U Rwanda Ruri Ku Mwanya wa Nyuma Mu Karere – Raporo ya RSF

Hashingiwe kuri rapora ikorwa n’ umuryango witwa RSF, Reporters Without Borders bivuze ngo ‘Abanyamakuru badafite imipaka’ watangaje ko u Rwanda Ruri Ku mwanya wa 161 mu bihugu 179, muguha abanyamakuru ubwisanzure.
Kuruyu wa 5 u Rwanda n’ahandi Henshi Ku Isi, nibwo hizihizwaga umunsi w’ubwisanzure bw’umunyamakuri usanzwe wizihizwa Buri mwaka Tariki 3 Gicurasi, kuriyi nshuro ukaba warufite itsanganyamatsiko igira iti “akamaro k’itangazamakuru n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo mu rwego rw’ibibazo byugarije ibidukikije ku isi (the importance of journalism and freedom of expression in the context of the current global environmental crisis)

Ildephonse Sinaribariraga, Umuyobozi wa Radiyo Ishingiro

Ildephonse Sinaribariraga, n’umuyobozi wa Radiyo Ishingiro, ubwo yaganiraga na Imena yavuze ko ibyatangajwe n’ umuryango w’Abanyamakuru Batagira Imipaka, bishingira ahanini kw’isura baba barishyizemo bitewe na raporo baba baratangaje mbere.

Ildephonse Ati. “Iyo urebye usanga buri gihe mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hinjiramo abantu bashya n’ingamba nshya, dore ko ubu aho ikoranabuhanga ryateye imbere ubu umuntu ajya kuri youtube na handi akavuga uko abishaka, ahubwo ngwee mbona abakora izi raporo bataba babanje kureba uko ingamba n’umuco by’ Igihugu biteye kuko ntago umunyarwanda azisanzura nkuko umurundi cyangwa umukongomani yisanzura”.

Habumuremyi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa sosiyete y’ Abanyamakuru mu Rwanda ARJ

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa sosiyete y’ Abanyamakuru mu Rwanda ARJ, Habumuremyi Emmanuel, yavuzeko mu myaka isaga 27 amaze mu mwuga w’ itangazamakuru nta muntu uraza kumubaza uko ubwisanzure bw’ itangazamakuru buhagaze mu Rwanda ahubwo ko abakora raporo bahora babaza itsinda ry’abantu bamwe gusa kandi ibyo bikagendana nuko politike y’Isi ihagaze.

Habumuremyi Emmanuel Ati. “Ubwisanzure bw’Itangazamakuru burahari mu Rwanda ariko abakora raporo bafite ibindi bagenderaho dore ko umwaka ushize twari turi ku mwanya mwiza utangaje ariko tukaba tutazi ngo ese n’iki cyatumye tugera kuruwo mwanya”.

Emmanuel Akomeza avuga ko iziraporo zitangazwa n’umuryango w’abanyamakuru batagira imipaka babaye berekana uburyo zikorwamo n’ibyo bashingiraho byagatumye hamenyekana aho integer nye ziri ubundi hagakosorwa ariko bo kenshi usanga bashingira kuri politike y’isi, aho usanga iyo u Rwanda ruvugwa neza mu mahanga no kurizino raporo ruza ku mwanya mwiza.

Mbungiramihigo Peacemaker, Umukozi wa RGB

Uwahoze ari umukuru wa Media High Council, kuruba akaba ari umukozi wa RGB, Mbungiramihigo Peacemaker avuga ko raporo itangwa n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru RSF (Reporters Without Borders) usanga idashingira ku bintu bifatika kandi bakabogama, ndetse yewe ugasanga ishingiye no kuri polikike.

Peacemaker akomeza agira Ati. “Ibyo rero twebwe ntago tugomba kubigenderaho ahubwo tugomba kwishyira hamwe kugirango twubake itangazamakuru dushaka twebwe ubwacu noneho nka leta n’abandi bafatanyabikorwa bakaza batwunganira, kugirango hagerweho iryo tangazamakuru dukeneye, yewe ribereye abanyarwanda kandi ritagendera ku banyamahanga kuko buri gihugu cyiba gifite umwihariko wacyo”.

Asoza avuga ko aho itangazamakuru rigeze ari heza ariko ko hagikenewe imbaraga zo kugirango itangazamakuru riterimbere kurushaho maze ritange umusaruro urenze uwo ritanga ubu.

Mbungiramihigo Peacemaker Ati. “Niyo mpamvu dusaba abakora umwuga w’itangazamakuru, ko bawukora bashingira ku isano bafitanye n’Igihugu cyabo, n’ amateka Igihugu cyaciyemo ndetse n’indangagaciro ziranga Igihugu hamwe na politike nziza Igihigu gifite”.

Ibihugu biza ku mwanya wa mbere ku isi, kuriyi raporo hariho 1. Finland 2. Netherlands 3. Norway 4. Luxembeourg 5. Andorra, Naho muri afurika igihugu kiza ku mwanya wahafi ni Namibia iri kumwanya wa 19.

Raporo ya RSF Igaragaza uko umunyamakuru afashwe mu Rwanda mu buryo butandukanye

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *