cy’u Rwanda.

Mututho yavuze ko uburyo Shisha iri kurushaho kunyobwa muri Kenya biteye impungenge ndetse ko yari igeze n’aho inyobwa n’abanyeshuri nk’uko Ikinyamakuru The Standard cyabitangaje.

Ubusanzwe Shisha ni uruvangitirane rw’ibinyabutabire rutanga umwotsi ukururwa hifashishijwe igikoresho bita “hookah”, ikunze kugaragara mu tubari aho usanga abantu bayitumura, abenshi bishimira uburyo ihumura.

Ni itabi rimaze kwigarurira imitima y’urubyiuko rwinshi mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Iteka ryasohowe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuzima muri Kenya , Cleopa Mailu rivuga ko kwinjiza , gukora, kwamamariza cyangwa kunywera Shisha ku butaka bwa Kenya bitemewe.

 

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko Shisha igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu ndetse ko uwayitumuye ntaho aba ataniye n’uwanyoye umuba w’amatabi kubera uburozi buyibamo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko kunywa Shisha bigira ingaruka zishobora kuruta izo kunya itabi. Ngo kuyinywa mu gihe cy’isaha, bingana no kunywa isegereti ziri hagati ya 100 na 200.

Ubukana bwayo bwifitemo gaz yo mu bwoko bwa ‘monoxydes de carbone’, ingana n’inshuro zirindwi iziba mu itabi, iyi gaz ngo ni mbi ku buzima bwa muntu n’ibindi binyabuzima.

Kenya yinjiye mu mubare w’ibihugu bimaze guca Shisha birimo u Rwanda, Tanzania, Pakistan, Jordan, Singapore na Arabie Saoudite.

 

 

Inkono batekeramo Shisha
OMS yemeje ko Shisha irusha ubukana itabi risanzwe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *