Burera: Gitifu w’Umurenge afunze aregwa kwakira ruswa

Julienne Uwamahoro usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera mu ijoro ryakeye yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwakira ruswa y’umuturage washakaga ibyangombwa byo kubaka.

Ubu afungiye kuri station ya Police iri mu Kagari ka Gahunga.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Modeste Mbabazi yabwiye Itangazamakuru ko uriya muyobozi ashinjwa gushyira iterabwoba kuri uriya muturage amubwira ko natamuha 200 000Frw azamusenyera inzu.

Amakuru avuga ko uyu muturage yabigejeje ku  nzego zibishinzwe zimufata yakira iyo ruswa.

Mbabazi avuga ko iyi dossier igikorwaho iperereza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *