Mugisha Drake ushinjwa kwica umugore we yakomeje igifungo

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Mugisha Drake, ukekwaho kwica umugore we wari umupasiteri, Maggie Mutesi akaba  yari umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima mu Mujyi wa Kigali.

Mu minsi ishize urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko Mugisha afungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.

Umucamanza yari yavuze ko hari impamvu zikomeye ubushinjacyaha bwagaragaje zituma ushinjwa akekwa ko ari we wishe umugore we.

Mu bujurire bwe, Mugisha wahoze mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Kapiteni, yasabye Urukiko rukuru kumurekura akazakurikiranwa ari hanze bitewe n’uko nta bimenyetso bigaragaza ko ari we wiyiciye umugore.

Yasabye ko byamufasha kubasha kujya kurera abana bari mu rugo bonyine, aho ngo ubu batakibasha no kujya ku ishuri.

Tariki ya 10 Nzeri uyu mwaka ni ho inkuru y’urupfu rwa Mutesi yamenyekanye. Nyuma y’urupfu rwe, hakozwe isuzuma ry’umurambo bigaragara ko umugabo we ashobora kuba ari we wamwishe ahita atabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mugisha n’umugore we batari babanye neza, aho ngo mu rugo rwabo hahoraga amakimbirane.

Umucamanza mu rukiko rukuru yashimangiye ko hari impamvu zikomeye zituma Mugisha akekwa ko yaba yarakoze icyaha, yemeza ko icyemezo Urukiko Rwisumbuye rwari rwafashe kigumaho.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *