Bikindi wamenyekaniye mu ndirimbo zikangurira Abahutu kwanga no kurimbura Abatutsi yapfuye

Bikindi Simeon wamenyekanye mu ndirimbo zashishikarizaga abahutu kwanga no kurimbura abatutsi yapfuye kuri uyu wa Gatandatu aguye muri Bénin azize kanseri.

Bikindi wari ufite imyaka 64 yabaye umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi n’umuyobozi w’Itorero ry’Imbyino gakondo ryitwaga ‘Irindiro’.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria unarureberera inyungu muri Bénin, Stanislas Kamanzi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nabo amakuru y’urupfu rwa Bikindi bayamenye.

Kamanzi yavuze ko amakuru bamenye ari uko yazize kanseri y’ubugabo bw’epfo (Prostate) yari amaranye igihe kuva yafungurwa.

Ati “Yazize kanseri ya Prostate yari amaze iminsi arwaye kuva igihe yafunguriwe. Igihe kirekire ngo yakimaze mu bitaro.”

Ubwo FPR Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, nibwo Bikindi yamenyekanye cyane asohora indirimbo zateraga ingufu ingabo za Leta yariho icyo gihe ndetse n’izindi zakanguriraba abahutu kwanga abatutsi.

Izo ndirimbo zacurangwaga kuri Radio Rwanda ndetse no kuri RTLM ifatwa nka radiyo yagize uruhare runini mu kongera ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bikindi yahunze igihugu nyuma y’uko FPR Inkotanyi ihagaritse Jenoside.

Yafatiwe i Leiden mu Buholandi tariki 12 Nyakanga 2001. Mu Ukuboza 2008, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukangurira abantu kwanga abandi (incitation à la haine) mu gihe cya Jenoside.

Icyo gifungo yakirangije ku wa 12 Kamena 2016, aguma muri Benin aho yari afungiwe.
Bikindi yavutse tariki 29 Nzeri 1954, avukira i Rwerere muri Perefegitura ya Gisenyi.

Kasete ya mbere y’indirimbo yayisohoye mu 1990, igizwe n’indirimbo z’ubukwe. Yabaye n’umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco , aba n’umurwanashyaka wa MRND yari ku butegetsi mbere ya Jenoside.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *