Papa Francis yasabye amahanga kurushaho kurengera abimukira

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatangaje ko ashyigikiye amasezerano ku kurushaho gushyigikira urujya n’uruza rw’abantu ariko bikozwe mu mutekano, asaba Umuryango Mpuzamahanga kurushaho kurengera abimukira.

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru nyuma y’isengesho ry’indamutso ya Malayika (Angélus), ryari ryitabiriwe n’abakirisitu batari bake muri kiliziya ya Saint Pierre i Vatican.

Papa Francis yavuze ko amasezerano ku birebana n’urujya n’uruza rw’abantu yemejwe nyuma y’inama yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye yaberaga i Marrakech muri Maroc mu Cyumweru gishize, agamije kubera Umuryango Mpuzamahanga, umurongo ngendarwaho.

Ati “Ndifuza ko Umuryango Mpuzamahanga ubasha gukora ushingiye kuri ariya masezerano, wunga ubumwe, ukanisanisha n’abavuye mu bihugu byabo kubera impamvu zitandukanye.”

Ibibazo by’abimukira biri mu byo Papa Francis yashyize imbere kuva yajya kuri uyu mwanya, aho avuga ko badakwiye kubonwa nk’imibare kuko ari abantu bafite amarangamutima kandi bagira uruhare mu kubaka ibihugu baba bagiyemo.

Kuva tariki ya 10-11 Ukuboza nibwo ibihugu bisaga 150 byahuriye mu nama yagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’abimukira, aho abayitabiriye bumvikanye ku kurushaho gufatanya, kwita ku burenganzira bwa muntu no kwirinda itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *