Emir wa Kuwait yatanze

Umuyobozi w’Ikirenga wa Kuwait, Sheikh Sabah Al-Ahmad Al-Jaber Al-Sabah, yatanze ku myaka 91, nyuma y’uko yari amaze imyaka 14 ku ngoma.

Uyu mugabo yari asanzwe azwiho guharanira amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati kuko nk’igihe ibihugu birimo Misiri na Arabia Saoudite byafatiraga ibihano igihugu cya Qatar bigishinja ibirego birimo gukorana na Iran, Sabah ni umwe mu bagerageje guhosha amakimbirane akoresheje ibiganiro n’ubundi buryo butandukanye ariko ntibyamukundira.

Sabah kandi ntiyigeze atererana igihugu cya Syrie cyashegeshwe bikomeye n’intambara kimazemo imyaka icyenda, aho yakoranyije inama zitandukanye zigamije gushakira icyo gihugu inkunga zo gufasha abaturage, kandi izi nama zikaba zaragiye zitanga umusaruro.

Mbere yo kugirwa Umwami, Sabah yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kuweit igihe cy’imyaka 40, mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, umwanya yavuyeho agirwa Umwami.

Abayobozi batandukanye ku Isi, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, bavuze ko Isi ibuze Umuyobozi waharaniraga amahoro.

Guterres yavuze ko “Sabah yahoraga afata iya mbere mu bikorwa byo gukusanya inkunga igenewe kugoboka abari mu kaga”.

Icyishe Sabah ntikizwi neza, gusa ku wa 6 Kanama yari yagiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko n’ubundi yari amaze igihe gito abazwe, igikorwa Ibiro bye byavuze ko cyagenze neza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *