Gisizi Mining Company Ltd Irakataje Mukurinda Ibikorwa Remezo No Kubungabunga Ibidukikije

Abakozi ba Gisizi Mining Ltd (GIMI) Bafatanyije n’ubuyobozi, bakoze umuganda Rusange wo gusibura inzira za mazi ndetse n’imihanda mu midugudu itandukanye yewe banabagara aho bateye ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije nkuko byari byatangajwe na REMA (Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije) ko mu mwaka wa 2024 ibigo bicukura amabuye yagaciro mu buryo butangiza ibidukikije bizaba bigeze ki kigero cya 65%.

Nigikorwa cyabaye kuruyu wa gatandatu tariki 27 Mata, Mu Murenge wa Kayenzi Akagari Ka Kirwa, akaba ari igikorwa ngaruka kwezi aho buri wa gatandatu wanyuma w’ukwezi abakozi ba Gisizi Mining Ltd, bahurira hamwe bagakora umuganda ahaba hateganyijwe, cyane mu gihe kimvura ko haba hakenewe gusibura inzira za mazi kugirango atayoba akangiza umuhanda cyangwa ibindi bikorwa by’abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akagari Ka Kirwa, Hategekimana Jean Damascene, Nawe yifatanyije n’abakozi ba GIMI Ltd mu gukora umuganda, akaba yavuze ko iki arigikorwa cyiza kuko ahantu bakoze uvuze ngo bashyireho abakozi bishyirwa na leta bashobora kuhakorera igihe kinini.

Hategekimana Jean Damascene, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akagari Ka Kirwa

Hategekimana Jean Damascene Ati. “Nkuko bisanzwe buri 6 wanyuma w’ ukwezi mu gihugu hose haba umuganda rusange, kuruyu munsi rero by’umwihariko tukaba twafatanyije na Gisizi Mining Ltd mu gutunganya imihanda yari irimo ibinogo byinshi ndetse dusibura n’inzira za mazi”.

Akomeza avuga ko igikorwa bakoze ari cyiza kuko umuganda arigikorwa dukora twiyubakira igihugu cyacu tunabungabunga ibikorwa remezo, kuko urebye ahantu twakoze ugiye gutegura ingengo y’imari yo guhemba umuturage umwe byatwara amafaranga menshi kandi mu gihe kirekire.

Yasoje avuga ko yishimira ubufatanye burihagati yabo na Gisizi Mining Ltd, kandi ko ashimira ubuyobozi bwabo ku mikoranire myiza bafitanye.

Nyuma y’umuganda kandi abakozi ba Gisizi Mining Ltd bibukijwe zimwe muri gahunda za Leta, zo kumenya aho babaruye ndetse no kwiyimura kuri liste yitora hakoreshejwe telefone, ndetse yewe no kwibuka kureba ko ibyo baguze byujuje ubuziranenge.

Umukozi wa Gisizi Mining Ltd, Mathias Mugabonake

Umukozi wa Gisizi Mining Ltd, Mathias Mugabonake, avuga ko umuganda bawukora bishimye kuko imihanda bakora iba yangiritse aribo ifitiye akamaro, akomeza avuga ko ashimira Gisizi Mining Ltd kuko yaziye igihe aho usanga mbere byarabasabaga kwa mbura Nyabarongo bagiye gushaka akazi ariko ubu bakaba bakorera hafi y’ingo zabo yewe ibyo bikabafasha no kuba bakora uwo muganda aho batuye batunga ibyo bikorwa remezo biba byangiritse.

Gisizi Mining Ltd, ni kampani icukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa (gasegereti) ikaba ikorera mu Karere Ka Kamonyi mu Murenge wa Kayenzi Akagari Ka Kirwa.

Ngendaha Vedaste nawe n’umukozi wa Gisizi Mining Ltd

Ngendaha Vedaste nawe n’umukozi wa Gisizi Mining Ltd, Akaba avuga ko ibiganiro bahawe nyuma y’umuganda byamufashije dore ko yewe yarifite umufasha waturutse ahandi akaba agiye ku musangiza ku makuru yahakuye, cyane cyane ayo kwiyimura kuri liste yitora n’ibindi, Vedatse kandi yakomeje ashimira Gisizi Mining Ltd kubera aho imaze kumugeza kurubu aba amaze kuzuza inzu ye bwite mu gihe cya mezi umunani amaze akora muri GIMI Ltd.

Niyigena Felix, Site Manage wa Gisizi Mining Company Ltd

Felix Niyigena Ashinzwe kugenzura ibikorwa bya Gisizi Mining Ltd (Site Manage) yagize Ati. “Dusanzwe dukora umuganda buri wa gatandatu wanyuma w’ukwezi ariko kuriyi nshuro byumwihariko twafatanyije n’ubuyobozi bwacu hamwe n’abatutage muri rusange, tukaba twakoze umuhanda ugana aho dukorera ndetse nundi ujya kubiro by’ Akagari, ariko hakaba hari n’irindi tsinda ry’abakozi bagiye kubagara aho twateye ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.”

Felix Yakomeje avuga ko nkuko bisanzwe buri nyuma y’umuganda abaturage baganirizwa gahunda za leta ziba zigezweho akabari murwo rwego abaturage bibukijwe uko bagomba kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Imihanda yatunganyijwe harimo, umuhanda uzamuka uva mu mudugudu wa kigunga winjira mu mudugudu wa Gitwa akaba arinaho hubatse ibiro bya Akagari Ka Kirwa, hakaba n’undi muhanda usohoka mu mudugudu wa Gitwa winjira mu mudugudu wa Gisizi, hose akaba ari mu Kagari Ka Kirwa.

Nyuma y’ Umuganda Abakozi Ba Gisizi Mining Ltd Baganirijwe Zimwe muri Ganhunda Za Leta Zigezweho
Abakozi Bari Bishimiye Gukora Umuganda Bari Hamwe Kandi Baherekejwe n’ Ababahagarariye
N’umuganda witabiriwe kandi n’abaturage basanzwe baturiye imihanda yakozwe

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *