Rwamagana:Umuntu yishe undi yifashishije ibuye

Ubu bwicanyi bwabaye muri iki gitondo ubwo aba bagabo bombi bagiragana ubushyamirane bwaje kuvamo imirwano uyu Byiringiro agakubita uyu nyakwigendera ibuye mu rubavu agahita apfa.

Byiringiro Jean d’Amour ukekwaho kwica umuturanyi we ngo yari umuyobozi w’umudugudu wa Gashike aza gukurwaho inshingano   kuri ubu akaba yari ahagarariye umutekano muri uyu mudugudu.

Abaturanyi b’aba bagabo bombi bavuga ko intandaro y’ubu bwicanyi ari uko ngo Amiel Kamuhire yatanze amakuru y’uko Byiringiro yenga kandi agacuruza inzoga izwi nk’ikiyobyabwenge cya  Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba IP Jean De Dieu Kayihura yatangaje  ko Byiringiro yishe umuturanyi we amukubise ibuye, yongeraho ko icyo bapfuye kitaramenyekana neza n’ubwo hari ibihuha bivuga ko bapfuye ibiyobyabwenge.

IP Kayihura yakomeje avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yatumye barwana kugeza ubwo bicana, avuga ko hari abari gukwirakwiza ko bapfuye ibiyobyabwenge mu gihe hataramenyekana ukuri nyako ku cyabiteye.

Uyu ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi akimara kubona ko avukije mugenzi we ubuzima,yahise aburirwa irengero aho polisi y’u Rwanda kubufatanye n’abaturage bakomeje kumushakisha ngo aryozwe ibyo yakoze.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *