Icyerekezo 2030 kizagorana ariko ntibivuze ko ahazaza hacu ari habi- P.Kagame

Perezida Kagame Paul avuga ko ibyo Isi yiyemeje kugeraho mu cyerekezo 2030 bishobora kutazagerwaho uko byateganyijwe ariko ko bitavuze ko ahazaza hayo ari habi.

Perezida Kagame Paul yabivuze mu nama y’abakuru b’ibihuguhu yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga igamije kwigira hamwe uko ibikorwa biganisha ku ntego z’iterambere rirambye, byaterwa inkunga.

Iyi nama ibaye mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo  cya COVID-19, Perezida Kagame yagarutse ku ngaruka ziri guterwa n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye ubukungu bw’ibihugu buzahara

Ati “Icyererekezo 2030 gishobora kutazagerwaho uko byateganyijwe ariko ntibivuze ko tugomba kwemera ko ahazaza haba habi.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bashobora kubaka ibizafasha guhangana n’ingaruka za COVID ndetse hakabaho no guhanga ibishya byo guhangana n’izi ngaruka.

Ati “Bivuze ko hagomba kubaho gukoresha imitekerereze yagutse kandi abantu bose bakumva ko ubucuruzi bubareba.”

Perezida Kagame yagarutse ku biganiro u Rwanda rufatanyijemo n’Umuryango w’ubumbwe bw’u Burayi, Fiji ndetse n’u Bwongereza bigamije kugaruka mu murongo wo kugera ku iterambere rirambye.

Yavuze ko u Rwanda rutanga inama enye zirimo kubaka inzego z’ubuzima zikomeye, kongera ingufu mu bikorwa by’ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubucuruzi n’uburezi hibandwa mu gushora imari mu ikoranabuhanga rigezweho na Internet yihuta.

Yavuze kandi ko hagomba kubaho kudaheza no gukorera mu mucyo by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko no kutagira umuntu n’umwe usigara inyuma by’umwihariko hafashwa ibyiciro byihariye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *