Bwa mbere, Ububiligi bugiye kuburanisha icyaha cya Jenoside

Ubushinjacyaha bw’Ububiligi uyu munsi bwatangaje ko bugiye kuburanisha abanyarwanda batanu bari muri iki gihugu bashinjwa ibyaha bya Jenoside nk’uko bivugwa na AFP.

Nibwo bwa mbere Ububiligi bugiye kuburanisha ibimenyetso bishinja icyaha cya Jenoside nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Ubushinjacyaha mu Bubiligi.

Hagati ya 2001 na 2009, muri iki gihugu habayegusa imanza enye zifitanye isano na Jenoside yakorewe mu Rwanda nubwo abaregwaga barezwe ibyaha by’intambara.

Ubu batangaje ko aba batanu bazaba baregwa icyaha cya Jenoside mu manza nshya.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko abaregwa bagifatwa nk’abere bityo ntibwatangaza umwirondoro wabo.

Abashinzwe ibanzirizamanza nibo bagennye koaba batanu bagomba kwitaba Urukiko ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaregwa bagabanyijwe mu byiciro bitatu bashingiye ku byaha baregwa birimo; ubwicanyi muri Jenoside, umugambi wo kwica no gufata abagore ku ngufu.

Mu 1993 Itegeko ryemejwe muri iki gihugu koinkiko zaho zaburanisha umuntu uba mu Bubiligi hatitawe ku hantu akomoka nubwo ibyaha yaba yarabikoreye mu mahanga.

Imanza zerekeranye n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994 Ububiligi bwaburanishije mbere abaregwaga barimo Bernard Ntuyahaga, ababikira babiri na EphremNkezabera ntibigeze baburanishwa ku cyaha cyo gukora Jenoside, ahubwo ku byaha by’intambara n’ubwicanyi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu,Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bumaze kohereza impapuro zo guta muri yombi no kohereza mu Rwanda cyangwa kuburanisha aho bari, abaregwa Jenoside bagera kuri 980 bari mu bihugu 33.

Ababuraniye hanze cyangwa bakiri kuburanishwa bose hamwe ni 22, muri bo umwe niwe wagizwe umwere.

Ububiligi bumaze kuburanisha imaza umunani(8) zifitanye isano na Jenoside, Sweden eshatu(3), France(3), Ubuholandi (2) na Canada (2), Norvege, Finland, Ubudage n’Ubusuwisi ni umwe umwe.

Abamaze koherezwa mu Rwanda ni 19; US(4), Uganda(3), Ubuholandi(3), ICTR(3), Canada(2), Denmark(2) n’Ubudage umwe.

Ibihugu birimo abaregwa Jenoside benshi u Rwanda rwohereje impapuro zo kubafata bakoherezwa cyangwa bakaburanishwa ni;

DRCongo:356
Uganda: 250
Malawi: 45
France:43
Ububiligi:39
Tanzania:36
Kenya: 30
USA:23
Ubuholandi:18
Congo Brazza:16
Burundi:14
N’bindi bigugu byose hamwe 33.

Abenshi muri aba Ubushinjacyaha buvuga ko usanga barahinduye imyirondoro n’ubwenegihugu, bahinduranya ibihugu no kwiyoberanya.

Indi mbogamizi ikaba ko hari aho usanga nta masezerano yo guhana abanyabyaha, amategeko adahana icyaha Jenoside cyangwa ubushake bucye bwa politiki.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *