Ubumwe Grande Hotel yegukanywe na sosiyete y’ubucuruzi yitwa Umubano Industries Ltd iyiguraa asaga miliyari 30 Frw mu cyamunara cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Ukuboza 2018.
Iyi hoteli ikomeye y’inyenyeri enye yagurushijwe uyu munsi kugira ngo haboneke ubwishyu bw’inguzanyo isaga miliyoni 18 z’amadolari yari ibereyemo banki ya KCB Rwanda.
Ubumwe Grande Hotel yari isanzwe ari iya Alykhan Karmali washinze Mukwano Group; Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera, PSF, Robert Bapfakurera n’Ikigo Chaudhary Group (CG Corp).
Umunyamategeko Joseph Ngabonziza ni we wateje cyamunara iyi hotel. Igiciro fatizo cyari 34 053 703 $ (asaga miliyari 30 Frw).
Umunyamategeko Joseph Ngabonziza
Sosiyete Umubano Industries Ltd yari ihagarariwe n’uwitwa Gasana Hassan niyo yayegukanye iyi Hoteli ihigitse abandi barindwi ku kayabo ka miliyoni 34 053 888.9 $ angana na miliyari 30.222.015.696 Frw.
Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko kitazubahiriza icyemezo cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), cyo gukura ingabo zabwo 1000 mu ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia (Amisom).
AU ivuga ko u Burundi bugomba kugabanya abasirikare babwo kandi bigashyirwa mu bikorwa bitarenze tariki ya 28 Gashyantare 2019.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke, yavuze ko iki cyemezo kidakwiye gufatirwa ingabo z’u Burundi zonyine, kuko ngo cyaba gihabanye n’ibyemerejwe muri Ethiopia ko ibihugu byose bifite ingabo muri Somalia bigabanya izigera ku 1000.
Dailymail dukesha iyi nkuru, yanditse ko yakomeje avuga ko tariki 30 Ugushyingo 2018, komite mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Somalia, yavuze ko abasikare 1000 bagabanywa ku bihugu byose bifite ingabo muri Somalia.
Colonel Biyereke avuga ko abasirikare 341 bonyine aribo u Burundi bwagabanya ku basirikare babwo bari muri Somalia, asaba abo bireba kwisubiraho kuri iki cyemezo.
Mu basirikare 21, 500 bagize umutwe wa Amisom, u Burundi nicyo gihugu cya kabiri gifite umubare munini w’ingabo zibungabunga amahoro muri Somalia kuko bufitemo abagera ku bihumbi 5.400, Uganda ikagira 6,200, abandi basigaye bakaba abo mu bihugu nka Djibouti, Kenya na Ethiopia.
Buri mezi atatu AU itanga miliyoni 18 z’amadolari ku ngabo z’u Burundi ziri muri Somalia. Kugabanya ingabo z’iki gihugu ngo byaba bifitanye isano no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu bivugwa mu Burundi.
Amisom ni umutwe washinzwe mu 2007, hagamijwe kugarura amahoro Somalia no kurwanya umutwe y’intagondwa za kiyisilamu wa Al-Shabaab zahigiye kuzahirika ubutegetsi.
Ikibazo kijyanye n’ibyaha biterwa n’amakimbirane yo mungo bikururwa ahanini no kubura ireme ry’umuryango nyawo kandi mwiza, gihangayikishije igihu cy’u Rwanda ndetse no ku Isi hose muri rusange ,ibi ni bimwe mubyo Nyirahabineza Jane uzwi ku izina rya Shangazi Jane yihebeye aho abinyuza mu kiganiro atanga kuri Radio 10 no kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, agamije kongera gufasha benshi mu isanwa ry’imiryango yasenyutse,niyari iri hafi gusenyuka,akabagira inama ku myubakire y’urugo rw’abashakanye.
Shangazi Jane mu byishimo atewe nabo yafashije
Ni kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 22 Ukuboza,mu mahugurwa yahawe abantu b’ingeri zose bagize amatsinda atandukanye agize umuryango yashinze kuko abenshi muribo yabafashije gusubirana amahoro mu miryango yabo nyuma yuko yari igiye gusenyuka, bakaba bari bahagurukijwe no kwibonanira nawe imbona nkubone kugirango barusheho kumushimira no guhabwa inama n’impanuro ze, insanganyamatsiko yayo ikaba yaragiraga iti”Umuco nyarwanda iwacu mumuryango,dusigasire ireme ry’umuryango”
Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection) na Isange One Stop Centers mu turere, ibi ikaba yarabikoze kugira ngo irusheho kurwanya no gukumira biriya byaha no gufasha abakorewe iryo hohoterwa.
Nyirahabineza Jane wahawe amazina menshi amurata ubutwari ariyo shangazi Jane,Nyina w’abakobwa, Nyina w’ababyeyi Nyina wimiryango,dore ko kuri ubu hari n’abamaze kumuhimbira indirimbo ishimangira ibigwi bye mu gihugu hose,yibukije abakurikiranye amahugurwa ko umuryango nyawo wifuzwa ugomba kurangwa no Kuganira,Urukundo,Kwizerana,Kwihangana,Gukora,Gusenga,Ukuri no Kubahana.
Bamwe mubo Shangazi Jane yasubije icyizere barakuriweUwamuhimbiye indirimbo yanamugeneye impano ya NoheriIgisobanuro k’izi mpano ngo nibyo Shangazi yabagejejeho
Umujyi wa Gitega uherereye hagati mu gihugu cy’u Burundi ugiye kuba umurwa mukuru wa politiki, mu gihe Bujumbura igiye kugirwa umurwa mukuru w’ubucuruzi.
Ni icyemezo cyafatiwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Ukuboza mu nama y’abaminisitiri yabereye muri uyu Mujyi wa Gitega n’ubundi yari iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza.
Umuvugizi wa Perezida w’U Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako, abinyujije kuri twitter, yatangaje ko Umujyi wa Bujumbura wari umurwa mukuru wa byose ubu ugiye kuba umurwa mukuru w’ubucuruzi.
Yongeyeho ko inama z’abaminisitiri zizajya zibera muri uyu mujyi, mu gihe biteganyijwe ko minisiteri eshanu zizaba zahimukiye mu ntangiriro z’uyu mwaka utaha wa 2019.
Inkuru dukesha BBC ikaba ivuga ko Umujyi wa Gitega wahoze ufatiye runini igihugu cy’u Burundi kuva mu gihe cya cyami no mu gihe cy’abakoloni.
Ababikurikiranira hafi bakaba bavuga ko Umujyi wa Bujumbura wari ukwiye koroherezwa ukaba umujyi uberamwo ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Abantu 6 barapfuye ejo ku musi wa kane mu mpanuka y’indege ya Antonov 26 yari yakodeshejwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe amatora muri Republika iharanira demokarasi ya Congo, CENI.
Nta muntu numwe wabashije kurokoka mu mpanuka y’indege Antonov 22 yo ku musi wa kane. Impamvu zateje ihanuka ryayo ntiziramenyekana. Bivurwa ko ikirere kitari kimeze neza igihe iyo mpanuka yabaga.
Iyo ndege yagize iyo mpanuka irimo yururuka hafi y’ikibuga cy’indege ku murwa mukuru, Kinshasa. Yari irangije gutanga ibikoresho by’amatora ahitwa Tshikapa hagati mu gihugu. Umuvugizi w’urwego CENI yabitangaje, asobanura ko ibyo bikoresho byagejejwe aho byari bigenewe.
Nyuma yo kwegukana amasiganwa abiri akomeye muri Afurika, kwitabira Tour de France y’abatarengeje imyaka 23 no kwegukana umudari muri shampiyona ya Afurika, Areruya Joseph yatowe nk’umukinnyi w’amagare witwaye neza kurusha abandi muri Afurika muri 2018.
Itsinda ry’abategura isiganwa mpuzamahanga ‘La Tropicale Amissa Bongo’ riyobowe na Bernard Hinault, niryo rihemba umukinnyi uhiga abandi muri Afurika mu buryo ngarukamwaka.
Iki gihembo Areruya yegukanye ku nshuro ya mbere akaba n’umunyarwanda wa mbere ugitwaye, azagishyikirizwa ku wa 20 Mutarama 2019, umunsi umwe mbere y’iri siganwa rizenguruka Gabon.
Areruya yegukanye iki gihembo ahigitse abandi bakinnyi bafite amazina akomeye nka Amanuel Gebrezgabihier ukomoka muri Eritrea wegukanye umudari wa zahabu muri shampiyona ya Afurika yabereye mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.
Iki gihembo ‘Kimasa’ acyegukanye nyuma y’andi masiganwa akomeye yatwaye nka La Tropicale Amissa Bongo 2018, Tour de l’Espoir yatumye u Rwanda ruhagararirwa muri Tour de France y’abatarengeje imyaka 23 no gusoreza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya Afurika.
Nyuma yo gutangaza uwatsinze, Bernard Hinault yemeje ko abona Areruya azagera kure kurushaho mu gihe kiri imbere.
Ati “Joseph Areruya yari akwiye iki gikombe uyu mwaka. Yayoboye amasiganwa akomeye muri Afurika mbere yo kujya gukina nk’umunyamwuga muri Delko-Marseille. Ni umukinnyi ufite imbaraga kandi ugira umuhate ushobora kugera kure kurushaho. Yaranshimishije ahangana n’ababigize umwuga muri La Tropicale iheruka.”
Areruya Joseph ageze kuri aka gahigo nyuma y’imyaka ibiri aza mu bagihatanira, kuko yabaye uwa kabiri mu 2017 inyuma ya Louis Meintjes wo muri Afurika y’epfo.
Abandi banyarwanda baje hafi ku rutonde rwa Afurika ni Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 waje ku mwanya wa gatandatu na Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour de Cameroun 2018 uri ku mwanya wa 14.
Uko abakinnyi bakurikiranye ku rutonde rusange:
1. Joseph ARERUYA (Rwanda – Delko-Marseille) 2. Daryl IMPEY (South Africa – Mitchelton-Scott) 3. Amanuel GHEBREIGZABHIER (Eritrea – Dimension Data) 4. Merhawi KUDUS (Eritrea– Dimension Data) 5. Youcef REGUIGUI (Algeria – Sovac-Natura4Ever) 6. Samuel MUGISHA (Rwanda – Dimension Data for Qhubeka) 7. Azzedine LAGAB (Algeria – GSP) 8. Salim KIPKEMBOI (Kenya – Bike Aid) 9. Clint HENDRICKX (South Africa) 10. Isiaka CISSE (Ivory Coast) 11. Henok MULUBRHAN (Eritrea) 12. Stefan DE BOD (South Africa – Dimension Data for Qhubeka) 13. Mathias SORGHO (Burkina Faso) 14. Bonaventure UWIZEYIMANA (Rwanda) 15. Clovis KAMZONG (Cameroon)
Nyuma y’icyumweru cy’ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’ubugizi bwa nabi bwanaguyemo abantu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Ukuboza, minisiteri y’umutekano yatangaje imirongo migari y’umutekano iteganyijwe ku munsi w’amatora y’umukuru w’igihugu, abadepite n’ay’abayobozi b’intara ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza. Mu ngamba zafashwe harimo gufunga imipaka yo ku butaka no kongera abasirikare ahazatorerwa.
Abapolisi babiri biteganyijwe ko bazaba bari kuri biro by’itora bigera ku 75,000 byose hamwe nk’uko byatangajwe na minisitiri Henri Mova Sakanyi. Abandi bazoherezwa ku masite menshi bikekwa ko ashobora kuvukaho ibibazo no kuyegereye imipaka.
Minisitiri w’umutekano wa Congo kandi yavuze ko imipaka yo ku butaka izaba ifunze guhera saa sita z’ijoro kugeza izindi saa sita z’ijoro ku munsi w’amatora, aho yagize ati: “Tugomba kwirinda kwivanga kwose kwo hanze.”
Nubwo bimeze gutyo, ingendo z’indege mpuzamahanga zo zizakomeza nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Minisiteri y’umutekano kandi yavuze ko abasirikare bazaba baryamiye amajanja, ariko atari ku biro by’itora kuko abapolisi ari bo bonyine bemerewe gucunga umutekano mu buryo bugaragara. Aba basirikare ngo bakazaba biteguye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ishobora kugerageza gutoba amatora.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe litiro 1095 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zimenerwa mu ruhame aho abaturage bongeye kwibutswa ingaruka zo kunywa bene izo nzoga, basabwa kuzirwanya batanga amakuru y’aho zikorerwa.
Izi nzoga zizwi nka muriture zafatiwe mu turere twa Rwamagana na Kirehe two mu Ntara y’Iburusirazuba kuwa 16 Ukoboza 2018.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasiraziba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko litiro 440 zafatanwe abantu babiri mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe, izindi litiro 655 zifatanwa abantu batatu mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana.
CIP Kanamugire yabwiye abaturage bari aho ko izi nzoga n’ibindi biyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibindi byaha biteza umutekano muke.
Yagize ati “Bihungabanya imitekerereze y’uwabikoresheje; ibyo bikabyara ibyaha birimo , gukubita no gukomeretsa, ubujura, guhohotera, amakimbirane mu ngo n’ibindi. Ibi byose bigahungabanya umutekano w’abaturage.”
Yakomeje ababwira ko uretse no kuba izi nzoga zangiza ubuzima bw’abazinywa ko zinatera igihombo kubazenga n’abazicuruza, bityo ko bakwiye kuzireka bagashakisha indi mirimo yemewe ibyara inyungu bakora.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, Bizumuremyi Pierre Celestin yashishikarije abaturage b’uyu murenge kwirinda inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge kuko uwabinyoye bituma yishora mu ngeso mbi akanabura n’imbaraga zo gukora ngo yiteze imbere.
Abahungu 21 bimaze kumenyekana ko bitabye Imana nyuma yo gusiramurwa mu buryo gakondo, mu mugenzo ukorwa kabiri mu mwaka muri Afurika y’Epfo.
Urupfu rw’aba bahungu rubaye mu gihe Leta ya Afurika y’Epfo yakoraga ibishoboka byose ngo umuhango wo gusiramura abahungu mu buryo bwa gakondo uhagarare, kuko mu myaka isaga 10 umaze guhitana benshi bazize kuva gukabije.
Ikinyamakuru EWN cyatangaje ko Ihuriro ry’abayobozi gakondo muri Afurika y’Epfo, Contralesa, rivuga ko hari impungenge ko abantu benshi bashobora gupfa mu gihe aya mezi ubusanzwe akorwamo uyu muhango atararangira.
Umuvugizi w’iri huriro, Xolile Ndevu, yavuze ko leta ikwiye gutangaza ko ibyabaye ari ‘impanuka yibasiye igihugu’.
Arabia Saoudite yikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zashyize mu majwi igikomangoma cyayo, Mohammed bin Salman, kuba cyaragize uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi, ibyita kuvogera ubudahangarwa bwayo.
Arabia Saoudite yabitangaje nyuma y’aho Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko Igikomangoma Mohammed cyagize uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Khashoggi, ikanasaba Perezida Trump guhagarika ubufasha bwa gisirikare Amerika yatangaga mu guhagarika intambara muri Yemen.
Sena yasabye ko umubano w’ibihugu byombi wahagarikwa, ivuga ko Arabia Saoudite ibangamira uburenganzira bw’abaturage muri Yemen.
Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Arabia Saoudite yasohoye kuri uyu wa Mbere, rivuga ko yamaganye ikintu cyose gishaka kuyivangira mu miyoborere nk’uko byatangajwe na Deutsche Welle.
Rikomeza rivuga ko umwanzuro Sena ya Amerika yafashe ushingiye ku makuru y’ibinyoma kandi ko urupfu rw’umunyamakuru Kashoggi, rwababaje ariko rudakwiye guhuzwa na politiki cyangwa ibigo by’Ubwami bwa Arabia Saoudite.
Umunyamakuru Khashoggi, yandikiraga Washington Post, yiciwe muri ambasade ya Arabie Saoudite muri Turkiya, ubwo yari agiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gushyingiranwa n’umukunzi we wakomokaga muri Turkiya mu Ukwakira uyu mwaka.