Ethiopia: Abasirikare bashatse guhitana Minisitiri w’Intebe bakatiwe

Urukiko rwa Gisirikare muri Ethiopia rwahanishije igihano kiri hagati y’imyaka itanu na 14 abasirikare basaga 60 bafashwe bigaragambiriza imbere y’Ingoro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed.

Abasirikare 66 nibo bahanwe mu bagera kuri magana abiri batawe muri yombi mu Ukwakira uyu mwaka bigaragambya.

Guverinoma icyo gihe yatangaje ko bashakaga kongererwa imishahara ariko Dr Abiy nyuma yaje kuvuga ko bashakaga kumuhitana.

Umwe muri abo basirikare yahawe igifungo cy’imyaka 14 naho abandi 65 bakatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 13.

Umushinjacyaha wa gisirikare, Capt. Hailemariam Mamo yavuze ko ibyo bihano birabera abandi isomo.

Yavuze ko bahaniwe kurenga ku mategeko agenga abasirikare muri icyo gihugu.
Mu gucubya abigaragambyaga, Minisitiri w’Intebe Abiy yagaragaye abakoresha siporo zo kumanuka no kuzamuka zizwi nka Pompage.

BBC itangaza ko nyuma Abiy yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko hari abasirikare bumvikanye bigamba ngo “yahunze mbere y’uko tumwica.”

Ntabwo hatangajwe impamvu abandi basirikare bagiye mu myigaragambyo batahanwe.

Muri Nzeri uyu mwaka, abantu batanu batawe muri yombi bashinjwa kugerageza kwica Dr Abiy muri Kamena ubwo yari yagiye mu baturage.

Icyo gihe Abiy yararusimbutse, aza gutangaza ko abashakaga kumwica ari abatifuza kubona Ethiopia ishyize hamwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *