Amaherezo umugogo w’Umwami Kigeli V uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko habuze ibimenyetso bigaragaza ahantu nyakuri  Umwami yaba yarasize avuze ko atazatabarizwa nyuma y’itanga rye. Ibi rero nibyo umucamanza muri Amerika yahereye ategeka ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa woherezwa mu Rwanda akaba ariho uzatabarizwa.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi ibiri yumva ubuhamya bw’abagize umuryango w’Umwami bafashe icyemezo cyo kwitabaza urukiko bamaze kunanirwa kumvikana n’ababanaga nawe muri Amerika aho umugogo w’umwami utabarizwa.

Igice kimwe cy’ababanaga n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa muri Amerika cyari cyatangaje ko mbere y’uko atanga yasize avuze ko atifuza gutabarizwa mu Rwanda mu gihe abo mu muryango we babaga mu Rwanda bo bashimangiraga ko agomba gutabarizwa mu gihugu cye aho yimikiwe.

Ibi banabishingiraga ku kuba umwami aho yabaye mu buhungiro atarigeze afata ubundi bwenegihugu ahubwo agakomeza kwitwa umunyarwanda.

Umunyamakuru wa Radio Ijwi rya Amerika wari muri uru rubanza yatangaje ko impaka zavutse nyuma y’uko habuze ibimenyetso bigaragaza aho umwami akwiye gutabarizwa.

Mu rukiko, abo mu muryango w’Umwami bashimangiye ko icyifuzo cy’umwami cyari ko umunsi umwe azataha mu Rwanda mu gihugu cyamubyaye.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.

Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.

Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23. Atanze yari akiri ingaragu kuko kugeza magingo aya yari atarashaka.

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *