Umushoramari Materine Yasenyeye Abaturage Umuhanda Abandi Bajya Mu Manegeka

Ubwo umushoramari uzwi ku izina rya Materine, ushaka gushyira igikorwa cy’inyubako mu butaka bwe, yazanaga imashini zicukura ubutaka maze birangira imashini zicukura zisatiriye ahari isoko ry’abazunguzayi ndetse n’ingo z’abaturage bityo bisanga bari mu manegeka ntan’inzira yo kunyuramo bafite.

Inzego zishinzwe umutekano zahageze nabwangu kugirango zihoshye imvururu hagati y’abaturage n’ umushoramari

Ibi byatangiye ku cyumweru tariki 5 Gicurasi mu Murenge wa Muhima, mu Mudugudu w’Intiganda, mu karere ka Nyarugenge, none kugeza ubu abaturage barataka ko uwo bita’Umunyabubasha’ (Materine) yabashyize mu manegeka kandi agafunga n’inzira, ubu bikaba bigoranye kugera mu ngo zabo.

Ubwo abaturage bavugaga ko aka arakarengane bateje imvururu bityo bihuruza Umujyi wa Kigali, Umurenge wa Muhima n’ ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’Akarere ka Nyarugenge, mu rwego rwo kureba niba uwo mushoramari yakoze ibyo bintu mu byuryo bunyuranyije n’amategeko.

Abaturage bahaturiye twashoboye kuganira bavuga ko ubu gutaha arugushinga urwego bakazamukiraho abatabishoboye bakagwa abandi bakazenguruka.

Ababyeyi n’abandi bintege nye biravuga badashobora kurira u rwego no kurumanuka mu gihe uvuye iwawe

Umuturage Ati. “Abanyeshuri bari bamenyereye gukoresha iyi nzira utashobye kumpanuka urwego cyangwa ngo ajye ku ishuri yagiye kuzenguruka bivuze ngo rero niba yagiraga igihe agerera ku ishuri hari iminota yiyongereyeho.

Uyu mutarage yakomeje uyu wakoreshwaga n’abantu benshi kuko uzamuka ukagera kuri ADEPR Muhima.

Aba baturage bavuga ko icyo bakeneye ari inzira gusa badashaka ubutaka bw’uyu mushoramari.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Ngabonziza Emmy, mukiganiro yagiranye na Umuseke yavuzeko baje gutega amatwi abaturage, ariko yirinda kuvuga ko uyu mugabo yaba ari mu makosa, cyakora asaba ko abaturage kuri uyu wa kabiri saa mbili za mu gitondo (8h00) ku biro by’Umurenge wa Muhima, baza kugirana inama hamwe n’uwo mushoramari, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye.

Nyuma yaho iki kibazo cyageze m’ubuyobozi n’izindi nzego, uyu mushoramari yategetswe kuba ahagaritse ibikorwa kugeza igihe hashatswe igisubizo kirambye, mu gihe we yavugaga ko yabanza akarangiza ibikorwa bye maze ubundi abaturage akabashakira inzira.

Kuva m’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kugeza ku umudugudu bose bari baje kureba uko iki kibazo kimeze

By: Imena

Loading