Catalogne: Abashigikiye ukwitandukanya batsinze amatora

Amashyaka menshi ashyigikiye ukwigenga kw’Intara ya Catalonia yaraye atsinze mu matora yari yateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Espagne nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye muri iyi Ntara.

Imibare y’agateganyo mubimaze kuva mumatora, biragaragaza ko abashyigikiye ko Intara ya Catalonia yakigenga barushije amajwi abadashyigikiye uku kwiyomora kw’iyi Ntara.

Iyi nkuru yakiranywe ibyishimo n’umuyobozi wahoze ayobora Intara ya Catalonia, Carles Puigdemont ariko akaza guhungira mu gihugu cy’Ububiligi, aho asanga ari intambwe yo kwishimira kuko gutorerwa kwigenga kw’Intara ya Catalonia ari ikimenyetso cya Demokarasi.

Mu minsi ishize nibwo umuryango w’Abibumbye wari wamaganiye kure ubwigenge bw’iyi Ntara ariko abayobozi b’iyi Ntara ntibatewe ubwoba no kuba badashyigikiwe n’uyu muryango.

Ni kenshi Intara ya Catalonia yashatse kwigenga ariko igihugu cya Espagne kigakomeza kuyibera imbogamizi harimo no gufunga no kumenesha abayobozi bakuru bayo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *