Itsinda African Mirror Baravuga Imyato Urutozi Gakondo, Mukubafasha Kugera Ku Ntego Zabo

Itsinda ry’ababyinnyi babigize umwuga rya African Mirror, barashimira Urutozi Gakondo byivuye inyuma kubwo kubibuka bakabategurira amarushanwa ahuza amatsinda y’ababyinnyi bavuye mu bice bitandukanye by’Igihugu, kugeza ubu bakaba bafite imashini 4 zidoda imyenda, bakuye murayo marushanwa.

Ni nyuma yuko inzu ihanga imideli ya Urutozi Gakando Itangije Amarushanwa yo kubyina mu mwaka wa 2022, ndetse na 2023 akaza gukomeza ku nshuro yayo ya kabiri, aho amatsinda ahangana kuva mu byiciro bitandukanye atsinze agakomeza mpaka kuri finale.

Ubwo African Mirror Yigukanaga Irushanwa Ku Manota 99.5%

Ni mwurwo rwego Itsinda African Mirror ryitabiriye irushanwa Urutozi Challenge Dance Competition 2, maze ryegukana umwanya wa mbere n’amafaranga 1,000,000Frw.

Iri tsinda African Mirror rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 60, abenshi akaba ari abana bakiri bato, nyuma yo guhabwa amafaranga bari batsindiye mu marushanwa, bishyuriye abana 6 ishuri ayandi baguramo imashini zidoda (ibyarahani) mu rwego rwo gukomeza gukorera hamwe nk’itsinda kandi baniyongerera ubumenyi.

Gatete Yasin abarizwa mu muryango wa African Mirror, akaba yararangije amashuri mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye (secondary), ubu akaba ari kwiga kudoda imyenda hamwe na begenzi be.

Ubwo Gatete yaganiraga na Imena yavuze ko arangiza kwiga mu wa 3 O’level yabuze ubushobozi bwo gukomeza kwiga, nyuma azaguhura n’itsinda African Mirror, maze yishimira ibikorwa byabo niko kubegera yinjiramo gutyo.

Gatete Yasin, Umubyinnyi Muri African Mirror nawe yiga Kudoda Imyenda

Gatete Yasin Ati. “Ubu ngubu iyo nza kudahura na African Mirror mba narabaye ikirara kuko ntahandi nari kujya nirirwa Atari ku muhanda yewe ugasanga nkoresha n’ibiyobyabwenge ariko kubera itsinda African Mirror, ubu nazamuye impano yange yo kubyina kandi nshobora no guhura na bagenzi bange tukungurana ibitekerezo akaba arinaho havuye kugura imashini zidoda, ubu tukaba turi kwiga kandi twizeye ko mu minsi iri mbere tuzaba tumaze kubimenya ubundi tukajya natwe ku isoko ry’umurimo”.

Gatete Yasoje ashimira Urutozi Gakondo bo bashoboye kwibuka abahanzi bari mugisate cyo ku byina dore ko amarushanwa ahuza ababyinnyi adakunze kuboneka, none bakaba baranagize amahirwe yo gutwara iryo rushanwa bigatuma bashobora no kugura imashini zidoda kugirango bashobore kwiteza imbere.

Umutesi Zanu Djabillah, nawe yiga kudoda afatanyije n’itsinda African Mirror, aho avuga ko yagize amahirwe ubwo yazaga kwiga kudoda dore ko yaramaze imyaka 3 asoje amashuri mu mwaka wa 3 O’level ariko kubera ubushobozi bucye akaba ntacyogura yarafite.

Umutesi Djabillah Hamwe n’ umwarimu wigisha Kudoda

Umutesi Djabillah Ati. “Umwana w’umukobwa twiganye yagize ibyago byo kubyara akiri muto maze akimara kubyara ajya kwiga kudoda none ubu amaze kwiteza imbere, nange narabibonye ndabishima ngize amahirwe mbona hano hari abanyeshuri bo mw’itsinda African Mirror biga kudoda nshaka ubakuriye musaba ko bamfasha nange nkagira icyo nigezaho niko ku nyemerera nange ndaza nkomereza aho abandi bari bageze”.

Umutesi yasoje ashimira itsinda African Mirror kubwo kudaheza abatari abanyamuryango babo.

Djabillah Umutesi Ati. “Umuryango African Mirror ndabashima by’umwihariko kuko bemeye kunyakira nkiga kubuntu nta mafaranga nishyuye kuko n’ubundi impamvu nakomeje kwiga nta mafaranga twari dufite murugo ariko ubu ndiga kubuntu ibyo nkaba mbikesha African Mirror.

Uhagarariye Itsinda African Mirror Akaba n’uwaritangije, Esdor Ntakirutimana, avuga ko umuryango African Mirror bo batarobanura kuko intego bihaye arugufasha abana bavuka mu miryango ifite amikoro make kuzamura impano yabo no kubarinda kuba bajya mu muhanda kandi aribo Rwanda rw’ejo.

Uwashinze Ndetse Akanayobora Itsinda African Mirror, Ntakirutimana Esdor

Ntakirutimana Esdor Ati. “Turashima Urutozi Gakondo kuko batugaruriye ikizere badufasha no kugera ku ntego zacu kuko ubu tumaze ku kugura imashini 4 zidoda imyenda (icyarahani), Imashini Imwe ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 150,000Frw, ibyo byose dukesha ibihembo twakuye mw’irushanwa ritegurwa na Urutozi Gakondo aho twegukanye umwanya wa mbere n’ibihembo bya 1,000,000Frw, ayo mafaranga akaba ariyo yadufashije kugura imashini dukoresha mu kwiga ndetse n’ibitambiro bidufasha kwimenyereza kudoda yewe twishyuramo n’umwarimu utwigisha”.

Kurubu ababyamuryango ba African Mirror bari kwiga kudoda bagera 9 hamwe n’umukobwa 1 utari mu muryango wa African Mirror bose hamwe bakaba 10.

Ubwo Imena yavuganaga n’ umuyobozi w’inzu ihanga imideli y’ Urutozi Gakondo, Joseph Nzaramba, yashimiye ry’ African Mirror kubw’umurava bafite wo gufasha bagenzi babo ndetse avuga ko vuba aha bazabasura bakongera n’izindi mashini kugirango babashe kwiga bisanzuye.

Nzaramba Joseph, Umuyobozi w’ Inzu Ihanga Imideli, Urutozi Gakondo

Nzaramba Joseph Ati. “Itsinda African Mirror ni abana bafite ikinyabupfura kandi ibyo bavuze barabikora kuko mu matsinda 3 yahawe ibihembo twabasabye ko baduha imishinga yibyo bazakoresha amafaranga bazatsindira ariko nyuma yaho babonye ibihembo African Mirror nibo bonyine bamaze kutubwira ko umushinga batanze bawutangiye”.

Joseph yongeyeho ko mu minsi iri mbere bazajya gusura iri tsinda maze bakabongera n’imashini kuko biga ari benshi ariko bakaba bafite imashini nyeya ndetse bakabaha n’umwarimu uzajya ubafasha ku bigisha.

Nzaramba Joseph yavuze kandi ko Atari ibyo gusa ahubwo ko barimo no gutegura uburyo bwo guha bamwe muri bano bana bagize itsinda African Mirror kwimenyereza umwuga (internship)

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *