Afganistani: Abasaga11 bahitanywe na bombe

5338414C-A6B5-4659-862D-C782497D6B5D_cx0_cy5_cw0_w100_r1

Mu gihugu cya Afganistani, abantu 11 b’abasivile hamwe n’umukomanda w’ingabo barishwe bahitanywe n’igisasu cyatezwe mu muhanda

icyo gikorwa cyubugizi bwanabi cyabaye kuwa kane igihe imodoka yarimo abo bantu yacaga ku gisasu gitezwe mumuhanda nkuko bitangaza n’umukuru w’intara ya Baghlan iyo muri icyo gihugu.

Umuvigizi w’aba Talibani yatangaje ko aribo bateze iyo bombe.

Ayandi makuru ava mu butegetsi amenyesha ko ku munsi wa kane, abapolisi umunani ba Afganistani bishwe barashwe na mugenzi wabo mu ntara ya Zabul iri mu magepfo y’icyo gihugu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abasirikare babiri bo mu ngabo za NATO bakomoka mu gihugu cya Romaniya,  barashwe mu ntara ya Kandahar n’abarwanyi b’aba Talibani.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *