Rubavu: Gitifu w’Umurenge wa Cyanzarwe yeguye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Gakuru Furuka Benoit, yeguye nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis amunengeye mu nama yagiranye n’abakozi b’Akarere ka Rubavu, tariki 7 Ukuboza 2017.

Nyuma y’iminsi abaturage bahwihwisa ko yeguye aya makuru yaje kwemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert.

Yagize ati’’Twakiriye ibaruwa y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa cyanzarwe, asezera burundu ku kazi ku mpamvu ze bwite. Igisigaye ni uko ubuyobozi bureba ubusabe bwe bugasuzuma ibisabwa niba byuzuye akemererwa cyangwa hakaba hafatwa izindi ngamba.”

Abajijwe niba ataba yeguye kubera kunengwa na Ministre Kaboneka, Habyarimana yavuze ko ari uburenganzira bwe kwegura mu gihe yanenzwe.

Yagize ati’ “Buri muntu wese mu mikorere ye ashobora kunengwa kimwe n’uko mu mikorere ye igihe yumva hari impamvu zibisobanura ashobora gusezera ku kazi; itegeko rirabyemera kandi na we ni uburenganzira bwe abonye yanenzwe akabona atakomeza kubishobora, ndumva nta kibazo cyaba gihari.’’

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yari aherutse kunengwa na Minisitiri Kaboneka kubera ingeso y’ubusinzi.

Mu Murenge wa Cyanzarwe kandi hagiye humvikana amakosa atandukanye haba muri gahunda ya VUP, mu itangwa ry’ibibanza no gutema ibiti mu ishyamba rya leta rya Busigari byatumye uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ahamagazwa n’ubushinjacyaha ku Rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *