Inzoka Tubanye Neza Hano Ku Kirwa Dayimoni

Abaturage batuye ku kirwa cya dayimoni bavuga ko kwica inzoka ari ikizira cyikaziririzwa ngo kuko ntacyo zibatwara akaba ariyo mpamvu nabo ntacyo bazitwara.

Dushingiye ku bushakashatsi bwagaragajwe buvuga ko hano kuri kino Kirwa habarizwa inzoka zirenga ibihumbi bitanu (5000s Snakes) hamwe n’andi moko y’inyamatswa atandukanye muriyo hakaba higanjemo amoko menshi y’inyoni.

Iki Kirwa cya dayimoni giherereye mu gihugu cya Uganda mu Karere Ka Rakai, mu Nyanja ya Victoria, Imwe mu mirimo irangwa kuri icyo kirwa harimo kuroba, dore ko umubare munini wabagituye bakora uyu murimo.

Bamwe mu baturage baturiye iki Kirwa bahakorera imirimo itandukanye yaburi munsi ibafasha kubona amaramuko, bavuga ko inzoka bahura nazo buri munsi kandi ntacyo zibatwara.

Aba baturage baba Hano bavuga ko rimwe na rimwe bajya bicura ari nijoro bagasanga inzoka ziryamwe iruhande rwabo cyangwa se, baba bicaye ari ku mankwa baganira inzoka ikaza ikabaca hagati igakomeza ikajyenda ntakibazo iteje nta kimwe.

Iki kirwa mu busanzwe ntago ari kinini cyane dore ko gifite ubuso bwa hegitare 6 zonyine kigaturwaho abaturage bagera mu ijana (100s people).

By: Bertrand Munyazikwiye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *