Ikibazo cy’abaganga basezera muri Leta bajya mu mavuriro yigenga giteje impagarara

 

1f9490fca6a284234888c458dc2aea54Abaganga biganjemo inzobere bakomeje gusezera ku kazi ka Leta bakajya gukora muyandi mavuriro  yigenga cyangwa bagashinga ayabo bwite.  ingaruka ku buzima bwa rubanda bagana amavuriro ya leta, cyane cyane abitwaza ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Sante’.  gikomeje kugaragara

Mu bitaro byinshi iki kibazo kirahari ariko dufashe urugero mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu mezi asaga gusa abaganga basaga batanu bamaze gusezera naho abandi batatu bandika babisaba. Muri rusange myaka ine hamaze kugenda abagera kuri 20.

Minisiteri y’ubuzima (Minisante) ibona impamvu yo gusezera kw’abaganga irimo iterwa n’amafaranga make bahembwa, gukoreshwa amasaha menshi no kutemererwa gukora mu buryo bifuza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Agnes Binagwaho, yavuze ko kuba abaganga bagenda ari uburenganzira bwabo, ahubwo Guverinoma igomba kugira icyo ikora kugira ngo ihangane n’amavuriro yigenga.

Asobanura ko ubusanzwe abaganga bato mu Rwanda bigishijwe na Leta iyo barangije baba bagomba kuyikorera imyaka itatu, ku nzobere bagakora ine naho abafite impamyabumenyi z’ikirenga (PhD) bagakora itanu, nyuma y’iyi myaka bemerewe kugenda bakajya gukora aho bashatse.

Minisitiri Binagwaho yatangaje ko ikibazo cy’abaganga basezera muri leta cyahagurukije Guverinoma kugira ngo ibakundishe gukomeza kuyikorera.

Yagize ati “Turimo gukorana na Minisiteri y’abakozi ba Leta, iy’imari n’igenamigambi kugira ngo turebe uko twabagumana muri Leta kuko iyo bagiye mu mavuriro yigenga ni uko baba bashaka amafaranga, gukora amasaha agendanye n’amashuri bafite, uyu munsi turahura na Minisitiri w’Intebe nka Guverinoma dusesengure iki kibazo.”

Ingingo eshatu zirimo ikibazo cy’amafaranga, amasaha y’akazi no kwemerera inzobere gufatanya akazi ka leta n’aka amavuriro yigenga, nibyo bisesengurwa n’Abaminisitiri bane bireba.

Umuganga w’inzobere muri CHUK, nibura ahembwa amafaranga ibihumbi 700 cyangwa arenzeho gato ku kwezi, mu mavuriro yigenga aho abo bajya, umwe ashobora guhembwa amafaranga agera kuri miiyoni irenga, ndetse yakora amasaha y’ikirenga akayahemberwa.

Nko muri CHUK, amashami yavuyemo abaganga benshi ni nko mu ishami ribaga, iryita ku ndwara z’abagore n’iryo gutera ikinya.

Minisitiri Binagwaho atangaza ko Kaminuza y’u Rwanda ubwo izongera guhamagara abanyeshuri, abiga ubuganga bazikuba gatatu ugereranyije n’ababuhabwaga, bakaba 300 bavuye ku 100.

Hari kandi Kaminuza eshatu zigenga zigiye gutangira kwigisha ubuganga vuba, zirimo iy’Abadiventisiti iri i Masoro, University of Global Health Equity na ULK.

Yagize ati ”Ibi bizafata imyaka itandatu kugira ngo bigerweho kandi ndizera ko icyo gihe mu Rwanda bizaba bimeze neza.”

Ubugenzuzi bwa EAC bwakozwe mu byumweru bibiri bishize ku burezi buhabwa abaganga mu Rwanda, bwerekanye ko abaganga barangiza mu Rwanda bafite ireme ry’uburezi riri ku bipimo byiza bikenewe.

Abaganga b’inzobere bakomeje guhunga ibitaro bya leta mu gihe bisanzwe bitaka ko ari bake cyane ugereranyije n’abarwayi, urugero nka CHUK ifite inzobere 45, nyamara ngo mu busanzwe ikeneye inzobere 55 kugira ngo ibashe gutanga serivisi z’ubuvuzi uko bikwiriye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *