Blog

  • Igitero cy’ingabo z’Amerika kishe Aba Al-Shabab 62 muri Somaliya

    Igitero cy’ingabo z’Amerika kishe Aba Al-Shabab 62 muri Somaliya

    Igisilikare cy’Amerika cyantangaje uyu munsi ko cyagabye ibitero by’indege z’intambara bitandatu kuwa gatandatu no ku cyumweru muri Somaliya.

    Ibyo bitero byahitanye aba Al-Shabab 62. Nk’uko itangazo ry’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ribivuga, ibi bitero babikoze bafatanyije n’igisilikare cya Somaliya. Ryemeza kandi ko nta muturage wabikomerekeyemo cyangwa wabiguyemo.

  • Papa Francis yasabye amahanga kurushaho kurengera abimukira

    Papa Francis yasabye amahanga kurushaho kurengera abimukira

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatangaje ko ashyigikiye amasezerano ku kurushaho gushyigikira urujya n’uruza rw’abantu ariko bikozwe mu mutekano, asaba Umuryango Mpuzamahanga kurushaho kurengera abimukira.

    Ibi yabigarutseho ku Cyumweru nyuma y’isengesho ry’indamutso ya Malayika (Angélus), ryari ryitabiriwe n’abakirisitu batari bake muri kiliziya ya Saint Pierre i Vatican.

    Papa Francis yavuze ko amasezerano ku birebana n’urujya n’uruza rw’abantu yemejwe nyuma y’inama yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye yaberaga i Marrakech muri Maroc mu Cyumweru gishize, agamije kubera Umuryango Mpuzamahanga, umurongo ngendarwaho.

    Ati “Ndifuza ko Umuryango Mpuzamahanga ubasha gukora ushingiye kuri ariya masezerano, wunga ubumwe, ukanisanisha n’abavuye mu bihugu byabo kubera impamvu zitandukanye.”

    Ibibazo by’abimukira biri mu byo Papa Francis yashyize imbere kuva yajya kuri uyu mwanya, aho avuga ko badakwiye kubonwa nk’imibare kuko ari abantu bafite amarangamutima kandi bagira uruhare mu kubaka ibihugu baba bagiyemo.

    Kuva tariki ya 10-11 Ukuboza nibwo ibihugu bisaga 150 byahuriye mu nama yagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’abimukira, aho abayitabiriye bumvikanye ku kurushaho gufatanya, kwita ku burenganzira bwa muntu no kwirinda itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko.

  • Umunye politike wahoze mu mutwe wa Al Shabab yakuwe ku rutonde rw’abakandida muri Somalia

    Umunye politike wahoze mu mutwe wa Al Shabab yakuwe ku rutonde rw’abakandida muri Somalia

    Ubuyobozi muri Somalia bwakuye ku rutonde rw’abitoza mu matora yo mu ntara, uwahoze ari umuvugizi w’umtwe w’abarwanyi ba ki Islam, Al Shabaab.

    Mukhtar Robow, yishyize mu maboko y’ubutegetsi  ku ruhande rwa leta mu mwaka ushize, yari yabanje kwemererwa kw’itoza muri komisiyo ishinzwe amatora kurwego  rw’intara.

    Mu cyumweru gishizwe yatawe muri yombi, bikteza imvururu zaguyemwo abantu bagera kuri cumi n’umwe, ndetse biza kuvamo intandaro y’uko hari umuyobozi mu nzego zo hejuru weguye.

    Leta ya Somalia ubu ivuga ko Mukhtar Robow atemerewe kwitoza kubera impamvu z’uburyo amatora  yateguwe.

    Abanyamakuru bavuga ko ashyigikiwe cyane ngo kandi biramutse bibaye uyu wahoze ari umurwanyi akaba umukuru w’intara y’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba, yabangamira ibikorwa bya leta isanzwe irangwa n’intege nke.

  • Ethiopia: Abasirikare bashatse guhitana Minisitiri w’Intebe bakatiwe

    Ethiopia: Abasirikare bashatse guhitana Minisitiri w’Intebe bakatiwe

    Urukiko rwa Gisirikare muri Ethiopia rwahanishije igihano kiri hagati y’imyaka itanu na 14 abasirikare basaga 60 bafashwe bigaragambiriza imbere y’Ingoro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed.

    Abasirikare 66 nibo bahanwe mu bagera kuri magana abiri batawe muri yombi mu Ukwakira uyu mwaka bigaragambya.

    Guverinoma icyo gihe yatangaje ko bashakaga kongererwa imishahara ariko Dr Abiy nyuma yaje kuvuga ko bashakaga kumuhitana.

    Umwe muri abo basirikare yahawe igifungo cy’imyaka 14 naho abandi 65 bakatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 13.

    Umushinjacyaha wa gisirikare, Capt. Hailemariam Mamo yavuze ko ibyo bihano birabera abandi isomo.

    Yavuze ko bahaniwe kurenga ku mategeko agenga abasirikare muri icyo gihugu.
    Mu gucubya abigaragambyaga, Minisitiri w’Intebe Abiy yagaragaye abakoresha siporo zo kumanuka no kuzamuka zizwi nka Pompage.

    BBC itangaza ko nyuma Abiy yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko hari abasirikare bumvikanye bigamba ngo “yahunze mbere y’uko tumwica.”

    Ntabwo hatangajwe impamvu abandi basirikare bagiye mu myigaragambyo batahanwe.

    Muri Nzeri uyu mwaka, abantu batanu batawe muri yombi bashinjwa kugerageza kwica Dr Abiy muri Kamena ubwo yari yagiye mu baturage.

    Icyo gihe Abiy yararusimbutse, aza gutangaza ko abashakaga kumwica ari abatifuza kubona Ethiopia ishyize hamwe.

  • Bikindi wamenyekaniye mu ndirimbo zikangurira Abahutu kwanga no kurimbura Abatutsi yapfuye

    Bikindi wamenyekaniye mu ndirimbo zikangurira Abahutu kwanga no kurimbura Abatutsi yapfuye

    Bikindi Simeon wamenyekanye mu ndirimbo zashishikarizaga abahutu kwanga no kurimbura abatutsi yapfuye kuri uyu wa Gatandatu aguye muri Bénin azize kanseri.

    Bikindi wari ufite imyaka 64 yabaye umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi n’umuyobozi w’Itorero ry’Imbyino gakondo ryitwaga ‘Irindiro’.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria unarureberera inyungu muri Bénin, Stanislas Kamanzi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nabo amakuru y’urupfu rwa Bikindi bayamenye.

    Kamanzi yavuze ko amakuru bamenye ari uko yazize kanseri y’ubugabo bw’epfo (Prostate) yari amaranye igihe kuva yafungurwa.

    Ati “Yazize kanseri ya Prostate yari amaze iminsi arwaye kuva igihe yafunguriwe. Igihe kirekire ngo yakimaze mu bitaro.”

    Ubwo FPR Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, nibwo Bikindi yamenyekanye cyane asohora indirimbo zateraga ingufu ingabo za Leta yariho icyo gihe ndetse n’izindi zakanguriraba abahutu kwanga abatutsi.

    Izo ndirimbo zacurangwaga kuri Radio Rwanda ndetse no kuri RTLM ifatwa nka radiyo yagize uruhare runini mu kongera ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bikindi yahunze igihugu nyuma y’uko FPR Inkotanyi ihagaritse Jenoside.

    Yafatiwe i Leiden mu Buholandi tariki 12 Nyakanga 2001. Mu Ukuboza 2008, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukangurira abantu kwanga abandi (incitation à la haine) mu gihe cya Jenoside.

    Icyo gifungo yakirangije ku wa 12 Kamena 2016, aguma muri Benin aho yari afungiwe.
    Bikindi yavutse tariki 29 Nzeri 1954, avukira i Rwerere muri Perefegitura ya Gisenyi.

    Kasete ya mbere y’indirimbo yayisohoye mu 1990, igizwe n’indirimbo z’ubukwe. Yabaye n’umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco , aba n’umurwanashyaka wa MRND yari ku butegetsi mbere ya Jenoside.

  • Umuhanzi Alain Muku yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mubihe bya Noheri n’Ubunani

    Umuhanzi Alain Muku yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mubihe bya Noheri n’Ubunani

    Nyuma y’igihe umuhanzi  Alain MUKU wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abanyarwanda nka MUREKATETE, GROLIA,  MUSEKEWEYA n’izindi nyinshi kuri ubu yashyize hanze indirimbo n’amashusho yazo zose zifuriza abantu noheli nziza.

    Ubusanzwe uyu muhanzi ni umwe mubahora baharanira iterambere ry’umuzikinyarwanda  dore ko mu myaka ishije yakoresheje amarushanwa yo kuzenguruka I Gihugu ashaka abana bafite impano yo kuririmba ariko badafite ubushobozi  amarushanwa  yise Hanga Higa .

    Mukiganiro twagiranye Mukuralinda yavuze  atigeze ahagarika umuziki nkuko benshi babiketse ahubwo ko hari byinshi yarari gutegurira abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki we muri Rusange , yavuze kandi impamvu yatumye asohora indirimbo 3 icyarimwe za Noheli ko ari uko yabonaga ko abahanzi benshi badakunda kwita kundirimbo za Noheli  wasangaga muri iyi minsi abantu bacuranga indirimbo za kera gusa .

    Indirimbo 3 uyu muhanzi yashyize hanze ni ni izi:

    IJORO RITUJE(Silent_Night-Douce_Nuit),

    Noheli_Nziza_(We_Wish_You_A_Merry_Christmas),

    Inzogera_zivuga_-_Jingle_bells_-_Vive_le_vent

    Uyu muhanzi kandi avuga ko ari gutegura uburyo yakora ibitaramo byo kuzenguruka ibice bitandukanye by’Igihugu aririmbira abakunzi b’ibihangano bye nkuko yagiye abisabwa n’abatantu  batadukanye, yanashimangiye ko  afitiye abanyarwanda indirimbo nyinshi zikubiyemo ubutumwa bugiye butandukanya bwafasha abanyarwanda muri gahunda zitandukanye zishyizwe imbere na Leta.

    Alain Mukuralinda ni umwe mubahanzi bakora umuziki yibanda kungeri zitandukanye  harimo urukundo ,iyobokamana n’ibindi indirimbo 3 ashyize hanze za Noheli zije zisanga izindi  nazo za Noheli yakoze mbere harimo iyamenyekanye hano mu Rwanda cyane yise  “GROLIA”

     

  • Burera: Gitifu w’Umurenge afunze aregwa kwakira ruswa

    Burera: Gitifu w’Umurenge afunze aregwa kwakira ruswa

    Julienne Uwamahoro usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera mu ijoro ryakeye yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwakira ruswa y’umuturage washakaga ibyangombwa byo kubaka.

    Ubu afungiye kuri station ya Police iri mu Kagari ka Gahunga.

    Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Modeste Mbabazi yabwiye Itangazamakuru ko uriya muyobozi ashinjwa gushyira iterabwoba kuri uriya muturage amubwira ko natamuha 200 000Frw azamusenyera inzu.

    Amakuru avuga ko uyu muturage yabigejeje ku  nzego zibishinzwe zimufata yakira iyo ruswa.

    Mbabazi avuga ko iyi dossier igikorwaho iperereza.

  • Bashunga Abouba yatewe n’abantu bataramenyekana bangiza inzu ye ku buryo bukomeye

    Bashunga Abouba yatewe n’abantu bataramenyekana bangiza inzu ye ku buryo bukomeye

    Mu ijoro ryo Gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018,  mu rugo rw’umunyezamu wa Rayon Sports Bashunga Abouba yatewe n’abantu bataramenyekana bikekwa ko bamuhoraga ko yaraye atsindishije ikipe maze bangiza inzu ye kuburyo bukomeye.

    Ibi bije nyuma yaho ku munsi w’ejo tariki 12 ukuboza 2018 habaye umukino wahuje Rayon Sports  na APR FC ibitego bikarangira APR FC itsinze ibitego 2-1 cya Rayon Sports  mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2018/2019.

    Imbarutso yabyose bikekwa ko yatewe n’igitego bamutsinze ku munota wa nyuma ku mupira Michel Rusheshangoga yateye asa nuwuhinduye imbere y’izamu ariko uyoboka mu izamu  Bashunga asimbutse kuwukuramo asanga wamurenze.

    Ahagana mu saa munani z’ijoro ni bwo abantu batamenyekanye bateye urugo rw’uyu mugabo aho atuye ku Ruyenzi, batera amabuye ku nzu ye ndetse bamena ikirahure kimwe.

    Bashunga Abouba yemereye itangazamakuru ko ibi byabayeho, ngo bamushinjaga ko yabatsindishije kuko yavuganye nabo bari hanze y’igipangu babuze uko binjira ariko yabarebaga bari abantu bagera kuri 5, gusa ubu iki kibazo cyamaze kumenyeshwa polisi.

    Bashunga Abouba ni umunyezamu ubanzamo ku buryo buhoraho wa Rayon Sports kuva aho bakame ahagarikiwe ndetse bikarangira agiye gukina mugihugu cya Kenya.

    Inzu ya Bashunga yigirijweho nkana kuburyo budasanzwe
  • Umunyamakuru Phocas Ndayizera ubutaha azaburanira mu muhezo

    Umunyamakuru Phocas Ndayizera ubutaha azaburanira mu muhezo

    Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo urubanza rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abo bareganwa, kuko rurimo ibyaha bikomeye.

    Kuri uyu wa Kane nibwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije Phocas Ndayizera ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yagaragaye mu rukiko ari kumwe n’itsinda ry’abantu barenga 10 bareganwa icyaha cy’iterabwoba.

    Ndayizera yagaragaye mu rukiko yunganiwe mu mategeko, ariko benshi mu bo bareganwa bavuga ko batunganiwe, abandi ko batazi ibyo baregwa. Hari kandi n’abunganizi mu by’amategeko babwiye urukiko ko batabonye umwanya wo kuganira n’abakiriya babo byatumye bose bahuriza ku busabe bwo gusubika urubanza.

    Ubushinjacyaha bwahise butanga icyifuzo ko urubanza nirusubukurwa ruzabera mu muhezo kubera uburemere bw’ibyaha abaregwa bashinjwa. Iki cyifuzo cyemejwe n’ubucamanza bwahise busubika urubanza, rukazasubukurwa kuwa 17 Ukuboza 2018.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, aherutse kubwira itangazamakuru ko Ndayizera yafatiwe i Nyamirambo amaze gushyikirizwa ibiturika. We n’undi muntu wari umaze kubimuha bahise batangira gukorwaho iperereza

    Ati “Akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba kuko harimo ibikorwa bitandukanye yafatiwemo yinjiye muri ibyo bikorwa kugira ngo ahuze ibikorwa na bagenzi be.”

    “Yafatanywe dynamite agiye kuzakira i Nyamirambo. Afatwa twabonye amakuru ko hari ibikorwa nk’ibyo biri gutegurwa na we na bagenzi be biba ngombwa ko bikurikiranwa arafatwa. Yafatanywe n’ibyo yari agiye kwakira n’uwari ugiye kubimuha bose batangira gukurikiranwa.”

    Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba.

    Ivuga ko umuntu ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba aba akoze icyaha. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20.

  • Bwa mbere, Ububiligi bugiye kuburanisha icyaha cya Jenoside

    Bwa mbere, Ububiligi bugiye kuburanisha icyaha cya Jenoside

    Ubushinjacyaha bw’Ububiligi uyu munsi bwatangaje ko bugiye kuburanisha abanyarwanda batanu bari muri iki gihugu bashinjwa ibyaha bya Jenoside nk’uko bivugwa na AFP.

    Nibwo bwa mbere Ububiligi bugiye kuburanisha ibimenyetso bishinja icyaha cya Jenoside nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Ubushinjacyaha mu Bubiligi.

    Hagati ya 2001 na 2009, muri iki gihugu habayegusa imanza enye zifitanye isano na Jenoside yakorewe mu Rwanda nubwo abaregwaga barezwe ibyaha by’intambara.

    Ubu batangaje ko aba batanu bazaba baregwa icyaha cya Jenoside mu manza nshya.

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko abaregwa bagifatwa nk’abere bityo ntibwatangaza umwirondoro wabo.

    Abashinzwe ibanzirizamanza nibo bagennye koaba batanu bagomba kwitaba Urukiko ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abaregwa bagabanyijwe mu byiciro bitatu bashingiye ku byaha baregwa birimo; ubwicanyi muri Jenoside, umugambi wo kwica no gufata abagore ku ngufu.

    Mu 1993 Itegeko ryemejwe muri iki gihugu koinkiko zaho zaburanisha umuntu uba mu Bubiligi hatitawe ku hantu akomoka nubwo ibyaha yaba yarabikoreye mu mahanga.

    Imanza zerekeranye n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994 Ububiligi bwaburanishije mbere abaregwaga barimo Bernard Ntuyahaga, ababikira babiri na EphremNkezabera ntibigeze baburanishwa ku cyaha cyo gukora Jenoside, ahubwo ku byaha by’intambara n’ubwicanyi.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu,Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bumaze kohereza impapuro zo guta muri yombi no kohereza mu Rwanda cyangwa kuburanisha aho bari, abaregwa Jenoside bagera kuri 980 bari mu bihugu 33.

    Ababuraniye hanze cyangwa bakiri kuburanishwa bose hamwe ni 22, muri bo umwe niwe wagizwe umwere.

    Ububiligi bumaze kuburanisha imaza umunani(8) zifitanye isano na Jenoside, Sweden eshatu(3), France(3), Ubuholandi (2) na Canada (2), Norvege, Finland, Ubudage n’Ubusuwisi ni umwe umwe.

    Abamaze koherezwa mu Rwanda ni 19; US(4), Uganda(3), Ubuholandi(3), ICTR(3), Canada(2), Denmark(2) n’Ubudage umwe.

    Ibihugu birimo abaregwa Jenoside benshi u Rwanda rwohereje impapuro zo kubafata bakoherezwa cyangwa bakaburanishwa ni;

    DRCongo:356
    Uganda: 250
    Malawi: 45
    France:43
    Ububiligi:39
    Tanzania:36
    Kenya: 30
    USA:23
    Ubuholandi:18
    Congo Brazza:16
    Burundi:14
    N’bindi bigugu byose hamwe 33.

    Abenshi muri aba Ubushinjacyaha buvuga ko usanga barahinduye imyirondoro n’ubwenegihugu, bahinduranya ibihugu no kwiyoberanya.

    Indi mbogamizi ikaba ko hari aho usanga nta masezerano yo guhana abanyabyaha, amategeko adahana icyaha Jenoside cyangwa ubushake bucye bwa politiki.